Sgt Robert ashobora koherezwa mu Rwanda nka Lt Joel Mutabazi

Sgt Robert ibumoso, na Joel Mutabazi wagaruwe mu Rwanda muri 2013

Sgt. Maj. Robert Kabera wamamaye mu muziki nka Sgt Robert afungiye ahitwa Kireka ku cyicaro gikuru cy’Ishami rishinzwe amaperereza adasanzwe (SIU).

Yahunze u Rwanda mu Gushyingo 2020 agenda avuga ko ahunze itotezwa, ariko Igisirikari cy’u Rwanda gitangaza ko akurikiranweho gusambanya umwana wo mu muryango we.

Yagiye avuga ko atotezwa kubera amabanga azi ku muhanzi Kizito Mihigo wapfuye muri Gashyantare 2020, ndetse n’umubano afitanye n’umuryango wa Fred Gisa Rwigema.

Gusa hadaciye kabiri haje amakuru avuga ko ibyo ari urwitwazo, ko impamvu nyakuri yatumye ahunga ari ibyaha akurikiranweho byo gusambanya umwana yibyariye.

I Kireka aho afungiye, hakorera abasirikari, abapolisi n’intasi.

Yatawe muri yombi kuwa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022 akekwaho gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, ariko bivugwa ko bamusaka ntazo bamusanganye.

Abapolisi bamukuye iwe ahitwa Masanafu bamujyana kuri Sitasiyo ya Polisi izwi nka Old Kampala Police Station, aho bamukuye bamukomezanya i Kireka.

Hari amakuru avuga ko abashinzwe ubutasi uyu munsi bakoze inama yiga ku kibazo cya Sgt Robert.

Ikinyamakakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kiravuga ko abashinzwe umutekano muri Uganda bashaka kohereza Sgt Robert mu Rwanda.

Gusa, abanyamategeko ba Sgt Robert ngo ntibabikozwa ndetse barakora iyo bwabaga ngo atoherezwa mu Rwanda kuko afite ibyangombwa by’ubuhunzi.

Ibyo byangombwa ariko bishobora kudatambamira uwo mugambi uramutse uhari, kuko na Lt Joel Mutabazi Uganda yamwoherereje u Rwanda muri 2013 afite ibyo byangombwa.

Handitswe inkuru zivuga ko yashimuswe, ariko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Damas Gatare abihakana avuga ko yashyikijwe u Rwanda hashingiwe ku masezerano yo guhererekanya abanyabyaha yasinywe hagati y’ibihugu byombi.

Lt Mutabazi warindaga Perezida Kagame yashyikirijwe u Rwanda aburanishwa ku byaha birimo iterabwoba, birangira akatiwe gufungwa burundu mu mwaka wa 2014.

Lt Mutabazi (w’inzobe w’imbere) imbere y’umucamanza

LEAVE A REPLY