Kudodesha memoire ni ijambo rimenyerewe cyane ku banyeshuri ba kaminuza, aho umunyeshuri aha umuntu ikiraka cyo kumwandikira igitabo gisoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Kudodesha bikorwa n’abanyeshuri b’abanebwe; batashobora kwiyandikira ibitabo cyangwa se bigakorwa n’abanyeshuri bafite indi mirimo ituma batabona umwanya wo kugira ibindi bitaho.

Nsanzimana Innocent (si ryo zina rye nyakuri) atunzwe no kudodera abanyeshuri ibitabo. Atuye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagali ka Mbugangari.

Uyu musore uvuga ko yarangije Kaminuza mu mwaka wa 2012, yemeza ko gukorera abanyeshuri ibitabo bimwinjiriza hagati ya miliyoni n’igice na miliyoni ebyiri ku mwaka.

 “Nkiri muri Kaminuza nari umuhanga, ubwo narangizaga kwiga abanyeshuri bigaga inyuma yanjye bazaga kunsaba ngo mbafashe gukora ibitabo (memoires), icyo gihe nabikoraga ku buntu, cyakora umunyeshuri bitewe n’uko abishaka akangenera agashimwe.”

Akomeza avuga ko uko imyaka yagiye ishira abanyeshuri bagendaga bamugana ari benshi, agafata icyemezo cyo kujya abaca amafaranga kuko ngo byamutwaraga umwanya akabura uko akora gahunda ze, nk’uko akomeza abisobanura.

 “Nkimara kubona bambanye benshi, kuko iyo babaga bageze mu gihe cyo kwandika ibitabo  nakiraga nk’abantu 7, nahisemo kuberurira mbabwira ko bagomba kujya bampa amafaranga, natangiye buri wese muca ibihumbi 50 ariko ubu igitabo kimwe ngikorera amafaranaga ibihumbi ijana y’Amanyarwanda, niyo make.”

Nsanzimana yemeza ko nubwo ibiraka byo kudoda ibitabo  biboneka rimwe mu mwaka igihe abanyeshuri bageze igihe cyo kwandika ibitabo,  ngo biramutunze kuko n’ubwo adafite akazi gasanzwe abona abo biganye bagafite batamurusha gutera imbere.

Nsanzimana wandikira abanyeshuri ibitabo avuga ko abenshi mu bamugana ari abakozi ngo babura umwanya wo kwandika memoires, akabibakorera kuva ku mbanzirizamushinga y’igitabo (research proposal) kugeza igitabo kirangiye.

 Nsanzimana ati “Mu bakiriya banjye, abenshi usanga ari abakozi biga bakuze bafite inshingano nyinshi harimo iz’akazi ndetse n’iz’ingo zabo, rwose bambwira ko batabona umwanya wo kwikorera memoire kandi ni na bo batanga amafaranga menshi ugereranije n’abanyeshuri basanzwe.”

Nsanzimana akomeza avuga ko abo akorera memoire abaca amafaranga akurikije inzego barimo mu bijyanye n’ubushobozi bw’amafaranga ndetse n’urwego bariho rw’imitsindire mu ishuri, ariko ngo uwo yaka amake ya nyuma mwaka ibihumbi 100 Rwf.

Yagize ati “Mu kubaca amafaranga ndabanza nkareba level (urwego) bariho, iyo mbonye ari umunyeshuri w’umuswa muca menshi kuko biba bizamfata n’umwanya wo kumwigisha ngo azabone uko adefanda igitabo cye.

Naho iyo ari umuhanga ushobora kuza nko mu minsi y’ikiruhuko tugafatanya ndamugabanyiriza, gusa ku banyeshuri badafite akazi amake bashobora kumpa ni ibihumbi 100 mu gihe umukozi ageza no ku bihumbi 200Rwf.”

Umulisa Aimerance (siyo mazina ye nyakuri) ni umwe mu badodesheje igitabo mu mwaka wa 2014. Uyu mukobwa avuga ko yadodesheje memoire kuko yabwiwe ko kwandika memoir bigora cyane, akabona atabivamo.

Aragira ati, “Kuba naratanze amafaranga bakanyandikira memoire si uko ndi umuswa ahubwo bagenzi banjye bantanze kurangiza bambwiraga ko kwandika memoire birushya cyane, abayiyandikiye bakundaga kumbwira ko uwabasubiza kwiga badashobora gukora ikosa ryo kwiyandikira memoire ngo bazidodesha,  ni yo mpamvu natanze amafaranga bakanyandikira igitabo.”

Abandi bantu bavugwaho gukora memoire z’abanyeshuri ni imfungwa aho ngo mu gihe bahabwa cy’ikiruhuko bigisha abanyeshuri ndetse bakanabandikira ibitabo ariko ku buryo bwihishe.

Ntibarikure Jean de Dieu, yafungiwe muri Gereza ya Ruhengeri, yemeza ko mu bantu baba bafunzwe harimo abanyabwenge bityo ko hari abageramo bakabyaza ubwenge bwabo umusaruro.

Yagize ati “Mu bantu twari dufunganwe harimo intiti nyinshi, yemwe harimo n’abari abarimu, bafata igihe cyo kwigisha abanyeshuri ku buryo bwemewe mu gihe cy’ikiruhuko, ariko hari n’abandika za memoire bakazigurisha abanyeshuri n’ubwo byo bitemewe”

Umuco wo kudodesha memoir weze mu banyeshuri barangiza kaminuza utuma bamwe bibaza ubushobozi bw’abo banyeshuri ku isoko ry’umurimo, bigafatwa nk’ikimenyetso cy’ireme ry’uburezi ritanoze.

LEAVE A REPLY