Ibitaro bya Muhima (Ifoto/Ububiko)

Hashize ukwezi umugore wa Emile Rukundo abyariye umwana mu bitaro bya Muhima mu Mujyi wa Kigali; umwana wavuzweho byinshi.

Rukundo n’umugore we batuye mu Karere ka kamonyi, magingo aya baravuga ko mu rugo rwabo nta mahoro arimo ndetse ngo harimo agahinda kenshi kuko umwana bahawe n’ibitaro batazi ko ari uwabo koko.

Gushidikanya kuri uyu mwana  byaturutse  ku muforomo  wabyaje  umugore wa Rukundo mu gicuku cy’itariki ya 13 gishyira ku ya 14 Ukuboza 2014, akamubwira ko abyaye  umwana w’umuhungu, abibwira uwari waje amuherekeje, bibwirwa umugabo we ndetse  byuzuzwa ku mashifi y’ibitaro no ku cyemezo cy’amavuko ariko nyuma atashye ageze mu rugo asanga umwana yatwaye ari umukobwa.

Rukundo  n’umugore we wari utararuhuka  bagaruye umwana ku bitaro bya Muhima igitaraganya  basaba ibitaro ko bahabwa umwana w’umuhungu  babyaye ariko ubuyobozi bw’ibitaro buza kubabwira ko umwana umugore wa Rukundo yibarutse ari umukobwa ahubwo ko umuganga yanditse mu gitabo ko babyaye umuhungu kubera umunaniro.

Kuri uwo munsi, Nathan Mugume ushinzwe Itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko “tugiye gushaka uburyo twamenya ukuri nyako hakoreshejwe gupima AND”

Ubwo twongeraga gusura uyu muryango nyuma y’ukwezi ibi bibaye, twasanze n’ubundi uyu muryango ugifite agahinda k’ibyabaye.

Ibizamini ariko ntibyigeze bikorwa, umuryango w’umwana na MINISANTE bakaba bitana ba mwana.

Umugore wa Rukundo wanze  ko amazina ye atangazwa yabwiye Izuba Rirashe ko igikorwa cyo gupimisha umwana cyajemo amananiza kuko basabwe kujya muri Polisi no muri Parike, umwana akabona gupimwa ADN; bakabwirwa ko nibasanga umwana ari uwabo ari bo bazishyura ikiguzi cy’iki gikorwa, basanga atari uwabo amafaranga akishyurwa n’ibitaro.

Nathan Mugume ashimangira ko “ikosa ryaturutse mu bitaro ntabwo abaturage bagomba kurengana”; akongeraho ko “ibizagenda kuri iki gikorwa cyose bizishyurwa n’ibitaro ndabisubiramo nta mafaranga umuturage agomba kwishyura.”

Uyu muryango ariko uvuga ko utigeze ukurikiza izo nzira weretswe kuko ibyo uyu muyobozi avuga bitandukanye n’ibyo bo bavuga ko babwiwe.

Mu gihe Mugume avuga ko ikiguzi cyo gupima ADN kizishyurwa n’ibitaro, ababyeyi b’umwana bo bavuga ko babwiwe ko baramutse basanze umwana ari uwabo bakaba batarabikoze kuko babonye ntayo babora.  

Gupima ADN bikorwa bafata amaraso y’umugabo ndetse n’umwana bakareba niba afitanye isano. Mu Rwanda nta hantu hapimirwa ADN, igishoboka ni ugufata amaraso bakayajyana hanze mu bihugu nk’u Bubiligi, Afurika y’Epfo n’ahandi agapimwa. 

Iki gikorwa kandi ntabwo ari icya buri wese kuko gisaba gutanga amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 200 y’u Rwanda.

Umuforomo wabyajije umugore wa Rukundo ngo yafatiwe ibihano nk’uko Nathan Mugume yabibwiye iki kinyamakuru.

Yanditswe na Olivier Rubibi, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY