Muri segonderi twabitaga Abanyaziya. Bamwe banyara ku buriri.
Ni ibisanzwe ku mwana muto kunyara ku buriri, ariko n’abantu bakuru bibabaho.
Mu kiganga babyita enuresis (bisomwa ngo en-yuh-REE-sis), cyangwa involuntary urination, kuba inkari zasohoka mu mubiri wawe utabigizemo ubushake.
Nocturnal enuresis ni kumwe umuntu anyara ku buriri asinziriye, kandi ari umuntu mukuru ufite uruhago rwakabaye rukora neza ku buryo inkari zitaza uko zishakiye.
Kuza kw’inkari muri ubwo buryo ariko, hari n’ubwo biba ku manywa, bikitwa diurnal enuresis.
Benshi twibwira ko kunyara ku buriri ari iby’impinja n’utwana duto, ariko ni ikibazo kigaragara kuri 1-2% by’ingimbi n’abasore.
Hari abarenga imyaka y’ubugimbi n’ubwangavu bakabikomezanya na nyuma yo gushaka.
Ukanyura iwe ugasanga igodoro ryanitse ku manywa ukagira ngo ni akana ke karitoheje kumbe ari nyir’ubwite.
Hari n’abo uzumva ingo zabo zigeze aharindimuka kubera umwe mu bashakanye anyara ku buriri.
Biterwa n’iki?
Kunyara utabishaka birimo ibyiciro bibiri, nk’uko tubikesha Kids Health.
Hari unyara ku buriri ariko wagenzura ugasanga umuntu abunyaraho kuva akiri umwana, ibyo byitwa primary nocturnal enuresis;
Hari n’ubwo icyo kibazo kiza hashize amezi atandatu cyangwa n’imyaka myinshi nyuma y’aho umuntu ahagarikiye kunyara ku buriri, bikitwa secondary enuresis
Byose biterwa n’imikorere y’uruhago rw’inkari, rumwe twita vessie cyangwa bladder mu ndimi z’amahanga.
Uruhago ruba runini uko inkari zirwinjiramo, rukagenda ruba ruto uko zisohoka.
Ku muntu ufite uruhago rukora neza,
Udutsi (nerves) two mu ruhago twohereza ubutumwa mu bwonko iyo uruhago rwuzuye
Ubwonko busubiza uruhago ko rugomba kutarekura izo nkari kugeza nyirarwo agiye mu bwiherero
Gusa abantu bafite ikibazo cyo kunyara ku buriri bagira imbogamizi mu mikorere y’uruhago zituma bisanga banyaye batabishaka yewe batanabizi.
Kunyara ku buriri biva ku ki?
Abashakashatsi ntibarabona impamvu nyakuri ituma umuntu anyara ku buriri, ariko batekereza ko ibi bikurikira bibigiramo uruhare,
Ibibazo by’imisemburo (hormonal problems): Umusemburo witwa antidiuretic hormone cyangwa ADH utuma umubiri ukora inkari nke mu ijoro. Ariko hari abafite imibiri ikora imisemburo ya ADH idahagije, bigatuma hakorwa inkari nyinshi umuntu asinziriye.
Ibibazo by’uruhago (bladder problems): Ku bantu banyara ku buriri, hari ubwo imitsi yo mu ruhago yiyegeranya cyane cyangwa ikitandukanya mu buryo budasanzwe bigatuma uruhago rutabasha kubika ingano runaka y’inkari. Hari n’abo usanga bafite uruhago ruto rutabasha kubika inkari nyinshi.
Karande yo mu muryango: Abantu banyara ku buriri cyangwa binyarira ku manywa, usanga bafite umubyeyi wigeze kugira icyo kibazo mu gihe nk’icyabo
Ikibazo cy’ibitotsi: Hari ingimbi n’abangavu basinzira cyane ku buryo badakanguka iyo bakeneye kwihagarika/gusoba.
Caffeine: Caffeine ituma umuntu yihagarika cyane
Izindi ndwara: Hari ubwo kunyara ku buriri biterwa n’izindi ndwara uba ufite mu mubiri nka diyabete, kwituma impatwe (constipation) n’izindi
Ibibazo by’imitekerereze (psychological problems): Hari inzobere zemeza ko stress yaba intandaro yo kuba umubiri wawe wasohora inkari utabitekerejeho.
Abaganga ntibazi impamvu, ariko abantu b’igitsinagabo banyara ku buriri bakubye inshuro zisaga ebyiri ab’igitsinagore.
Niba ukanguka ugasanga wanyaye ku buriri, egera muganga akugire inama y’icyo wakora.
Muganga azafata ibizamini, akubaze uko ikibazo giteye n’uko cyigaragaza, uko ubuzima bwawe busanzwe buhagaze, ibibazo byo mu muryango wawe, imiti ukoresha n’ibindi.