Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro n’abakinnyi batandukanye nyuma yo gusinyisha Mugisha François Master, Muvandimwe Jean Marie Vianney, na Mico Justin hiyongereyeho na Byumvuhore Trésor Wanyama.

Ubu Rayon Sports iravugwamo abakinnyi batandukanye nka Bayisenge Emery aho yaka Amafaranga Miliyoni 25 ku myaka ibiri naho Rayon ikamuha Miliyoni 18, ibiganiro biracyakomeza, bishoboka kurangira agiye muri APR FC cyangwa Police FC na As Kigali zimwifuza.

Undi mukinnyi Rayon Sports yifuza ni Mushimiyimana Mohamed (Meddy) wakiniraga APR FC ubu hakaba hari ibiganiro yagiranye na Rayon, aho naho 90% ashobora gusinyira Rayon.

Abandi bakinnyi Rayon yifuza ni Niyonzima Ally waseserewe na Azam na Haruna Niyonzima wasezerewe na Yanga Africans yo muri Tanzania.

Bivugwa ko na Héritier Luvumbu Nzinga bishoboka ko na we mu gihe yaba yemeye amafranga Rayon Sports imuha yagaruka agasinya.

Undi ni Muhire Kévin mu gihe atakerekeza hanze y’Igihugu yaguma muri Rayon Sports.

Kiyovu Sports

Ikipe ya Kiyovu Sport yasezereye abakinnyi n’abatoza ubu bivugwa ko iri kwifuza abakinnyi benshi harimo na Sugira Ernest wari intizanyo mu ikipe ya Rayon Sports ariko yaraturutse muri APR FC.

Kiyovu ubu iri no kwifuza myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo unifuzwa na Mukura FC Kubwimana Cédric bazi nka Jay Polly; uyu musore w’umuhanga ukina kuri kabiri bishoboka ko imwe muri zo kipe yayisinyira umwaka utaha we na Nyandwi Sadamu wakiniraga Musanze FC.

Bugesera FC

Ikipe ya Bugesera FC yasinyishije Muhinda Brian, myugariro wakiniraga Sunrise; ubu yasinye imyaka ibiri ndetse n’umuzamu bakinanaga bita Nsabimana Jean de Dieu (Shaolin). Abo ni abakinnyi bashya ba Bugesera FC.

APR FC

APR FC kuri ubu iri mu biganiro na Kagere Meddy bishoboka ko ashobora kuyerekezamo.

MK14 ubu uri mu biruhuko hano mu Rwanda ukinira ikipe ya Simba ubu yatse Amafaranga Miliyoni 70 APR FC ariko APR ubu iri kumuha Miliyoni 50; bishoboka ko naterekeza muri APR azakinira Azam cyangwa Yanga kuko ayo makipe yose amukeneye.

Tukivuga kuri APR, Mutsinzi Ange Jimmy ubu yerekeje mu Bubiligi aho agiye kugerageza amahirwe nk’uko byatangajwe na APR FC.

LEAVE A REPLY