Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango wa Rayon Sports yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2020 mu Mujyi wa Kigali, yafatiwemo umwanzuro wo guhagarika by’abateganyo Komite Nyobozi y’ikipe iyobowe na Munyakazi Sadate.
Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasinyweho umukono n’Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports, Ngarambe Charles, Komite Nyobozi y’ikipe yahagaritswe kubera “amakosa akomeye yakozwe” .
Itangazo rigira riti “Ku wa 23 Gicurasi 2020 saa 11h30, i Kigali hateraniye inama y’ubuyobozi y’umuryango wa Rayon Sports, yiga ku bibazo biri mu gikorwa cy’umuryango Rayon Sports FC.”
“Inama y’ubuyobozi y’umuryango Rayon Sports imaze gusuzuma imiyoborere y’igikorwa cyayo (Rayon Sports FC), yasanze komite iriho yirengagiza ndetse irenga ku mategeko shingiro (statut) agenga umuryango wa Rayon Sports mu ngingo ya 4, 11 n’iya 28.”
“Dushingiye ko izi ngingo zose zirengagijwe kandi zigomba kubahirizwa, inama y’ubuyobozi isanga ari amakosa akomeye yakozwe bityo ifata icyemezo cyo guhagarika komite yose yayoboraga igikorwa cy’Umuryango (Rayon Sports FC).”
Inama y’ubuyobozi ishyizeho kandi yemeza ko komite ihagararira ndetse ikareba ubuzima bwite bwa buri munsi bw’igikorwa cy’umuryango Rayon Sports FC kugeza igihe amatora azabera.”
Komite nshya yashyizweho igizwe na Ngarambe Charles, Muvunyi Paul, Dr Rwagacondo Claude, Ntampaka Théogène, Gacinya Chance Denis, Muhirwa Prosper na Ruhamyambuga Paul. Aba bose nibo bagize icyitwaga Akanama Ngishwanama muri Rayon Sports, kemerwaga n’ubuyobozi bw’ikipe nk’akaje kuyifasha gukemura ibibazo yahuye nabyo muri ibi bihe bya Coronavirus.
Iyi myanzuro y’inama y’ubuyobozi y’umuryango yabaye ku wa Gatandatu, yashyizwe hanze nyuma y’uko Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports FC, kuri uyu wa Mbere, yandikiye Perezida Kagame yishinganisha, avuga ko hari abahoze bayobora iyi kipe bashaka kuyigarukamo, abashinja amacakubiri, kunyereza umutungo no kugura abasifuzi.
IGIHE yamenye ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere habaye indi nama yahuje abarimo abashyizwe muri iyi komite nshya igomba gucunga Rayon Sports FC.
Isooko: Igihe