Kuwa 14 Ugushyingo 2021, Perezida Kagame (ibumoso) asuhuzanya na Bamporiki Edouard umunsi Bamporiki arahira nk'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco.

Umunyepolitiki akaba n’Umuhanzi Edouard Bamporiki afungiye iwe mu rugo nk’uko bitangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Si ubwa mbere afunzwe kuko yigeze gufungwa yitiranyijwe n’ibisambo nk’uko yabibwiye Epa Ndungutse kuri Radiyo Rwanda umwaka ushize.

Muri Nyakanga 2021 Bamporiki yabwiye Radio Rwanda ko atunze amafaranga asaga miliyari kubera politiki nziza ya FPR-Inkotanyi, ahereye ku biceri 300 mu mwaka wa 2000.

Ni ubuhamya bwashimwe na bamwe, bavuga ko azirikana kuko hari abandi bamara gukira ntibifuze kuvuga ku buzima bushaririye babayemo.

Abandi ariko bashidikanyije ku buhamya bwe, bibaza ukuntu mu mwaka wa 2000 yari afite ibiceri bitatu by’ijana ijana kandi icyo gihe nta giceri cy’ijana cyabagaho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Gicurasi 2022, ku mbuga nkoranyambaga habyukiye amakuru acicikana avuga ko abayobozi babiri bakomeye mu gihugu bafunzwe.

Saa 17:46 ni bwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rihagarika ku mirimo ye Edouard Bamporiki “kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.”

Saa 19:06 RIB yasohoye itangazo risobanura ibyabaye kuri Bamporiki, rimenyekanisha ko “akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.”

“Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo,” nk’uko RIB yakomeje ibisobanura mu butumwa bwayo.

Mu Rwanda ntibimenyerewe ko umuntu afungirwa iwe mu rugo kuko bibaho gake, ariko byimakajwe bishobora kugabanya ubucucike mu magereza bugeze kuri 124%.

Si ubwa mbere Bamporiki afunzwe.

Umwaka ushize Bamporiki yatangaje ko ubwo yari arangije amasomo y’icyiciro rusange (tronc commun), atakoze ikizamini gisoza icyo cyiciro kuko yari afunzwe.

Yasobanuye ko igihe ibizamini byabaga we na bagenzi be batanu bari bafunzwe; ngo bitiranyijwe n’ibisambo bafungwa icyumweru cyose bafungurwa ibizamini byararangiye.

Nyuma yo gufungurwa, abo bari bari kumwe bagiye gukomeza mu mwaka wa kane ariko bajya mu bigo byigenga.

Bamporiki we ntabwo ariko byagenze kuko agifungurwa yahise afata inzira yerekeza i Kigali mu Murwa Mukuru w’u Rwanda.

Kuza i Kigali kwe ariko, ntabwo ari uko yari afite ubundi buryo ahubwo yari aje gushakisha umuhanzi Munyenshoza Dieudonne [Mibirizi].

Bari barahuriye mu marushanwa y’ubuhanzi n’ubusizi. Ubwo ngo yari yiteze ko naramuka amubonye ari we uzamufasha muri ubwo buhanzi.

Ati “Nza kumushaka ngo numve ko nagira ikindi kintu mpindura kuko kwiga byari binaniranye. Ariko mu by’ukuri nsanga hari politiki, nkajya ngenda mbona ibintu […] uko mbonye amahirwe nkayajyamo cyane cyane iby’ubuhanzi, iby’ubusizi. Nza kwisanga ndi umuntu kubera politiki ihari, uri kugenda yinjira mu bwiza bwateguwe ntabizi.”

Yakomeje agira ati “Ufashe umuntu ufite ibiceri magana atatu mu 2000, ubwo hari n’abandi bantu bari muri Nyabugogo bafite amakarito uyu munsi bafite ama-etage kuko ndabafite, mfite umuhungu w’inshuti yanjye wacuruzaga ikarito Nyabugogo ubu afite za miliyari kandi yaracuruje.”

Mu buhamya bwe avuga ko yageze i Kigali akabaho mu buzima bubi bwo gucukura imisarani, ariko kubera politiki idaheza ya FPR-Inkotanyi ubwo buzima abuvamo.

Umukinnyi wa filime n’amakinamico, Bamporiki yagaragaje ubuhanga mu buhanzi, aho by’umwihariko yamenyekanye mu Ikinamico Urunana, aho akina yitwa Kideyo.

Mu mwaka wa 2008, filime ye yiswe Long Coat ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yamuhesheje igihembo i New York muri African Film Festival aba ikimenyabose.

Muri 2013 yatorewe umwanya w’Ubudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, hanyuma aza kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Igihugu.

Kuwa Mbere tariki 4 Ugushyingo 2021, ni bwo Perezida Kagame yamugize Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

LEAVE A REPLY