Minisitiri Habineza

Joseph Habineza yahuye bwa mbere na Perezida Paul Kagame tariki 03 Mata 1994, ku Mulindi ahari ibirindiro bikuru by’ingabo za RPA Inkotanyi.

Ndetse ubwo indege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga, Joseph Habineza, yari yicaranye na Major General Paul Kagame barimo kureba Igikombe cy’Afurika.

Umubonano wabo waje ukurikira ibihe bikomeye Habineza yari amaze kunyuramo nyuma yaho tariki ya 28 Mutarama 1994 yateguye umukino wa Volley Ball wahuje abasirikare ba RPF n’urubyiruko rw’i Nyamirambo.

Ni umukino wakurikiwe n’abantu ngo ‘basaga 10.000’ harimo abasirikare bakuru ba Habyarimana ndetse n’abasirikare ba LONI (MINUAR) na bo bari baje kwirebera.

Uyu mukino warakaje bikomeye ubutegetsi bwa Habyarimana bituma bafunga Habineza Joseph umunsi wose i Remera (Ubu hari station ya Polisi-Remera).

Amaze kurekurwa, Habineza yamaze amezi abiri ari mu kazi ke (Yakoreraga Blarirwa icyo gihe) ariko yumva afite impungenge z’Umutekano we, byaje kumuviramo guhungira mu birindiro bya RPA – Ku Murindi tariki 03 Mata 1994.

Imikino ya Gicuti yateguye igahuza urubyiruko cyane rw’i Nyamirambo n’abasirikare ba RPA/RPF yatumye agirana ubucuti n’abasirikare bakuru barimo Gen. Charles Kayonga, Gen. Rudakubana Charles, Gen. Mushyo Kamanzi n’abandi banyapolitiki.

Habineza Joseph ni muntu ki?

Habineza Joseph w’imyaka 50 y’amavuko, yavutse tariki 03 Ukwakira 1964), avukira muri Segiteri Kayenzi mu Karere ka Kamonyi.

Yabyawe na Utumyebahutu Jean na Nyiranzabonitegeka Ziripa.

Joseph Habineza yabyaye impanga inshuro ebyiri, afite abana bane yabyaranye na Justine Kampororo.

Abana be b’imfura (Umuhungu n’umukobwa) bavutse 1988, abandi babiri (bombi ni abahungu) bavutse mu 1991.

Ni Umugabo ukomeye, ukunda gusetsa kandi arisanzura iyo avuga ubuzima bwe n’uburyo abona ibintu muri rusange.

Ni umwe mu baminisitiri b’u Rwanda weguye kubera amafoto n’inkuru zamwanditsweho ariko yongera kugirirwa icyizere.

Igihe yasubizwaga muri Guverinoma umwaka ushize (Nyakanga 2014), Joseph Habineza yishimiwe bidasanzwe n’abanyapolitike bari bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi n’abari bagize Guverinoma nshya.

Joseph Habineza ni inzobere mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, afite impamyabumenyi muri Informatique yakuye muri Kaminuza ya Montpellier mu Bufaransa.

Imirimo y’ingenzi yakoze mu buzima bwe

Yibuka neza uko yahamagawe kuba Minisitiri

“Rimwe nari i Nairobi muri Vacancy bambwira ko Afande (Perezida Kagame) anshaka; ndibaza nti aranshakira iki koko? Icyo gihe His Excellency ( Perezida Kagame) yampamagaye ngiye kwegura muri Bralirwa [09/2004], nahamagawe na Musoni James, nibwiye ko Musoni ashaka kumpa akazi muri Rwanda Revenue, [duhuye] numva nta kintu na kimwe ambwira cy’akazi ahubwo anganiriza ibintu bya politiki, nyuma arambwira ngo simve i Kigali ngo hari abandi bashaka ko tuganira nimugoroba, bwaje kwira nta muntu umpamagaye…umunsi wakurikiye mu gitondo mbona nimero itazwi [Unknown number] barambwira ngo hano ni muri State House (mu Rugwiro aho Perezida Kagame akorera), nti yampayinka!!! Barambwira ngo Afande [Perezida Kagame] aragushaka, ube standby (witegure), hashize akanya [General] Kazura [Yari umujyanama wihariye wa Perezida] arampamagara arambwira ngo ‘ikoti ryawe ryiza uritegure afande aragushaka’… nyuma naje kujya muri state house turaganira [na Perezida] ndi kumwe na Musoni James nyuma arambwira ati nasanze ari wowe wasimbura Robert Bayigamba, ambwira ibyo nzaba nshinzwe hanyuma tariki 28/09/2004 nibwo babitangaje…”

Umunyamakuru: Wumvise umeze ute bakugize minisitiri?

“Byarantunguye, byarantunguye kuko ntigeze ntekereza kuzaba umunyapolitike, gusa nari mfite inzozi ko ku myaka 40 naba ndi CEO [Umuyobozi mukuru w’Ikigo] icyo gihe abantu barampamagaye na n’ubu ugutwi kuracyandya!”

Umunyamakuru: Ejo bundi Joe arongera aragaruka aba Minisitiri…?

Bon! N’ubundi numvaga hari akantu, nari ambasaderi kandi ntawaba ambasaderi ubuzima bwose, gusa numvaga nzakora nk’imyaka itanu ndi ambasaderi hanyuma nkisubirira muri Private business ariko byarantunguye kuko ntari mbyiteze, numvaga ngize imyaka 50 ngomba gutangira gutegura kujya mu zabukuru ariko nabiketse mbonye bahinduye guverinoma, hari kuwa gatatu bavanyeho Minisitiri w’intebe noneho mbona kuri za twitter; ndavuga nti c’est pas possible, nabonaga Murekezi twabanye muri guverinoma bwa mbere kandi numva ko na Cabinet yose ihinduka…uwo mugoroba Secretariat ya RPF irampamagaye, barambwira ngo reka tuguhe Ngarambe (Umunyamabanga mukuru wa RPF) muvugane…[Ku mutima] nti yampayinka!!! Ambaza niba ndi i Kigali, nti “oya” ndi Nigeria, ambaza niba nahita mugeraho, buracya kuwa kane bashyiraho Guverinoma ndi muri Nigeria numva basomye izina ryanjye…”

Umunyamakuru: Igihe basomaga izina ryawe (Joe) mu nteko yose barishimye, wumvise umeze ute?

“Jyewe nabaye surprised (Naratunguwe) ntabwo nari nzi ko abantu banyishimira kuriya, narumiwe, byarantangaje cyane ariko ndavuga nti; iyi ni challenge ya hatari! Kuko Urukundo n’urwango ni ibintu byegerana cyane, bishobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose. Naravuze nti muzambabarire ntimuzangenze nkuko Abayuda bagize Yezu, baramwishimiye basasa imyenda yabo hasi ariko ni nabo bamubambye…”

Amafoto ye yakwirakwijwe kuri interineti ari kumwe n’abakobwa

Joseph Habineza, avuga ko yababajwe bikomeye n’amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga muri Gashyantare 2011, yaje kumuviramo kwegura. Avuga ko ibyamubayeho byamubereye isomo rikomeye mu buzima.

Umunyamakuru: Hari akantu ntekereza ko kakubabaje igihe bashyiraga amafoto yawe kuri facebook n’ahandi kuri interineti uri kumwe n’abakobwa, bukeye wareguye, ese burya ni wowe weguye cyangwa barakweguje, ubundi byagenze gute?

“Mbere na mbere byabonywe n’umuhungu wanjye, arambwira ngo ninkureho facebook account yanjye kuko hari umuntu urimo gushyiraho amafoto ari ‘scandal’ ariko ndebye amafoto mbona ntanayibuka, nyuma nibuka ko hari igihe nigeze gutumirwa muri Party (Ibirori) abakobwa banyuzuraho ngo twifotoze numvaga ari ibintu bisanzwe, amafoto ubwayo ntacyo yari atwaye; inkuru yanditswe ni yo yanteye umujinya, article yaciye kuri le prophete, yarimo kwangiza isura yanjye, bavuga ngo twararenzwe ngo hari uwo natereye umukobwa Sida…shiiii umwanda gusa….

Uwari Perezida wa Sena ni we wabanje kumpamagara (Biruta) ambaza niba nabonye ibimvugwaho mubwira ko nabibonye, ati ese urimo gukora iki? Arambwira ati; byaba byiza ubimenyesheje boss [Perezida Kagame] mbere y’uko abimenya, nahise mpamagara Ines [Mpambara] nsanga na we yabibonye, musaba kubibwira Boss [Nawe] ati; ariko wamwandikira ukamusobanurira, ni uko ndabikora musobanurira ko harimo montage [gukabya] kandi ko n’amafoto ari ayo muri 2008 … ariko inkuru yari itarasohoka, isohotse mpamagara Minisitiri w’Intebe na we ati ngwino ku biro byanjye ni uko njyayo mubwira ko nshaka kwegura, maze ambwira ko nandikira Perezida mbimunyujijeho, nuko nsubira ku biro ndayandika mpita nyimuha…”

Nubwo Minisitiri Habineza amaze igihe kingana gitya muri guverinoma, nta mutwe wa politiki numwe abarizwamo.

Ubundi buzima bwihariye

Mu buzima busanzwe Joseph Habineza akunda Siporo cyane cyane agakina Tennis, ni Umufana w’ikipe ya Arsenal.

Ntabwo akunda gusenga n’ubwo yakuze iwabo ari abayoboke ba EPR, icyakora ngo rimwe na rimwe aherekeza umugore we gusengera muri Restoration Church.

Ibiryo akunda

Nagusura, uzamutegurire amafi n’Umuceri kuko abikunda bihebuje; icyakora niba ari igihe cy’umwero w’ibigori ntuzabure kumwokereza nka bibiri cyangwa se ngo ubure kubimutekera, akunda ibigori cyane.

Uramenye kandi ntuzamuhe Liquor, icyakora Heineken ntuzabure kuyimuzimanira kuko ni yo nzoga akunda kwinywera.

Minisitiri Joseph Habineza, ni umuntu uca bugufi cyane kandi yitaba telefoni uwo ariwe wese umuhamagaye.

Yanditswe na Fred Muvunyi, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY