Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare kuri uyu wa 29 Nyakanga 2021, rwatangiye kuburanisha urubanza umunyamakuru wa Flash FM na Flash TV aregamo umuyobozi kumukubita.

Kalisa Sam uyobora Umudugudu wa Rubona wo mu Karere ka Nyagatare n’uwo bareganwa, Mutsinzi Steven bitabye Urukiko ngo baburane ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Umunyamakuru Charles Ntirenganya avuga ko abo bombi bamukubise bakamukomeretsa ubwo yari yagiye gutara amakuru mu Mudugudu wa Rubona, kuwa 18 Nyakanga 2021.

Abaregwa bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no kugukomeretsa ku bushake uwo munyamakuru wari wagiye gutara inkuru y’abaturage binubiraga kubuzwa kujya kuvoma.

Umushinjacyaha avuga ko abanyamakuru babiri Chales Ntirenganya na Fidele Mukunzi bagiye mu Mudugudu wa Rubona gutara inkuru kuri bariyeri ibangamiye abaturage.

Aba banyamakuru bageze kuri bariyeri ngo beretse umuyobozi w’umudugudu ibyangombwa byabo, abasaba kumwereka urupapuro rw’inzira rubemerera kugenda muri Guma mu Rugo.

Uyu muyobozi ngo yahamagaye Komanda wa Polisi ya Karangazi amumenyesha ko hari abantu babiri biyita abanyamakuru, komanda ategeka ko babamujyanira.

Mu nzira bagenda ngo habuze ubwumvikane maze Kalisa Sam akubita inkoni umunyamakuru Ntirenganya mu gatuza, mugenzi we Mutsinzi na we aba aramukubise.

Umushinjacyaha avuga ko Komanda wa Polisi ya Karangazi CIP Niyonsaba Ildephonse yahise agera aho Umunyamakuru Ntirenganya Charles yakubitiwe.

Ngo yafashe amafoto y’uwo munyamakuru, ariko amufotora uruhande atakubiswemo kugira ngo agaragaraze ko atakubiswe.

Ako kanya ngo yahise amusaba kujya kwa muganga maze we ahita ajyana n’Umukuru w’Umudugudu.

Kuvuguruzanya kw’abaganga

Umushinjacyaha avuga ko mu ibazwa, muganga wo ku Kigo Nderabuzima cya Karangazi Twizeyimana Jean Claude wakiriye Ntirenganya, yahakanye ko uyu munyamakuru yakubiswe kandi yaramuhaye imiti, akanamutera inshinge.

Raporo ya Muganga (Doctor) w’Ibitaro bikuru bya Nyagatare yagaragaje ko umunyamakuru Ntirenganya yakubiswe inkoni kuko yari yabyimbye ndetse afite ububabare.

Umushinjacyaha avuga ko mu majwi yafashwe n’umunyamakuru Ntirenganya Charles yumvikanamo we avuga ngo “Najyaga numva ngo abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakubita abaturage none ndabibonye”, Arongera ati “Murankubise”

Umukuru w’umudugudu we ngo yumvikana agira ati, “Yego ahubwo turakongera”.

Umushinjacyaha avuga ko hari amafoto yafashwe n’Ubugenzacyaha agaragaza ibikomere n’inguma byari mu gatuza ka Ntirenganya Charles.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko abaregwa bakurikiranwa bafunzwe iminsi mirongo itatu kuko barekuwe basibanganya ibimenyetso.

Kalisa arahakana ibyo aregwa

Umukuru w’Umudugudu wa Rubona, Kalisa Sam avuga ko atemera ibyo aregwa.

Abishingira ku kuba hari abatangabuhamya bagaragaje ko batabonye akubitwa barimo Komanda wa Polisi wabihakanye, muganga wo ku Kigo Nderabuzima cya Karangazi n’abandi baturage.

Mutsinzi na we arabihakana

Mutsinzi Steven ureganwa n’Umukuru w’Umudugudu avuga ko Ntirenganya Charles amubeshyera kuko nta cyemeza ko yamukubise.

Yasabye Urukiko kumurekura agakurikiranwa ari hanze.

Umwunganizi w’abaregwa avuga ko nta kigaragaza ko aba banyamakuru ari ub’umwuga kuko nta makarita bari bafite ariko ngo umwe muri bo yari ayifite.

Arasaba ko Urukiko rwababuranisha nk’abatari abanyamakuru kuko ari abakorerabushake.

Yavuze ko Komanda wa Polisi ya Karangazi yabatumyeho kubera batari bafite ibyangombwa.

Amwunganizi avuga ko Bwana Kalisa Sam yari afite inkoni kubera ko yari avuye mu nka kuko ari umworozi.

Umwunganizi avuga ko impamvu muganga yahaye Ntirenganya Charles imiti ari uko we yivugiye ko ababara kandi ko yagombaga kumufasha nk’uko nyir’ubwite abivuga.

Umwuganizi kandi avuga ko amajwi (audio) yafashwe ashingirwaho n’Ubushinjacyaha nk’ikimenyetso cyemezaza ko Ntirenganya yakubiswe, yakuwe ahandi ko atari aya Kalisa.

Arasaba ko abo yunganira bakurikiranwa badafunzwe kuko batazatoroka ubutabera.

Meya yabangamiye iperereza?

Umunyamakuru Ntirenganya avuga ko Mayor w’Akarere ka Nyagare, Mushabe David Claudian yateye ubwoba abatangabuhamya ubwo we yahise agagaraza ko atakubiswe bituma abaturage bagira ubwoba bwo kumuvuguruza.

Ntirenganya asanga bivuze ko abatangabuhamya barimo abaturage, Komanda na Muganga babajijwe batari kuvuguruza ibyo Meya yari amaze gutangaza ko atakubiswe.

Whatsapp

Umunyamakuru Ntirenganya avuga ko afite ibimenyetso azereka urukiko nirubikenera ko hari urubuga rwa Whatsapp rwitwa Rwisirabo Development ruriho Visi–Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyagatare, Madamu Murekatete Juliet, Komanda n’abandi barimo kwibaza kuri uyu munyamakuru.

Bimwe mu byavuzwe mu rukiko n’umunyamakuru Ntirenganya Charles kuba abari kuri urwo rubuga ngo baribazaga ngo “Uwo munyamakuru ni uwahe? atuye he? Muramuzi?

Umunyamakuru Ntirenganya Charles mu Rukiko yavuze ko kuri urwo rubuga harimo abantu bari batangiye gushishikariza abandi gukora igisa n’imyagaragambyo ariko Visi-Meya akabasaba kubireka.

Umukuru w’Umudugudu wa Rubona, Kalisa Sam yamubajije impamvu azi ibyavugiwe kuri urwo rubuga kandi atarubaho, Ntirenganya avuga ko afite ibimenyetso.

Perezida w’inteko iburanisha yavuze ko nibakenera ibi bimenyetso azabitanga.

Ntirenganya yagaragaje ko abaregwa baramutse bafunguwe bazimangatanga ibimenyetso cyangwa se bagatoroka ubutabera, dore hari n’uwo bari bafatanije watorotse.

Umwanzuro ku ifungwa n’ifungwa ry’agateganyo uzatangazwa tariki ya 3 Kanama 2021 saa tatu z’amanywa.

LEAVE A REPLY