Ingengo y’imari y’ubukwe bw’iki gihe ni kimwe mu bihangayikisha benshi, bakitabaza inshuti n’abavandimwe mu gusezerera ubuseribateri, ariko mu biyizamura n’amadini akabamo.
Uyu musore witegura kurushinga mu ntangiriro z’umwaka utaha tugiye kwinjiramo mbere y’igisibo gitegura umunsi mukuru wa Pasika, wahisemo ko twamwita Muhire, yatubariye ibiciro yabonye ashaka aho azasezeranira, agasanga bisaba kwikura ku mufuka agatubutse.
“Nta kidasaba amafaranga mu bukwe bw’iki gihe, n’amadini aba arekereje kuduca amafaranga, nyamara ukibaza icyo agura bikakuyobera, ukibaza niba ari ubukode bwa kiliziya ukabiburira igisobanuro.”
Mugire akomeza agira ati “Ubusanzwe nari nzi ibiciro ko biri hejuru ku bashaka gusezeranira mu mashapeli, sinari nzi ko na Kiliziya umuntu asengeramo, ajya kuri stress yo kwishyura amafaranga menshi.”’
Mu biciro yahawe, akaza nyuma guhitamo kwigira hamwe nubwo bizamusaba kujya gusezeranira ahandi bitewe n’itariki y’ubukwe yafashe, yagiye atugaragariza uko ibiciro byifashe. Ayo mafaranga akaba yitwa ayo kwigira umubano, n’ay’amasekuru.
Abara ibiciro uko bihagaze muri Kiliziya zimwe
Kugira ngo usezeranire muri Kiliziya ya Ste Michel rwagati mu Mujyi wa Kigali, bisaba kwishyura amafaranga ibihumbi 25.
Wamanuka gato kuri Kiliziya ya Ste Famille (Yitiriwe Umuryango Mutagatifu) ho ugasabwa kwishyura ibihumbi 35.
Wakwambuka kuri Paruwasi ya Kacyiru, ho igiciro kikazamuka ugasabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 62, hiyongeraho ibihumbi 20 biri mu mafaranga umukirisitu waho ari kugenda atanga mu kwiyubakira inyubako kwa Padiri i Kagugu.
Muhire ati “Nk’ayo mafaranga ni nko gufatirana abafite ibirori, ko ubusanzwe utanga ituro rya Kiliziya, kuki bahita bagutegera aho?”
Paruwasi ya Kicukiro yo ushaka kuhasezeranira yishyura amafaranga ibihumbi 50, kabone nubwo umugeni yaba yarigiye ibyo bita umubano ahandi.
Si ayo mafaranga gusa umugeni aba agomba kwishyura ngo asezerane yishimye, bisaba no gukodesha korali imuririmbira muri misa, kandi nka zimwe zitwa ko zihendutse ugasanga amafaranga zica agera mu bihumbi 50.
Muhire ati “Cyakoze biba ari amahire iyo muri abageni benshi muribusezerane ku isaha imwe kuri Paruwasi ya Kicukiro, Kolari murayiteranyiriza. Ariko andi yo ibihumbi 50 ya buri couple (umugabo n’umugeni) bagomba kuyishyura yose.”
Muhire asanzwe akomeye muri Gatorika ndetse anaririmba muri imwe muri korali zikunzwe. Nk’uko akomeza abisobanura, gusaba gusezeranira mu mashapeli na byo byihagazeho, kuko nko muri Notre Dame de Citeaux uhashaka yakwishyura ibihumbi 80, wajya muri Ste Paul hafi ya Ste Familleho ugacibwa ibihumbi 50.
Ntibigarukira aho, k’ugiye muri shapeli, bisaba kugurira lisansi padiri ujya kumusezeranya ngo ahagere mu gihe atari uwo basanzwe baziranye, ngo misa ayimutwerere, nk’uko Muhire abivuga.
KIliziya ibivugaho iki?
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyegereye abanyamadini, Ubunyamabanga bwa Paruwasi ya Kacyiru bugaragaza ko amafaranga baca abageni ari ibihumbi 72.
“Ntabwo bigera ku mafaranga ibihumbi 80, ni ibihumbi 72, kandi ibihumbi 20 urabisubizwa iyo ku munsi wo gusezerana utakererewe misa,” nk’uko ubuyobozi bubitangaza.
Umuyobozi twasanze kuri Paruwasi ya Kacyiru yasobanuye ko muri ayo mafaranga yandi atari ay’ingwate y’ubukererwe, haba harimo ay’amasekuru, n’ayo kwigira umubano.
Mu gushaka kumusobanuza ariko, yageza aho aravuga ngo nta giciro bagira, ngo n’ibihumbi 30 basezerana, ariko nta bisobanuro byinshi. Yanongeyeho kandi ko abageni kabone n’ubwo bagaragaza ko basanganywe bibiliya n’igitabo cy’umukirisitu, basabwa kugura ibindi, bakaza kubihererwa mu Kiliziya nk’impano, hakaboneka icyizere ko urugo rushya rugiye gutunga ijambo ry’Imana. Yanze ko dutangaza amazina ye.
Mu barokore ho byitwaye bite?
Uvuye muri Kiliziya Gatolika, ukinjira mu madini yitwa ay’abarokore mashya, ho bafite inkuru y’uko udafite amikoro, urusengero rumugoboka, ndetse hamwe bakanakorera ubukwe mu rusengero aho kujya gukodesha.
Kubera ayo mafaranga , Muhire yagize ati “Nk’umuntu ufite umukobwa wo mu idini rya kirokore, udasanzwe ufoye mu kwemera kwa Kiliziya , itorero umugore wawe asengeramo wagenda mukabirangirizayo.”
Aseka, yunzemo ati “Kugarukira Imana ni byo byaba byoroshye!”
Ibyitwa ‘Kugarukira Imana’ muri Kiliziya ni igihe umukirisitu aba agarutse avuye mu yandi madini, cyangwa hari ibindi byamubujije guhabwa amasakaramentu.
Yanditswe na Hitimana Mathias, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.