Ubwo Umunyamakuru w’Izuba Rirashe yasabaga kugirana ikiganiro na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Bosenibamwe Aimé, ntiyamugoye nubwo yari mu bihe bikomeye. Iki kiganiro cyabaye nyuma y’iminsi mike Guverineri avuzweho kwicisha umupolisi, gukorana n’inyeshyamba za FDLR ndetse no gucura umugambi wo kwica Meya wa Musanze.
Muri iki kiganiro n’umunyamakuru wacu; Guverineri yavuganaga ijwi ririmo ubutwari ariko mu maso hakaburamo akanyamuneza asanganywe no gutebya nubwo yanyuzagamo akamwenyura gato ubwo yavugaga ku byo akunda kurya ndetse n’ibyo akora hirya y’akazi.
Bosenibamwe ni muntu ki?
Bosenibamwe Aimé w’imyaka 46 y’amavuko (yavutse 27/11/1968), avukira muri Kanama/Akarere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba.
Yavutse kuri Mbarushimana Theoneste na Ikizanye Leocadie.
Ni umugabo wubatse, yashakanye na Gloriose Sifa kandi bafitanye abana batanu.
Abana be b’imfura ni impanga bafite imyaka icumi, umuto afite imyaka ibiri y’amavuko.
Atuye Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko Amaze imyaka 16 muri Politike; yatangiye gukorera Leta mu 1999.
Ubu ni Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Intara yakunze kugira abacengezi nyuma ya Jenoside, naho umwaka ushize yavuzweho kugira abayobozi n’abaturage bakorana na FDLR ndetse bamwe ubu barimo kuburanishwa.
Amashuri yize
Afite ubumenyi mu by’ubuhinzi yakuye mu mashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza, akaba afite impamyabushobozi mu by’ubuhinzi (Sciences-Agronomiques) yakuye muri Kaminuza ya Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Amashuri abanza n’ayisumbuye yayigiye muri Kanama-Gisenyi
Mu myaka 16 amaze mu mirimo ya Politike, Bosenibamwe avuga ko nta na rimwe yigeze yoroherwa n’akazi, avuga ko kuyobora habamo ibibazo byinshi ariko nanone akavuga ko ntabikomeye yahuye nabyo.
Imirimo yagiye akora
1999-2000: Umwarimu muri EAV Kibuye
2000-2001: Umwarimu muri EAV Kibungo
2001-2002: Minagri- ashinzwe iyamamaza buhinzi
2003-2005: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara ya Kibungo
02/2006-03/2009: Meya Burera
04/03/2009- Kugeza ubu: Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru
Imiterere y’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru
Intara y’Amajyaruguru ifite amateka yihariye mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagiye irangwamo ibikorwa by’abacengezi ndetse umwaka ushize yavuzweho abantu bakorana na FDLR, bamwe barafashwe barafungwa abandi barimo gucirwa imanza.
Icyakora; Guverineri Bosenibamwe avuga ko Intara y’Amajyaruguru ifite abaturage beza, bumvira ubuyobozi kandi babufasha mu nshingano zikomeye.
Bosenibamwe avuga ku baturage b’Intara y’Amajyaruguru; yagize ati, “[Intara y’]Amajyaruguru yagize amahirwe, ifite abaturage beza, ni abaturage bumvira, bitabira umurimo kandi bakunda abayobozi, ariko nk’uko mubizi abaturage b’Intara y’Amajyaruguru bavugisha ukuri, iyo bayobowe nabi bashobora gutana kandi kubagarura mu murongo ntabwo biba byoroshye.”
“Ni ahantu habaye amateka, muzi ko ari ho intambara y’abacengezi yahafashe intera nini cyane, cyane cyane ko abari mu mashyamba ya Kongo abenshi usanga ari urubyiruko rwinshi rukomoka mu cyahoze ari Gisenyi na Ruhengeri…ni nabo benshi usanga mu mashyamba ya Kongo kandi basize abavandimwe birumvikana. Niyo mpamvu ubona intambara y’abacengezi yabaye nk’igoranye kuko bagendeye ku bintu by’ubuvandimwe ariko igishimishije ni uko abaturage b’Intara y’Amajyaruguru bamaze gusobanukirwa, ubu bahisemo kwitandukanya n’ikibi.”
Yavuzwe kuba yaricishije umupolisi ndetse acura umugambi wo kwica Meya wa Musanze
Ubwo yabazwaga ingaruka zamugezeho nyuma yo kuvugirwa mu ruhame gukorana n’umutwe wa FDLR, Bosenibamwe yasubije mu magambo avugwa n’umuntu ufite inararibonye mu guhangana n’ibibazo bikomeye ariko mu maso agaragara koko nk’uhungabanye.
Dore amagambo yakoresheje asubiza iki kibazo…
“Biriya ntabwo nabitandukanya n’akazi, iyo nza kuba ndi Bosenibamwe usanzwe, wenda byabayeho kuko ndi Guverineri, muri rusange iyo uri mu mirimo nk’iyi ufite umurongo ugenderaho; imikorere, uburyo ufata ibyemezo, uburyo uyobora rimwe na rimwe hari ababyungukiramo aribo benshi, [nk’iyo urimo] guca akarengane, guha abaturage ubutabera, umutekano…cyane cyane wita kuri rubanda rugufi aribo benshi ugomba kwitegura ingaruka byanze bikunze, hari abashaka inyungu zabo … hari abakwanga hari n’abibaza ko ari bo bagomba kuba guverineri batekereza amafaranga ariko kuyobora si umushahara ahubwo ni umusaraba.”
Yakomeje agira ati, “Biriya rero byabaye; byaratuvangiye kandi byarambabaje, iyo uri umuyobozi, uri umunyapolitike ntabwo uba wifuza ikizinga, wifuza ko ugira umwambaro ukeye, twebwe nk’abanyapolitike, nk’abayobozi tuba twumva twakwamamara buri gihe; ntibakakubeshye buriya kuvugwa neza no kugira ishema nibyo duharanira twese, iyo bije kuriya birakubabaza ariko ntibiguce intege. Byarambabaje ariko ntibyanciye intege zo gukomeza inzira jyewe ubwanjye niyemeje yo kugenderaho…ntabwo bishobora kunca intege habe namba nubwo byampungabanije, n’ibitari biriya bizabaho; you never know [ntiwamenya]”
Umunyamakuru: Ejo bundi [taliki 30/12/2014] nabonye usuhuzanya na Perezida Kagame, nibwo bwari ubwa mbere uhuye nawe nyuma yo kuvugwaho gukorana na FDLR?
“Oya, sibwo bwari ubwa mbere rwose! Bwari ubwa kabiri.”
Umunyamakuru: Usibye inzego z’umutekano; hari undi muntu wigeze agira icyo akubaza?
“Ntawe, wenda ntekereza ko ari agaciro gake babihaye; birashoboka, sinasubiza ibiri mu mitima y’abantu, cyane ko nasanze bikimara kuba; [natekereje] ko icyafasha ari uko inzego zibishinzwe zashyira ukuri ahagaragara, icyo nicyo nifuza. Birumvikana ko ari ibintu bitoroshye, ni ibintu bigoye ariko bisaba sagesse [ubwenge]
Umunyamakuru: Ahari aho abantu bavuga bati, uriya mugabo [Bosenibamwe] ni umunyabwenge, urabona ngo ajye imbere ya Perezida wa Repubulika asabe imbabazi, ati “twarahemutse, abantu barateshutse”…
“Uwo ariwe wese yabivuga uko ashatse, Bosenibamwe si umwana muto mu kazi, iyo uyoboye intama cyangwa inka zikagera ubwo zitana, muri iyo Philosophy y’imikoranire, iyo hari umwe muri mwe ushobora kuyobya za ntama kandi muri kumwe mu itsinda, agatana akajya ku ruhande ukora iki? Mu rwego rwa politiki no kugira imyumvire y’ahantu bigana, uravuga ngo twumvaga twagana aha nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mwaradufashije muburyo bushoboka, muduha umurongo usobanutse tuwuganamo ariko bamwe muri twebwe twatandukiriye umurongo waduhaye.”
Jyewe banzi nk’umuntu uvugisha ukuri, sinkunda guca ku ruhande kandi sintinya ikibonetse cyose, sinaterwa ubwoba n’uwariwe wese!”
Umunyamakuru: Yego, biraboneka ko wowe ukomeye, ariko se umuryango wawe wakiriye ute ibyakuvuzweho?
“Uretse n’umuryango wanjye, hari abavugaga ngo bamufunze, ntakiriho, bamwe basenga ndetse hari n’abandi bavugaga ngo uriya mugabo nitumuterefona inzego z’iperereza zikabona ko twamuterefonnye aho ntibagira ngo natwe turi hamwe nawe;… Rwose abantu ntibanashake no kunterefona; hari n’abatinyaga no kunsuhuza, abanyabwoba, abanyabwoba nyine, badafite msimamo! Burya mu buzima”
Bwana Bosenibamwe Aimé ni Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi kandi avuga ko umurongo wa Politike w’ishyaka riri k’ubutegetsi wamucengeye no mu maraso.
Ubwo yabazwaga niba afite inzozi zo kugira umwanya ukomeye kurusha uwo afite ubu cyangwa akagira ikindi akora; Bosenibamwe yavuze ko muri RPF hari uburyo bwo kugena abayobozi n’aho boherezwa gukorera (System of deployment), bityo ngo azajya ategereza gukora ibyo bashimye ko akorera Igihugu cye.
Mu buzima busanzwe; Bosenibamwe ni Umukristo usengera mu itorero ry’Ababatista (Baptist church), avuga ko akunda gusenga cyane iyo abonye akanya ariko gushimira Imana byo ngo bihoraho kuburyo atabura iminota buri munsi.
Akora Siporo yo kwiruka kandi agakunda imboga cyane zirimo isombe na dodo; akagira akarusho ko gukunda inyama y’inkoko ngo kuko itagira ingaruka mbi ku buzima.
Avuga ko atanywa inzoga ariko rimwe akanyuzamo akanywa akavinyo (Vin rouge).
Yanditswe na Fred Muvunyi, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.