Dr Kayumba Christopher
  • Amerika n’Abanyaburayi bashobora gufatira u Rwanda ibihano by’ubukungu
  • Ntacyo byatwara u Rwanda kuko abanyarwanda bashyize hamwe
  • Abahemberwa gusobanura iby’u Rwanda bakwiye gukaza umurego
  • U Rwanda rugomba kwereka isi ko Abanyarwanda atari abaswa
  • Iki ni cyo gihe cy’aho u Rwanda rugomba kwerekana ko rudakeneye abaruyoborera

Ibi ni bimwe mu bisobanuro bitangwa n’impuguke muri politiki mpuzamahanga dr Kayumba Christopher, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Izuba Rirashe.

Leta zunze ubumwe za Amerika zo zamaze gutangaza ko zibabajwe no kuba Perezida Kagame yemerewe kongera kwiyamamaza, zikavuga ko ari intambwe isubira inyuma muri demokarasi.

Imvugo ya Amerika yamaganiwe kure na Perezida Kagame, avuga ko umutwaro w’u Rwanda nta wundi ugomba kuvuna, uretse Abanyarwanda bo ubwabo.

Dr Kayumba Christopher ni impuguke muri politiki mpuzamahanga akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda. Aravuga ko mbere y’uko amatora aba muri 2017, amahanga ashobora gufatira u Rwanda ibihano byo mu rwego rw’ubukungu.

Ni bimwe mu bikubiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu James Habimana.

Nyuma y’aho Abanyamerika n’Abanyaburayi bagaragaje ko batishimiye manda ya gatatu ya Perezida Kagame, murabona hazakurikiraho iki?

“Icya mbere naheraho ni uko Amateka atwereka ko Abanyaburayi n’Abanyamerika burya ntibakunda manda ya gatatu, aho ibaye cyangwa igeragejwe barayirwanya, ariko ntabwo hose aho yageragejwe ndetse ikanaba bahafata kimwe, fata urugero rwa Uganda Perezida Museveni ari muri manda ya gatanu, bafate ubagereranye n’u Burundi, u Burundi babafatiye ibihano muri Uganda byabaye  mu mezi ya mbere bagenda bagabanya amafaranga  ariko ubu barabyihoreye.”

Impamvu  batabifata kimwe hari impamvu zitandukanye, icya mbere iyo byabaye bikurikije amategeko kandi  ntibitere imvururu, ikindi  abantu benshi bashyigikiye manda ya gatatu, ibi bivuze ko aba banyamerika n’abanyaburayi baba badafite  aho bahera, mbese nta kintu rwose bakora muri icyo gihugu, ntabwo baza ngo bakiyobore, nk’ubu ntabwo baza ngo bayobore u Rwanda mu gihe hatari abayirwanya (manda).”

Mu Rwanda rero nk’uko mwarabibonye ko nta opposition (abarwanya manda ya gatatu) bahari, na bo (abanyamerika) nta kuntu babitsimbararaho bayirwanya, naho ku bijyanye n’ibihano,  burya abanyaburayi n’abanyamerika batekereza ibihano iyo bakeka  y’uko hari icyo byahindura ku cyemezo igihugu cyafashwe, ariko ibijyanye na manda ya gatatu iyo byakozwe abantu benshi babishyigikiye mbese bikurikije amategeko, ibihano byo ku rwego rw’ubukungu ntacyo byahindura.”

Ikindi navuga ni uko burya biriya bihugu na byo bifite inyungu mu kuba aka karere kagira umutekano, bafite inyungu zijyanye na politike yo muri aka karere yo kugira umutekano, ikindi murabona nk’ubu u Rwanda rufite ingabo zirinda umutekano ku isi, ibi rero bivuze ko akenshi kubera ko ibyakozwe byakurikije amategeko, ntabwo ibi bihugu bikomeye  byakwiteza igihugu bari basanzwe bakorana.”

Ibi rero bivuze ko u Rwanda nta kibazo ruzahura na cyo?

Niba hari abanyarwanda benshi bavuga ko bashaka manda ya gatatu, abanyamerika bakavuga ko atari byiza ngo bibangamira demokarasi, icyakurikira ni uko  u Rwanda bashobora kurufatira ibyemezo, gusa babikora mu gihe gito  (Short term), ariko mu gihe kirekire  nko mu imyaka ibiri bizaba byatakaje agaciro, icyo bakorera u Rwanda ni uko bashobora kuzagabanya inkunga,  kuzitinza cyangwa gukuraho amafaranga make mu yo batangaga.

Ariko mu gihe kirekire umwaka umwe  cyangwa ibiri na byo bizavaho kubera ko nk’uko nakubwiye ibyo ntabwo byahindura icyemezo cyafashwe mu gihe cya  referandumu. Icya kabiri burya inkunga  zitangwa n’abanyaburayi ndetse n’abanyamerika na bo bazifiteho inyungu kuko na bo bituma bagira amafaranga ndetse  ijambo ryabo rikaba  rikomeye  ku ruhando mpuzamahanga.

Wigeze kuvuga ko abanyamerika bagendera kubarwanya manda ya gatatu, mu Rwanda se ntibahari?

Burya biriya bihugu akenshi bireba iyo manda ya gatatu iri buteze umutekano muke, iyo bitazaba ntabwo bayirwanya,  ntabwo mbona ukuntu manda ya gatatu mu Rwanda  izatuma haba umutekano muke kuko nta bayirwanya bahari!  keretse wenda  ishyaka rya Green party,  na yo kandi  ifite abantu bake, ntabwo na bo bavuga ko bafite abayoboke benshi, cyokora  nzi nka batatu cyangwa bane gusa bayirimo.”

U Rwanda n’abanyarwanda bakore iki ngo bazahangane n’ibi bihano?

Kuri njye ndansanga ntacyo leta y’u Rwanda yasaba abanyarwanda ngo bazagire icyo bakora, bo bakoze ibyabo niba baratoye yego ku kigero cya  98.3% bagatora bavuga ko bashaka Perezida Kagame muri manda ya gatatu, abaturage muri rusange bakoze akazi kabo, ubu igisigaye ni icy’ubuyobozi bw’u Rwanda, bugomba gusobanurira amahanga atabyumva  ko ibyakozwe byakurikijwe amategeko.

Bagomba kubabwira ko ibyakozwe bijyanye n’ibyo abanyarwanda bashaka, bakababwira kandi ko  abanyarwanda bazi icyo bashaka kandi bakigaragaje, bakababwira ko abanyamahanga atari bo bazi icyo abanyarwanda bakeneye, bitari ibyo byaba bivuze ko batoye ibyo batazi, ndetse ari abaswa, bikavuga ko kugira ngo abanyarwanda bayoborwe bakeneye abandi ngo bababwire ibyo bakora, kuri njye ntabwo nibaza ko abanyarwanda ari abaswa.

Hari abantu babihemberwa, basobanura iby’u Rwanda, nibakore akazi kabo kuko ndibaza ko amatora ashobora kuba asigaje amezi nka 20, ibyo bigomba gusobanuka n’abavuga ko ibyakozwe atari demokarasi bakabisobanura, batabisobanura bikavugwa ko ari abantu basebanya bavuga ibyo batazi, abasobanura iby’u Rwanda bagomba kwereka amahanga ko abanyarwanda miliyoni 3.7 basabye ko itegeko nshinga rihinduka, inteko iricara irabyiga, ngira ngo  amajwi arafatwa iyo inteko yicaye,  ibereke ukuntu referendamu yagenze, bajye muri komisiyo y’amatora ibereke uko abantu batoye, hanyuma abo banyaburayi na bo babereke icyo bashingiraho bavuga ko demokarasi y’u Rwanda yahonyanzwe.

Ntabwo nibaza ko aba banyaburayi baturusha ubwenge, ibi ngibi ni byo bintu bagomba gusobanura, n’abo ngabo bavuga y’uko u Rwanda rudafite demokarasi habaye manupalation (abaturage kugirwa ibikoresho), bababwire bati nta kibazo mutwereke icyibigaragaza.

Twebwe twaberetse y’uko habaye abanyarwanda miliyoni 3.7 basabye ko referendamu ihinduka, inteko iricara irabyiga, murebe igihe twicaye, amajwi arafatwa iyo inteko yicaye, ibereke ukuntu referendamu yagenze, bajye muri komisiyo y’amatora ibereke uko abantu batoye ko buri muntu amajwi bakayabara.

Ibyo n’ibimenyetso byerakana ko ibyakozwe bijyanye n’amategeko, itegeko nshinga icyo rivuga, hanyuma abavuga ko iryo atari demokarasi cyangwa habaye gutera ubwoba nabo bababwire bati mwibivuga gusa gutyo mukore nkatwe mutwereke icyo mushingiraho.

Cyangwa nabwo amajwi y’abatoye siyo yabazwe, babereke evidence bitari ugupfa kuvuga gusa.

Yanditswe na Habimana James, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY