Umukuru w'u Rwanda Paul Kagame

Umuhanzi Kenny Sol yanditse ibaruwa yuje uburakari yamagana ubunyamwuga buke bugaragara mu bategura ibitaramo.

Muri iyo nyandiko y’amapaji abiri, ntashidikanya ko kuvuga ukuri bishobora kumusibira amwe mu mayira, ariko ngo ukuri kurakiza mu gihe kirambye.

Avuga ko ubunyamwuga buke bw’abategura ibitaramo barimo sosiyete Intore Entertainment ari virusi yinjiriye umuziki nyarwanda, hakaba hakenewe ubutabazi.

Umuhanzi Kenny Sol aratabaza nyuma yo gusuzugurirwa muri BK Arena

Asobanura ko rimwe mu mahwa ajomba abahanzi mu mikorere yabo, ari uko abategura ibitaramo bibeshya ko bakomeye kurusha abahanzi babitumirwamo.

Atanga urugero kuri sosiyete ya Intore Entertainment ngo yamwiyambaje mu gitaramo cyo kuwa 25 Kamena ariko hashize amezi abiri atarishyurwa.

Uyu musore avuga ko iteshagaciro rikorerwa abahanzi abahanzi nyarwanda rikwiye kwimwa amayira, kandi ibyo bigasaba ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rubyinjiramo.

Kenny Sol ashimangira ko nta na rimwe azakora umuziki agamije gushimisha abategura ibitaramo batubaha impano ye, ahubwo azakomeza kuwukora mu nyungu z’abafana be.

Akavuga ko igihe kigeze ngo abahanzi bakoreshe amajwi yabo, bataririmba gusa, ahubwo bamagana amakosa akorwa kugira ngo uburenganzira bw’umuhanzi busigasirwe.

Yagarutse ku gitaramo cya Rwanda Rebirth Concert cyatumiwemo umuhanzi The Ben cyabaye kuwa 6 Kanama 2020, Kenny Sol yagombaga kukiririmbamo ntiyaririmba.

Avuga ko yakigaragarijwemo agasuzuguro kajejeta n’umunyamakuru David Bayingana amucana amazi’ n’itsinda rimufasha mu muziki we.

Kenny Sol avuga ko David Bayingana yamubwiye amagambo mabi ngo ni uko yanze kuririmba atishyuwe

Asaba abafana be kutemera uwaza ababeshya ko atageze aho igitaramo cyabereye (muri BK Arena), ahubwo ngo yarahageze bashaka ko aririmba atishyuwe.

Agahamya ko benshi mu batumira abahanzi mu bitaramo ari bo bibazo ubwabo.

Avuga ko Bayingana yamubwiye ngo “Turirimbe cyangwa Tubireke”, ndetse ngo ahereza umujyanama we mu muziki telefone ngo ayifateho ingwate.

Avuga ko atagombaga kubwirwa nabi ngo ni uko asabye ko ibyo bemeranyije mu masezerano byubahirizwa, byongeye bigakorwa n’umunyamakuru umaze igihe mu mwuga.

Kenny Sol asoza ibaruwa abwira The Ben ko nk’umuhanzi yubaha mu muziki, na we agomba kumenya uko barumuna be bafashwe n’abategura ibitaramo.

Perezida Kagame yitabajwe muri iki kibazo

Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, yashimangiye ibivugwa na Kenny, asaba Perezida Kagame kwinjira muri iki kibazo, agatabara abahanzi nyarwanda.

Ati,

“Nyakubahwa @PaulKagame  :Waduhaye igihugu turabigushimira,uduha amahoro turayagushimira,Uduha amajyambere turayagushimira,Udutoza kugira ubumwe no gukunda IGIHUGU n’umurimo turabigushimira arko rwose unyemerere nkusabe ikintu 1 Gusa:UMUHANZI NYARWANDA ARASUZUGURWA CYANE DUFASHE!

KUBURYO IBINTU UMUHANZI AKORERWA HANO IWACU NI AGAHOMAMUNWA,NIWE URIRIMBA ATISHYUWE KANDI UMUNYAMAHANGA YISHYUWE MBERE Y’UKO ANAGERA I KIGALI CG AKAHAGERA AHITA YISHYURWA,NIWE WAMBURWA AYO YAKOREYE N’ABAMUKORESHEJE,NYAKUBAHWA UHERUTSE GUHESHA MWARIMU AGACIRO KANDI TWARABISHIMYE..

NKUKO UDAHWEMA KUMVA ABATURAGE UBEREYE UMUYOBOZI TURAGUSABYE NGO AKARENGANE UMUHANZI AKORERWA KARANGIRE,IKIBABAJE NI UKO IYO HAGIZE UMUHANZI UVUGA IBITAGENDA NEZA AHITA YITWA IKIRARA, N’IBINDI M’UBURYO BWO KUMUBUZA KUVUGA.. THANK YOU H.E @PaulKagame

 

Yago arasaba Perezida Kagame gushyira ku murongo uruganda rw’imyidagaduro rugasa neza nk’izindi nzego z’igihugu

Umuhanzi Juno Kizigenza yunze mu rya Kenny, avuga ko abategura ibitaramo bigira abana beza iyo bavugana n’umuhanzi, ariko yagera aho igitaramo kibera bakigira nk’abatamuzi.

Avuga ko iyo umuhanzi agerageje guharanira uburenganzira bwe, bamuhimbira ko asuzugura, cyangwa se bakagenda bamusebya bavuga ko ari umusinzi.

Juno avuga ko bibabaje kuba hari abahanzi bashaje bazi ko inganzo yabo idashobora kubatunga mu muziki bakaba barasaruyemo agahinda gakabije.

Arahamagarira abahanzi n’abareberera inyungu zabo gutahiriza umugozi umwe, ndetse bagashaka abanyamategeko babafasha mu mikoranire y’abo n’ababashakira ibiraka.

Juno Kizigenza arasaba abahanzi bagenzi be kwishyira hamwe bakarwanya agasuzuguro bakorerwa

Ntiturabasha kuvugana na David Bayingana cyangwa Intore Entertainment ku byo Kenny Sol abavugaho, nibidukundira icyo badutangariza na cyo turakibamenyesha.

LEAVE A REPLY