Sugira Ereneste umukinnyi ujya utungurana agaha ibyishimo Abanyarwanda. (Photo@The New Times)

Umutoza mukuru w’Ikipe y’igihugu Amavubi, Vincent Mashami ahamagaye rutahizamu Erneste Sugira usanzwe akinira Rayon Sports ngo atangirane imyitozo na bagenzi be bitegura umukino wo kwishyura uzaba vuba aha. U Rwanda rukeneye rutahizamu utsinda nka Sugira kugira ngo rutazasezererwa.

Mbere y’uko Amavubi ajya muri Cap Vert gukina umukino ubanza, Mashami yari yabwiye itangazamakuru ko atajyane Sugira Erneste kuko yari afite ikibazo cy’imitsi.

Hari mu kiganiro cyabaye ku wa Kabiri taliki 10 Ugushyingo, 2020  buri buke Amavubi agafata ikirere agana i Praia muri Cap Vert.

Mu buryo butunguranye Mashami atangaje ko azifashisha Sugira Erneste nka rutahizamu w’umuhanga kandi wagiye utsindira u Rwanda ibitego byabaga byananiranye.

Amavubi naramuka anganyije nabwo azaba asezerewe, arasabwa nibura kubona amanota atatu i Kigali ndetse akazatsinda umukino wa Mozambique.

Amavubi ari ku mwanya wa nyuma mu itsinda F n’inota 1, ni nyuma y’uko atsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, anganya Cape Verde 0-0.

Cameroun ya mbere ifite 7, Mozambique 4 mu gihe Cape Verde ifite 3.

Isooko: Umuseke

LEAVE A REPLY