Polisi y’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 6 Ukwakira 2019, yatangaje ko inzego z’umutekano zimaze kwica abantu 19 mu bagabye igitero mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze mu ijoro ryo kuwa Gatanu.
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP Kabera John Bosco, riravuga ko usibye 19 bishwe, inzego z’umutekano zanafashe mpiri abantu 5 mu bakoze buriya bwicanyi.
“Ibikorwa byo gushakisha uwari we wese wagize uruhare muri iki gitero birakomeje” nk’uko Polisi y’Igihugu ibyemeza. Biteganyijwe ko abafashwe mpiri berekwa itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 Ukwakira.
Igitero cyagabwe mu ijoro, inkuru iba kimomo bukeye. Polisi yaje gusohora itangazo ihamya ko abo bantu bishe abaturage 8 barimo batandatu bicishijwe intwaro gakondo, bakomeretsa abandi 18.
Ikigaragara ni uko mu nkomere zajyanwe mu bitaro hari abaje kwitaba Imana, kuko itangazo rishya rya Polisi rivuga ko “kugeza ubu abantu 14 ni bo bahitanwe n’icyo gitero,” bisobanuye ko hari abandi 6 bapfuye.
Agace kagabwemo iki gitero, kugeza ubu umutekano ni wose, nk’uko Polisi ibihamya, iti “kandi turashima abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ubufatanye bagaragarije inzego z’umutekano.
Perezida Kagame yaraye aganirije abitabiriye Rwanda Day i Bonn mu Budage. Mu ijambo yabagejejeho, yabaye nk’ukomoza kuri iki gitero cy’i Musanze ariko mu buryo bizuguye.
Yavuze ko u Rwanda rufite benshi bakoma mu nkokora iterambere ryarwo, aho yabagereranyije n’umuyaga uturuka imbere y’indege uyihuha ushaka kuyisubiza inyuma, yongeraho ko ubumwe bw’Abanyarwanda butuma abagerageza kubangamira inyungu z’u Rwanda batabigeraho.
Mu magambo ye bwite yagize ati, “U Rwanda rumaze gutera intambwe, rurakomeye, rurahangana n’ibibazo rugifite kandi birahari byinshi, kuba rukomeye si uko turi ibitangaza, si uko dufite intwaro zikomeye, ingabo zikomeye, icyo mvuga ni u Rwanda rw’Abanyarwanda, bakorera hamwe, bafite intego imwe, gukomera gutyo nta gishobora kubisenya.”
Yunzemo ati, “Ni yo mpamvu na bake bakirwanya u Rwanda ndetse batera n’umutekano muke, n’ejo bundi, n’uyu munsi, umwaka ushize, abagiye babigerageza, icyabahagaritse, icyabatsinze, ni Abanyarwanda bari hamwe, ni Abanyarwanda bumva ko ibibazo tugifite ni byo bibazo n’ibindi bihugu byose bifite.”
Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya