Umugabo witwa Ntezimana Jean Christophe bakunze kwita Sabyoya, aravugwaho gufata ku ngufu no kwambura abagenzi mu Karere ka Bugesera.

 Abakobwa biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Murama ruri mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, baravuga ko Ntezimana yihisha mu ishyamba agafata bamwe muro bo.

Umuyobozi w’Akagali ka Murama iki kibazo kirimo, yabwiye Izuba Rirashe ko Ntezimana yatorotse Gereza ya Rilima yari afungiyemo ku byaha bya Jenoside.

Ababyeyi bamwe bavuga ko hari abana babiri Ntezimana amaze gufatira muri iryo shyamba. 

Umwe ngo yamuteye inda muri 2013, ahita ava mu ishuri ndetse asigarana n’ikibazo cy’ihungabana. Undi we ngo ni akana gato k’imyaka 8 yafashe ku ngufu umwaka ushize. 

Hari amakuru avuga ko hari n’abagore uyu mugabo ushakishwa n’inzego z’umutekano  yafashe ku ngufu mu bihe bitandukanye.

Abanyeshuri b’abakobwa bakoreshaga iyo inzira inyura muri iryo shyamba riri mu kagari ka Murama, bavuga ko bahabutswe kuko ntawanyuramo ngo acike uwo mugabo. 

Bavuga ko aba yitwaje intwaro “umuhoro n’inkota n’ibindi”. Bavuga ko mbere biyemezaga ngo bagategerezanya bakamanuka ari nk’ abana 10, ariko ngo uyu mugabo asigaye abirukankana uguye cyangwa “uwo afashe akamukorera ibya mfura mbi.”

Violette ni umwe mu barimu bigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Murama, yabwiye iki kinyamakuru ko ubu adashobora kwirukana umwana mu masaha yo kwiga n’aho yaza yakerewe kuko ngo yaba atumye ahohoterwa. 

Violette yakomeje agira ati, “ahubwo nsigaye mbasaba kurindana kandi nabwo bakazenguruka iryo shyamba”

Bamwe mu bagore baturuye iryo shyamba ngo barimo abafashwe ku ngufu n’uyu mugabo nk’uko babibwiye umunyamakuru w’Izuba Rirashe wasuye aka gace akaganira n’abaturage batandukanye ndetse agasura n’iri shuri rya Murama. 

Ubu ngo nta mugore upfa gutinyuka kujya gutashya inkwi zo gutekesha muri iryo shyamba. 

Usibye gufata ku ngufu, uyu mugabo aranavugwaho kwambura abahisi n’abagenzi aciye urwaho.

Umuyobozi w’akagari ka Murama, Uwera Justin, avuga ko iki kibazo kimaze igihe kuko ngo hagiye gushira imyaka 3. 

Avuga ko Ntezimana Jean Christophe uvugwaho ibi bikorwa, yari yarakatiwe n’Inkiko za Gacaca kubera ibyaha bya Jenoside, hanyuma akaza gutoroka Gereza ya Rilima.

Uwera Justin avuga ko ibibazo byabaye byinshi mu Gushyingo 2014 ubwo Ntezimana yanditse inyandiko (tracte) itera ubwoba abaturage, aho yavugaga ko hari imbunda yasize itabye kwa se. 

Ngo byabaye ngombwa ko ubuyobozi bwitabaza Polisi n’Igisirikare mu kumushakisha ariko  baramubura.

Uwera Justine avuga ko ngo haciye ibyumweru bibiri batarumva uwo yafashe ngo bakaba bakeka ko yahungiye ahandi, ati “twumvise ko bamubonye i Kabuga, navuga ko rwose yagiye.” 

Gusa n’ubwo uyu muyobozi avuga atya, abaturage bavuga ko hari umugore wambuwe n’uwo mugabo mu cyumweru gishize.

Umunyamakuru wacu wasuye aka gace, yaganiriye n’abaturage batandukanye, bamubwira ibyo bazi ku bikorwa by’urugomo Ntezimana akekwaho.  

Nyirangendo Seraphine: “Dore iri shyamba ni ryo uwo mugabo afatiramo abanyeshuri n’abakobwa. Natwe twari tunyuze mu ishyamba tuvuga tuti ubwo turi abakecuru twe ntabwo yadufata ku ngufu.  Njye n’uyu mukecuru twari duciye hariya mu ishyamba ariko tubujijwe n’abantu babiri batubwira ko nitwibeshya natwe aradufata. Yewe twumva bavuga ngo yamaze abagore. Hari ababivuga n’abicecekera, wenda bamara kuremba bakaba ari bwo byajya kwa muganga.”

Kazora Jean Baptiste (urinda G.S Murama):  “Uwo mugabo arahari rwose nanjye ndamuzi. Yitwa Ntezimana Christophe  basigaye baramuhimbye Sabyoya. Ateye ubwoba kuko aba hano hirya mu ishyamba  bahita ku ntebe ya Ruganzu. Rwose gufata abagore n’abakobwa byo ni byo kuko hari n’umudamu yafashe umwaka ushize bamujyana no ku bitaro i Nyamata…… wenda wijya kure, hano hepfo gato hari umugore yafashe mu cyumweru gishize ku wa kane ariko aramucika amaze kumukuramo ingutiya, ni bwo rero yirutse asiga ikiro cy’isukari arigendera… iki kigo (G.S Murama) mparaririye imyaka myinshi urumva sinayoberwa ayo makuru…..aba afite umupanga utyaye n’inkota.”

“. …Ndi umurezi kuri G.S Murama, maze imyaka 11, sinshaka ko uvuga amazina yanjye cyangwa ngo ukoreshe ifoto yanjye kubera umutekano wanjye. Uwo mugabo Ntezimana ni uwo mu muryango wanjye ni umuntu wa hafi. Rwose abagore n’abakobwa arabafata ku buryo nta mwana, nta mugore, nta mukecuru ababarira. Yari umuntu wacitse gereza kubera ibyaha bya Jenoside, yari yarakatiwe, abanza kujya aba mu muryango yihishahisha. Kuko amaze kubyarana n’umugore we abana batatu kuva acitse gereza….. byamenyekanye rero  atangiye gukubita umugore we bikabije maze nawe amuvamo….. sinakubeshyera rwose umuntu wo mu muryango!!”

Niyitegeka Gabriel: “Nanjye niga kuri Groupe scolaire ya Murama muri Senior 4 HG. Uwo mugabo numva bavuga ko ngo yakoze ibyaha bya Jenoside, nyuma aratoroka aza kwihisha muri iri shyamba. Kuba afata abana b’abakobwa byo biriho kuko n’ubu nta munyeshuri w’umukobwa ugica hariya mu ishyamba. Ahategera abakobwa  b’abanyeshuri n’abagore akabafata ku ngufu…. Ubu rero abana b’abakobwa twigana basigaye bajya kuzenguruka iriya hepfo kuri Rond Point.”

Ntakaziraho Venuste: “Ndi umuyobozi wa GS Murama ariko mpamaze ibyumweru bitatu gusa. Ndi mushya ntabwo ndamenya iby’icyo kibazo, icyo kibazo ntabwo ndacyumva abana bakingezaho ariko bibaye ari ibyo byaba turahita tubihagurukira. Kuko urumva kuba abana b’abakobwa biga batekereza ko barafatwa ku ngufu byo nyine birabangamye. Noneho no kuba bibasaba kuzenguruka urumva igihe bakoresha ni kinini ariko turagihagurukira.”

Mukarugambwa Agnes: “ navutse muri 1955, yewe nta wutagira ubwoba bwo gufatwa ku ngufu. Dore natwe bidusabye kuzenguruka, abantu baratubujije. Ngo uwo mugabo ntatoranya. Rwose pe aya makuru yo amaze igihe kandi rwose n’ubuyobozi burabizi neza.”

Jacqueline: “nanjye niho niga. Rwose icyo kibazo kirahari, maze hari akana kiga mu wa Kabiri  uwo mugabo yafashe ku ngufu umwaka ushize. Kari gato rwose gafite nk’imyaka 8. Rwose turababaye. Ariko nk’abakobwa baturuka muri Bishweshwe bo rwose, hari n’abasigaye basiba ishuri kubera gutinya icyo kigabo. Ni ukuvuga ngo nka mu gitondo, barahamagarana bakagendera hamwe. Ariko na bwo baraza bakazenguruka bagaca hariya, rero iyo bagusize ubwo urasiba.”

Yanditswe na Ngendahimana Samuel, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY