Urusaku rw’ibikeri ntirubuza abana kuvoma amazi y’Igishanga cya Kirebe kiri mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare gafite ikibazo gikomeye cy’ubuke bw’amazi meza.
Ni saa yine n’iminota 30 mu mashoka y’inka, abana baridumbaguza mu mazi ntacyo bikanga. Ruguru yabo hari umugore umesa imyenda yanduye cyane bigaragara ko ari iy’abana bato.
Amazi arimo isabune ava aho umugore amesera, aratemba akivanga n’ayo abana bidumbaguzamo, ariko birasa n’aho ntacyo bibabwiye kuko ari ibintu bamenyereye.
Mu gihe nitegerezaga abo bana n’amatsiko menshi, nabaye nk’ukangurwa n’ihoni ry’igare ndetse n’ikivugirizo cy’umushumba.
Aya mazi nubwo yanduye ku buryo utatekereza ko umuntu yayatekesha cyangwa akayanywa, ni isoko y’imibereho ku baturage bo muri aka gace ndetse n’amatungo yabo.
Uwari utwaye igare yahambuye amajerekani ye atangira kuvoma, ari na ko inka zishoka iruhande rwe, zitamo amase izindi ziganga ariko ukabona ko ntacyo bimubwiye.
Yego ayageza mu rugo akayateka, ariko bamwe mu bo twaganiriye bagereranya aya mazi na ka kabaye icwende katoga, kamwe bavuga ko n’iyo koze katanoga, kanoga ntigashire umunuko.
Uwitwa Harindimana Philippe ati, “Kuvoma amazi ni ukudaha, dusangira amazi n’inka ugasanga harimo amase, usanga amazi anuka, mbega nubwo wayateka n’ubundi umunuko ntushiramo.”
Avuga ko hari abashoramari baje kubakorera za nayikondo ariko zigenda zipfa, agasaba ko bakwegerezwa amazi y’i Byumba cyangwa ay’Umugezi w’Akagera kuko uri kure yabo.
Kuva aho atuye kugera ku Kagera, avuga ko harimo ibirometero nka 12, ati “kuhagera ni nk’amasaha abiri ufite akagare, waba utagafite ni amasaha nk’atanu.”
Harindimana avuga ko hari benshi muri aka gace barwara indwara ziterwa n’umwanda zirimo ‘diyare’, ariko bakabura ukundi babigenza kuko badapfa kubona amazi atunganye.
Ati, “Ntabwo umwana yavuka anywa bino bizi bya Gatebe cyangwa by’Agashanga ngo agire ubuzima bwiza, urumva ko biba bitubangamiye.”
Uyu mugabo umaze imyaka ine atuye mu Murenge wa Rwimiyaga, avuga ko baganira n’abayobozi bakababwira ko amazi meza ari hafi kubageraho, amaso agahera mu kirere.
Usibye ikibazo cy’amazi gishingiye ku kuba aka gace kataragezwamo imiyoboro y’amazi meza, abahatuye bavuga ko nta n’amashanyarazi bafite, bikadindiza imibereho yabo.
Birinda koronavirusi bate nta mazi? Harindimana avuga ko bagerageza kwambara agapfukamunwa no gusiga intera hagati yabo, ariko byagera ku mazi rikaba ihurizo.
Ibyo avuga bishimangirwa na Rwabizi George na we utuye muri uyu murenge wa Rwimiyaga, uvuga ko ikibazo cy’amazi kikiri ingorabahizi, ku ruhande rw’abantu n’amatungo yabo.
Ati, “Iki gice cya Rwimiyaga gitandukanye n’ibindi kuko cyatuwe nyuma y’intambara (Jenoside yakorewe Abatutsi)”, akavuga ko hashyizweho amadamu na nayikondo ariko bidahagije.
“Icyo twasaba wenda nk’ubuvugizi, twabasaba ko habaho gahunda yo kugira ngo hazemo amazi y’imiyoboro migari; ayo ni yo dukeneye ngo yunganire aborozi mu buryo bw’imyororere ndetse n’abaturage mu rwego rwo kunywa.”
Kuba hari abasangira amazi n’inka, byo biterwa no kuba “umuntu aba yabuze ukundi abigira” nk’uko Rwabizi akomeza abisobanura. “Abanyamakuru mukwiye kudukorera ubuvugizi.”
Yunzemo ati, “N’ariya mazi mubonye abantu bavoma n’inka zinywa na yo ni ay’igihe cy’imvura, ntabwo ari amazi ahoraho.”
Rwabizi na we ahamya ko gukoresha amazi yanduye bitera abaturage uburwayi butandukanye, ati, “Indwara zo ziraboneka, abantu iyo bakoresha amazi adasukuye barwara inzoka.”
Ibyago bya bamwe ni amahirwe ku bandi
Imirenge ya Rwimiyaga, Karangazi na Matimba, ni imwe mu yigaragaramo ikibazo cy’ubuke bw’amazi meza, ariko hari urubyiruko rwabyaje umusaruro icyo kibazo rwiteza imbere.
Ni abasore bafite amagare. Bajya kuvoma amazi ku Mugezi w’Akagera, bakaza kuyagurisha abaturage mu ngo, abandi bakayagurisha abafite ibikorwa by’ubucuruzi nk’amaresitora.
Umwe muri bo twahuriye hafi ya Gare ya Matimba, ahetse amajerekani atandatu. Gusa we ntiyari avuye ku Kagera, ahubwo yari avuye kuvoma ku bigega by’abifite.
Mu yandi magambo, bitewe n’ubuke bw’amazi meza atangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isuku n’Isukura (WASAC), habaho isaranganya, amazi yaza abafite ibigega bakayabika.
Hari ubwo WASAC irekura amazi nijoro abaturage basinziriye, abafite ibigega bakabyuzuza, bugacya amazi yagiye, abatayafite bakagomba kuyagura abahenze ku bayabitse mu bigega.
Uwo twahuye avuye kuvoma ku kigega yagize ati, “Amazi amaze icyumweru abuze, tuvoma ayo badepye mu bigega, tuyafatira ku giceri cy’ijana, tukaza tukungukaho amafaranga ijana.”
Twahuriye kuri resitora avomera, aho ku munsi ashobora kugemura amajerekani 30, bivuze ko ku kwezi ashobora kwinjiza amafaranga ibihumbi 90 aramutse avoma buri munsi.
Mbonimana Fiston, na we agura amazi ku bo yita abakire bayadepa mu bigega, akayatwara ku igare akayashyira abadafite ibigega, ikindi gihe akajya kuvoma ku Kagera.
Ati, “Dufite abantu nka 6 tuyazana hano i Matimba, akenshi tuvoma mu Byimana ni ho adakunda kugenda cyane. Ijerekani iyo tuyikuye mu Byimana tuyigurisha 200 cyangwa 150.”
Uyu na we avuga ko yikorera amajerekani 6 ingunga imwe, akaba ashobora kujya kuvoma inshuro 10 iyo yagwije abakiliya.
Mbonimana avuga ko amazi yo mu madamu akoreshwa cyane n’abatuye mu Byimana ariko ko Matimba ho adakoreshwa, ati, “Nta muntu wayazanira ngo ayafate kuko aba asa nabi cyane.”
Yungamo ati, “Aba arimo ikintu kinukanukamo ku buryo utayakoresha, mbese haba harimo ikintu cy’icyunyunyu n’isayo, ku buryo uyakaraba ntarete.”
Uyakoresheje, “agomba kurwara giripe, mbese [n’iyo uyatekesheje] ibiryo bisa umukara, birahinduka ntibishye neza.”
“Ibikorwaremezo bike bihari tubikesha ubuyobozi bwiza”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufulukye, avuga ko koko amazi akiri make muri iyi Ntara, ariko ko uwashaka kumva impamvu yabyo yasubiza amaso inyuma mu mateka ya vuba.
Asobanura ko mbere y’urugamba rwa FPR-Inkotanyi rwo kubohora Igihugu rwasojwe mu 1994, usibye n’amazi iyi Ntara itagiraga ibikorwaremezo by’imihanda, amahoteli n’amashanyarazi.
Ati, “Ibikorwa bihari uyu munsi ni ubuyobozi bwiza dufite tubikesha”
Intara y’Iburasirazuba ituwe n’abaturage 2.998.000 (EICV5, 2017), ikaba ifite ubuso bwa kilometerokare 9,813. Ni yo Ntara nini kuko yihariye 37% by’ubuso bw’Igihugu.
Ibice binini by’iyi ntara mbere y’umwaka wa 1994, byari Pariki y’Akagera. Byaje guturwa cyane n’abahungutse bava Uganda na Tanzania, Leta igenda ibigereza ibikorwa remezo gahoro gahoro.
Guverineri Mufulukye ati, “Ibice binini by’iyi Ntara ntabwo byari bituwe, ugeze nka Nyagatare, Kayonza, Gatsibo, Kirehe hari ibice bimwe bitari bituwe nk’uko bituwe uyu munsi.
Bimwe byari ibya Pariki y’Akagera, ibindi byari ibice by’amarashi, uyu munsi ibyo bice bimazwe guturwa, abo baturage rero bakeneye amazi, ntabwo rero byashobotse ko bose bayabonera ku gihe, ariko uyu munsi twishimira intambwe imaze guterwa.
Uyu munsi, Intara y’Iburasirazuba yakira Abanyarwanda benshi bava mu zindi ntara, bitewe no kuba ifite ubutaka bunini bwo guhinga ndetse n’ubwo kororeramo kurusha izindi Ntara.”
Nk’uko Guverineri Mufulukye abishimangira, hari umubare munini w’Abanyakigali bimukira mu Karere ka Bugesera, abandi bakimukira Nyagasambu na Muyumbu muri Rwamagana.
Hari n’abava mu zindi Ntara bakimukira mu Burasirazuba mu bice bya Kayonza, Gatsibo na Nyagatare, bigatuma ubwiyongere bw’abaturage butajyana n’ikwirakwizwa ry’amazi.
Mufulukye ati, “Iyi Ntara iraturwa cyane, umubare uriyongera ku buryo usanga ibikorwaremezo by’umwihariko by’amazi bitajyana n’umubare w’abaturage.”
“Abaturage bariyongera cyane bituma n’aho Leta igenda igeza ibikorwa remezo abifuza amazi meza bagenda bikuba inshuro nyinshi.”
Nubwo amazi meza akiri make ku rwego rw’Igihugu, mu Ntara y’Iburasirazuba ho ni kure kubi, nk’uko bigaragazwa n’imibare iheruka y’Ubushakashatsi ku Mibereho y’Ingo (EICV5).
Ubu bushakashatsi bukorwa nyuma y’imyaka 3 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, ubuheruka bwamuritswe muri 2017 bwerekana ko Abanyarwanda babona amazi meza ari 87,2%.
Umujyi wa Kigali uza ku isonga (95,5%), Intara y’Iburasirazuba ikaza ku mwanya wa nyuma (82,1%). Iyo ariko ni imibare y’ababona amazi hatitawe ku burebure bw’ingendo abantu bakora ngo bayagereho.
EICV5 (Integrated Household Living Conditions Survey) yerekana ko ababona amazi muri metero zitarenze 200 ari 26,8%, mu gihe abayabona muri metero zitarenze 500 ari 52%.
Intara y’Iburasirazuba by’umwihariko, iza ku mwanya wa nyuma mu kugira ingo zifite abaturage babona amazi muri metero zitarenze 200 (20,7%) n’izitarenze 500 (46,3%).
Gusa, Guverineri w’Iyi Ntara yizeza abaturage bagorwa no kubona amazi meza ko ikibazo cyabo kizakemurwa mu bihe bya vuba, ashingiye ku mishanga itandukanye irimo gukorwa.
Ati, “Mu Karere ka Bugesera hari uruganda rutunganya amazi rwubakwa mu Murenge wa Ntarama ruje rusanga Uruganda rwa Kanyonyomba muri Gashora, wajya mu Karere ka Gatsibo hari Uruganda rwa Gihengeri rugemurira amazi imirenge itandatu itari iyafite, wagera mu Karere ka Nyagatare hari ukongera umuyoboro w’amazi uva za Cyondo muri Kiyombe ugakomeza ukaza ujya za Musheri na Kagitumba.”
Amazi make na Koronavirusi
Iyo utembereye ibyaro by’u Rwanda, ahenshi usanga uburyo bwo kwirinda ikwirakwira rya koronavirusi butubahirizwa nk’uko bimeze mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi y’igihugu.
Muri Nyakanga na Kanama 2020, natembereye mu turere twa Gatsibo, Kirehe, Rwamagana, Musanze, Rutsiro, Nyamasheke, Huye na Nyanza. Abambara udupfukamunwa ni mbarwa.
Mu bantu 10, hari ubwo usanga abambaye neza agapfukamunwa ari nka babiri, abandi batakambaye bakabitse mu mufuka, cyangwa bakambariye ku kananwa.
Abenshi bakambara neza iyo bagiye gusaba serivisi mu nzego z’ubuyobozi nko ku kagari cyangwa ku murenge, ariko mu dusantire batuyemo ukabona ibya koronavirusi bitabashishikaje.
Iyo uganiriye n’abafata COVID-19 nk’indwara ihangayikishije, dore ko hari n’abayita igihuha, bakubwira ko bagerageza kwirinda ariko bagakomwa mu nkokora no kubura amazi yo gukaraba.
Nko muri Santire ya Matimba mu Karere ka Nyagatare, usanga hari kandagirukarabe nyinshi ariko izirimo amazi zibarirwa ku mitwe y’intoki. Uwabuze ayo anywa yabona ayo gukaraba?
Guverineri w’iyi Ntara, Fred Mufulukye ariko, avuga ko uwavuga ko koronavirusi yakwirakwijwe no kubura amazi meza yaba yirengagije impamvu nyinshi nyamukuru.
Ati, “Ababa baragize ibyago byo kurwara ntabwo nibwira ko ari ikibazo cyo kutagira amazi, ahubwo ni uburyo twahaye uburemere kiriya cyorezo.”
Avuga ko kwambara neza agapfukamunwa no guhana intera bidakenera amazi, agasaba abantu kutagira amazi urwitwazo, ahubwo bakamenya ko coronavirusi idafite umuti n’urukingo.
Yungamo ati, “Ikibazo cy’amazi ntiwagifata nk’aho ari cyo kibazo cyonyine, ntihariho abafite amazi ahoraho barwaye? Ushobora kugira amazi kandi ukarwara kandi ingero turazifite.”
Yunzemo ati, “No muri biriya bihugu aho koronavirusi yagaragaye ku ntera nini cyane, si uko badafite amazi ahubwo ni uburemere kiriya cyorezo abantu bagihaye.”
Isezerano rya Perezida Kagame
Yiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda ya kabiri muri 2010, Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda kubagezaho amazi meza 100% bitarenze umwaka wa 2017.
Uyu munsi tugeze muri 2020, abinubira kutagira amazi uhereye no mu Mujyi wa Kigali baracyari benshi. Hari n’abamara ibyumweru batabonye n’igitonyanga. Byatewe n’iki?
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isuku n’Isukura, Gisèle Umuhumuza, yadusobanuriye impamvu isezerano ry’Umukuru w’Igihugu ritarasohora.
Ku kibazo cy’abasangira amazi n’inka, abajijwe niba WASAC ikizi, ati “Turabyumva.”
Umunyamakuru: Mubikoraho iki?
Icya mbere cyo birababaje, icya kabiri ni uko bigaragaza ko hari abantu batarabona amazi meza ku mpamvu zitandukanye, wenda kuko mu miyoboro bafite amazi adaherukamo, cyangwa se kuko imiyoboro yatobotse cyangwa itarahagera.
Abanyarwanda bose bakabaye barabonye amazi meza muri 2017, ikibazo cyo kuba batarayabona kugeza ubu WASAC igifate ite?
Igifata ko tugifite akazi kenshi, ni ukuvuga ko niba muri 2017 tutarashoboye kubagezaho bose amazi, ubu ngubu muri 2024 bakagombye rwose kuba bagejejweho amazi, ari na yo mpamvu Leta yashyizemo ishoramari rizatuma hari abaturage bagenda begerwaho n’amazi, nko muri Nyagatare uyu munsi hari boreholes zirimo ziracukurwa mu gihe tugitegereje imiyoboro kuko imiyoboro ikenera igihe kinini cyo kuyishyiraho.
Ariko hari n’undi mushinga turimo turakora wo kongeraho imiyoboro y’amazi, ugeze kuri 75%, tukazongeramo ndetse n’ibigega byo gufata ya mazi yavuye ku nganda, kuko burya amazi ntagomba kujya ku miyoboro gusa kugira ngo igihe ugize ikibazo ku muyoboro ube ufite ayo mu bigega agufasha.
Kuba ibyo bitaregezweho muri 2017 byapfiriye he?
Habayeho imbogamizi yo gushakisha amikoro, icya kabiri habayeho no kuba ibyo bikorwaremezo uko byiyongera ni ko ubusabe bw’amazi bugenda bwiyongera, ni ukuvuga ngo n’iyo waba warakoze umuyoboro hari umudugudu umwe ikaba ibaye imidugudu ibiri cyangwa itatu, ni ukuvuga ngo ukeneye no kongeramo iyindi miyoboro, ikindi ni ugusazura imiyoboro imwe n’imwe (ishaje), icyo gihe rero bisaba amikoro, no kugira ba rwiyemezamirimo bihutisha imirimo ndetse n’inyigo zitandukanye.
Uvuze n’ikibazo cy’amikoro, WASAC ikeneye amikoro angana gute?
Ubu kuba navuga ngo nkeneye amafaranga angana gute, igisubizo nazakiguha maze gukora inyigo turimo uyu munsi ya master plan (igishushanyo mbonera), izavuga ngo ‘harya ko dufite ibiyaga bitandukanye, imigezi, amasoko, ko dufite intego z’iterambere rirambye (SDGs) zo muri 2030, ko dufite Icyerekezo 2050, ko tutashoboye kuri 2020 harya turabihuza gute? Ko abaturage biyongera n’ubusabe bw’amazi butandukanye, harya ibyo turimo turakora uyu munsi ni byo byagakwiye gukorwa cyangwa hari ukundi twakabaye tubikoramo? Umuconsultant wari watangiye gukora iyo nyigo byageze hagati biramunanira dushaka undi, turateganya ko bizagera mu mpera za 2021 tuzi ngo amazi turayavana aha, mu gihe cy’imyaka 30 turaba dufite plans directeurs (imirongo ndenderwaho) zimeze zitya.
Intara y’Iburasirazuba yihariye ibiyaga byinshi (yihariye ibiyaga 31 muri 34 biri mu gihugu), ariko ifite amazi make, muhuza gute kugira ibiyaga byinshi no kubona amazi meza?
Kugira ibiyaga byinshi ni [ikintu cy’]ibanze, ni umutungo kamere ariko buriya amazi yo mu kiyaga ntabwo uyavoma mu kiyaga ngo uhite uyaha umuntu kuko ireme ry’amazi yo mu kiyaga n’ayo umuntu agomba kunywa biratandukanye. Hagati rero yo kuyavana mu kiyaga no kuyageza ku muntu hasaba ko haba hari uruganda rwubatse ruyungurura ya mazi, ariko ya mazi sinyacisha mu miyoboro gusa, iminini n’imito kugeza ageze ku rugo rw’umuntu, ibyo rero bigenda bisaba inyigo zitandukanye n’amikoro atandukanye.
—
Imicungire y’imari muri WASAC ni agahomamunwa – Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta
Herni Jacques Tuyisenge ni umushakashatsi mu by’ubukungu. Ntiyariye iminwa ubwo twamubazaga ku bijyanye n’imikorere y’iki kigo gishinzwe guha Abanyarwanda amazi meza.
Intego 17 z’Iterambere Rirambye (SDGs), iya 6 irebana no guha abaturage amazi asukuye, Tuyisenge avuga ko itazagerwaho mu Rwanda WASAC nitinyara mu isunzu.
Mbere y’umwaduko wa Covid-19, mu mwaka wa 2017 abaturage miliyari 2,2 bari bafite ibibazo byo kutabona amazi meza ku Isi. Aba wakwibaza uko bitwaye mu kwirinda Covid-19.
Mu mwaka wa 2016, amavuliro 2 muri 5 yari afite ikibazo cyo kutagira amazi meza n’isabuni ku rwego rw’Isi. Aya na yo wakwibaza uko yitaye ku barwayi bayagannye mu bihe bya Covid-19.
Imibare itangazwa n’ubuyobozi wa SDGs yerekana ko muri ibi bihe bya Covid-19, abaturage miliyari 3 badafite uburyo bwo gukaraba (basic handwashing facilities) mu ngo zabo.
Bimwe mu bihugu bifite icyuho cy’ingengo y’imari kigera kuri 61% kugira ngo bibashe guhashya ikibazo cy’ubuke bw’amazi meza. WASAC na yo ivuga ko ifite amikoro make.
Gusa, Herni Jacques Tuyisenge mu isesengura rye, asanga ikibazo kinini WASAC ifite ari imikorere mibi ituma Abanyarwanda bakomeza kubura amazi imyaka igashira indi igataha.
Ati, “Birambabaza cyane nkanibaza impamvu abantu batabasha kubona amazi kuko iyo mbona mu Mujyi wa Kigali abaturage batabasha kubona amazi noneho nibaza mu cyaro uko bimeze.”
Imikorere mibi ya WASAC, ayishingira ku byo abona nk’umushakashatsi, ariko akanasoma raporo ngarukamwaka z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta zihora zinenga WASAC.
Ati, “Ntekereza ko ahubwo Leta itagakwiye kongera amafaranga muri WASAC hatabanje kugaragazwa ayatangwamo uko akoreshwa kandi neza. Mu minsi yashize batangaza raporo ya 2019 berekanye ko hafi 39% by’amazi atangwa na WASAC atabasha kwishyuzwa. Ni ukuvuga ngo amazi hari ikiguzi kiba cyayagenzweho akorwa kurigra ngo agezwe ku baturage ariko ntiyishyuzwe, metero kibe nyinshi cyane. Ntekereza ko kugira ngo icyo kigo kibashe gusaba andi mafaranga y’ingengo y’imari hakabanje kurebwa nibura amafaranga y’ayo mazi ajya hehe.
Uko berekanye muri raporo y’ubushize, yerekana ko bafatiye ku kiguzi cy’amafaranga 323 kuri metero kibe basanze kiriya kigo gihomba miliyari 5 z’Amanyarwanda, bafatiye ku mafaranga 837 kuri metero kibe basanga cyahomba miliyari 15. Iyo urebye izo miliyari 5 zonyine uzishyize mu turere dutanu ukazikoramo imishinga y’amazi abaturage bose bashobora kubona amazi, ku kiguzi gitoya kandi hafi yabo.”
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’uyu mwaka igaragaza imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2018/2019, yongeye gutunga agatoki WASAC.
WASAC ni yo yonyine yahawe ‘disclaimer opinion’, icyo abagenzuzi b’imari bagereranya n’agahomamunwa, aho ibitabo byayo by’imari bitagaragaza uko umutungo wayo ukoreshwa.
Ni ibintu bimaze kuba akamenyero kuri WASAC, ni ikigo kizwiho gutumizwa kenshi mu Nteko Ishinga Amategeko ngo cyisobanure, kimaze guhabwa ‘disclaimer opinions’ imyaka ine ikurikiranye muri raporo z’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, uvuga ko uko imyaka isimburana inenge agaragaza mu bitabo by’imari bya WASAC zidakosorwa.
Muri izo nenge, raporo y’uyu mwaka yagaragaje ko;
- Hari amafaranga yabikujwe ariko ntihagaragazwa icyo yari agiye gukoreshwa, aho habikujwe Frw 26,382,343 ku makonti atanu atandukanye.
- Hari konti yafunguwe muri 2014 ishyirwaho Frw 307.267 ariko ayo mafaranga ntiyagaragazwa mu bitabo by’imari bya WASAC ndetse ntihagaragazwa uko yakoreshejwe
- Hari Frw 3,257,969,913 WASAC igaragaza nk’amadeni mu bitabo byayo ariko ntiyerekane urutonde rw’abo ibereyemo uwo mwenda n’izindi nyandiko zigaragaza ko koko hari abo igomba kwishyura
- Hari kandi Frw 3,133,041,092 WASAC ivuga ko ifitiwe n’abandi bantu nk’imyenda, ariko ntigaragaze abo bantu abo ari bo ndetse ikaba nta n’icyo ikora ngo abo bantu bayishyure
Uku kudakorera mu mucyo no kunanirwa kugaragaza ibyo ukora (lack of transparency and and accountability), Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta asanga biterwa n’ubushobozi buke bw’abakozi ba WASAC ndetse no kutagira ubushake bwo gukosora ibigoramye.
By’umwihariko ku kibazo cy’amazi ahabwa abaturage ariko ntiyishyuzwe, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta avuga ko muri 2018 ayo mazi yanganaga na meterokibe 17,766,998, ishoramari ryakozwe mu gutunganya ayo mazi rikaba ari Frw 4,921,833,553.
Iyo ayo mazi agurishwa Frw 323 kuri meterokibe imwe, WASAC iba yarayasaruyemo Frw 5,738,740,354, yagurishwa kuri Frw 847 kuri meterokibe akinjiza Frw 15,048,647,306 nk’uko umushakashatsi Herni Jacques Tuyisenge yabikomojeho.
Gusa, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta avuga ko WASAC yagiye itera agatambwe mu kugabanya amakosa, kuko kuva mu mwaka wa 2015-2018 amazi atarishyujwe yagabanutseho 3%, ava kuri 42% agera kuri 39%, ariko akavuga ko ibyo bidahagije ngo WASAC igere ku ntego yo kuba ikigo cyitunze mu bijyanye n’ingengo y’imari.
Kanda hano usome raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ivugwa muri iyi nkuru uko yakabaye.
Amazi agomba kongerwa mu Itegeko Nshinga
Depite Frank Habineza avuga ko bihangayikishije kuba amazi akomeje kuba iyanga no mu Mujyi wa Kigali, aho abaturage bamwe bamara ibyumweru nta mazi meza babona.
Ati, “Ndebye n’aho dutuye muri Kigali, za Kimironko na Bumbogo akenshi tubona amazi 1 mu cyumweru, hari n’ubwo twamaze ibyumweru bibiri cyangwa bitatu tutabonye amazi.
Mu minsi ishize twaguze ijerekani kuri FRW 5000, urumva ni ibintu bihenze cyane. Ni ikibazo gikomeye, no mu giturage hari aho bagera bakinywera n’amazi y’ibiziba n’ibishanga.”
Umunyamakuru: Bipfira hehe?
Hari ibibazo nka 2, hari ikibazo cy’ubushbozi bw’ingengo y’imari hakaba n’imikoreshereze y’ingengo y’Imari. Nk’ubushize wumvise WASAC ibazwa muri PAC, hagaragajwe ko amazi menshi yangirikira mu matiyo, bivuga ko idashobora no kwishyura ayo mazi kandi iba yayakuye ku ruganda ikayohereza. Icya kabiri, ni ikibazo cy’imikoreshereze y’uwo mutungo, make akwiye kugera ku bo agomba kugeraho. Ibikorwaremezo by’amazi na byo birahenze, ingengo y’imari igomba kuba yakongerwa.
Njye mbona amazi ari uburenganzira bwa muntu, ndetse ‘right to water’ igomba kuba iri no mu Itegeko Nshinga ku buryo buri Munyarwanda yaba afite amazi meza, ndetse no kuvuga ngo turayishyura, igiciro kigomba kuba kiri hasi cyane, mbese kikaba ari igiciro kijyanye n’ingufu zakoreshejwe mu kuyatunganya, mbese Leta ikavuga iti umuturage agomba kubona amalitiro 1000 (amajerekani 50) y’ubuntu ku kwezi, noneho urengeje amalitiro 1000 akaba ari we wishyura, byagombye kuba bimeze nko mu gihugu cy’Afurika y’Epfo mu Itegeko Nshinga ryabo bashyizemo uburenganzira bwo kubona amazi yo kunywa.
—-
Abasangira amazi n’inka, Dr Habineza avuga ko ari ibintu bidakwiye “kuko bitera indwara”, agasaba imiryango itari iya Leta (NGOs) gushyigikira Leta muri uru rugamba rwo kugeza amazi meza ku baturage bose.
Yanditswe na Janvier Popote. Wareba iyi nkuru mu buryo bw’amashusho (video) hano hasi.