Inama y’Abaminisitiri yaraye ifashe imyanzuro irimo kuba tariki 1 Kamena ingendo zambukiranya intara zizasubukurwa mu gihugu hose.

Kuva mu Ntara ujya mu yindi byahagaritswe mu itangazo ryo kuwa 21 Werurwe, nk’imwe mu ngamba yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi.

Byafashije abantu kwirinda, ariko bihungabanya serivisi zirimo n’iz’ubuvuzi ku bantu bamwe na bamwe.

Umuhire Doriane yo mu Karere ka Nyarugenge yagombaga kujya kwivuza ku bitaro bya Bishenyi mu Karere ka Kamonyi, ariko ntibyamukundira kuko yimwe icyangombwa.

Avuga ko yasabye icyemezo cyo kujya kwivuza ijisho, nk’uko yari yahawe rendez-vous na muganga yo kuwa 8 Mata, ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwezamenyo bumubwira ko abahabwa bene urwo ruhusa ari abarembye, kandi ko we kuba yaje kurwisabira bivuze ko atarembye.

Tariki 1 Kamena, ni na bwo moto n’amagare bizemererwe gusubukura ibikorwa byo gutwara abagenzi, kuri ubu byemerewe gutwara imizigo gusa.

Abamotari, ubu bari mu bihe bitaboroheye, aho bamwe bavuga ko gutunga imiryango yabo ari ihurizo bitewe n’uko akazi kabo kahagaze, bamwe bafite n’inguzanyo za banki.

LEAVE A REPLY