Abahanga mu buzima bw’imyororokere, basobanura ibura ry’urubyaro mu bice 2. icya mbere ni igihe umugore utaratwita na rimwe, amara igihe cy’amezi 12 atarasama inda, kandi akora imibonano mpuzabitsina ku buryo buhoraho kandi idakingiye.

Bavuga kandi ibura ry’urubyaro ku mugore wigeze gutwita akanabyara inshuro imwe cyangwa nyinshi, umaze igihe cy’amezi cumi n’abiri adatwita kandi akora imibonano mpuzabitsina ku buryo buhoraho kandi idakingiye (nta gakingirizo).

Mu kiganiro n’Izuba rirashe, Dr Paterne Mizero umuganga muri servisi y’Ababyeyi n’impinja mu bitaro bya Kibilizi, yasobanuye byinshi ku kibazo cyo kubura urubyaro.

Impamvu zitera kubura urubyaro

Ngo impamvu zo kubura urubyaro 35% zikomoka ku mugabo, 35% zindi zigakomoka ku mugore. Izindi 20% zikomoka kuri bombi, na ho10% zisigaye ntizizwi kugeza ubu.

Ku mpamvu zikomoka ku bagore n’abagabo harimo imiterere kamere baremanywe, aho hari ingingo z’umubiri zidakora uko bikwiye; kutabonana bihagije (umugabo akaba akorera kure, yataha, agasanga umugore atari mu gihe cy’uburumbuke cyangwa se mu mihango).

Harimo kandi imihindagurikire idasanzwe mu misemburo y’umubiri ndetse n’umubyibuho ukabije. Inyigo ziheruka zerekanye ko imyitozo ngororangingo ikakaye na yo ishobora kubigiramo uruhare.

Izindi mpamvu ngo ni nko kunywa itabi ryinshi; izijyanye n’intekerezo cyangwa ubuzima bwo mu mutwe, akazi umuntu akora, imyaka yegeye hejuru n’ibindi.

Impamvu zihariye ku mugore harimo imiterere kamere ye, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko iyo zitinze kuvurwa zonona imyanya myibaruko, inkovu zihasize zigatuma intanga zitabona aho zinyura cyangwa zanabasha guhura igi rizivuyemo ntiribone aho ryihagika.

Ibibyimba by’umura na byo ngo byaba impamvu yo kutabyara.

Impamvu zishobora gutera kubura urubyaro zihariye ku mugabo harimo imiterere kamere ye (hari abagabo baba bafite intanga nkeya cyangwa nta na zo), indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’izindi.

Haba hari amahirwe yo gukira?

Muganga: “Nta mahirwe cyangwa igiteganyo gihamye twavuga kuko byose nk’uko tumaze kubibona biterwa n’impamvu itera ibura ry’urubyaro. Buri wese avurwa ku giti cye.”

Hari igihe abashakanye Babura urubyaro kandi kwa muganga bababwira ko ari bazima…

Dr Mizero avuga ko bishobora guturuka ku ibura ry’umwe mu bashakanye, nko mu gihe umwe muri bo adakorera hafi y’urugo rwe, kutabona akanya ko gushyikirana, cyangwa se bikaba biri muri za mpamvu 10% zitaramenyekana kugeza ubu.

Akomeza agira ati, “Icyo tugira inama abantu nk’abo ni ugukomeza bakagerageza kandi uko imyaka igenda iza, hagenda haboneka ubundi buryo bushya bwo gufasha ababuze imbyaro.”

Mbese hari aho groupes sanguins zaba zihurira no kutabyara?

Dr Mizero abisobanura muri aya magambo: “Groupes sanguins ubwazo ntabwo zituma abantu batabyara. Bivuga ngo buri muntu wese ashobora gushaka uwo ashatse kabone n’aho baba badahuje ubwoko bw’amaraso (Groupes sanguins: système A, B, AB, O et système Rhesus).

Gusa hari indwara ikunze kuba ku bafite ubwoko bw’amaraso bita Rhésus négatif. Ngenekereje, uturemangingo tugize amaraso yacu, ku ruhu rwatwo habaho izindi ngingo zifasheho bita ‘Rhésus’.

Hari abatazigira rero. Iyo umugore atakagira, ahuye n’amaraso y’ugafite (umwana we, urugero nk’igihe amubyara…), yiremamo abasirikare bo kwangiza ayo maraso y’uwo mwana. Kuri ubu hatangwa umuti wica abo basirikare.

Iyo atawubonye, abo basirikare bagumaho ku buryo inda zizakurikiraho – ashobora gutwita, ariko abana bakajya bapfira mu nda buri gihe. Mbonereho kuvuga ko byaba byiza bose bagiye babyarira kwa muganga, kugira ngo hagabanywe izo mpamvu.”

Mbese kubura urubyaro bishobora guturuka ku ruhererekane rw’imiryango?

Nk’uko Dr Mizero akomeza abisobanura, ngo biragoye kwemeza ko ibura ry’urubyaro ari ikibazo karande mu muryango. Ahubwo, hari amakosa aba mu isamwa ry’umuntu aho ashobora kubura tumwe mu turemangingo maze umuntu akaba adashobora kubyara bibaho.

Ibi bizwi mu ndwara yitiriwe Turuneri (Turner Syndrom). Iyi ni imwe mu ndwara z’uruhererekane mu muryango. Muganga avuga ko « Amakosa nk’ayo ntashobora gukomeza ku ruhererekane kuko ba nyir’ukuyagira baba badashobora kubyara.”

Ubuvuzi buhabwa abafite ikibazo cyo kutabyara

Dr Mizero avuga ko ubuvuzi bugirwamo uruhare mbere na mbere n’uvurwa, iyo yemeye kubahiriza inama za muganga.

Ngo ubuvuzi kandi bushingira ku mpamvu zavuzwe haruguru. Bumwe mu buryo bwifashishwa harimo:

Kuvura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kugeza zikize (imitezi…)

Kugira inama abashakanye y’uburyo bakwitwara kugira ngo banoze umushyikirano wabo

Kugira inama umugabo cyangwa umugore we kuboneka mu rugo kenshi gashoboka kugira ngo bongere amahirwe yo guhura mu gihe cy’uburumbuke

Imiti ituma umugore abasha kurekura intanga-ngore mu gihe basanze ari cyo kibazo.

Gusuzuma no kunyuza mu byuma binyuranye (échographie…) kugira ngo harebwe ko nta bibyimba (myomes) cyangwa izindi ndwara zishobora kuvurwa zibazwe,

Guhuriza intanga-ngabo n’intanga-ngore muri laboratwari zabugenewe hanyuma igi rikazaterekwa muri nyababyeyi nyuma. Gusa ubu buryo burahenda cyane, kandi amwe mu madini ntabivugaho rumwe kubera imyemerere.

Kugirwa inama yo kureka itabi

Muganga yongeraho ati, “Mu gihe inzira zose zanze, tugira inama abashakanye ko bahitamo kurera umwana utari uwabo w’imfubyi”

Inama ku bashakanye

Dr Mizero agira inama abashakanye bakabura urubyaro ukwicara bakareba bo ubwabo icyo bakeka cyaba cyibitera, bakegera muganga, bakaganira uburyo bunyuranye babonamo ubuvuzi.

« Nibutsa kandi ko kutabyara bidaturuka ku mugore gusa. Kujya mu bapfumu, si ikintu cyiza kuko hari abakura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina hageretseho na virusi itera SIDA. »

Ikindi, ngo mu gihe hatarashira igihe cy’umwaka, nta mpamvu yo guca igikuba, ngo kanaka yabuze urubyaro.

Yanditswe na Marie Anne Dushimimana, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

2 COMMENTS

  1. UBU IKIBAZO CYO KUBURA URUBYARO CYARAKEMUTSE, HAJE IMITI IBIKORA MU MINSI 30 GUSA UMUGORE ABA YASAMYE, MUBAZE UYU MUGABO IMITI: 0788354951 AGUHA AMACUPA 4 GUSA ABA AHAGIJE.

  2. Muraho neza! Nitwa Umurerwa
    nanjye nahuye niki kibazo tumara imyaka 3 nta mwana, tugiye kwa muganga basaga ninjye ufite ikibazo cyuko amagi yanjye atajya ashya neza ngo biterwa n’imisemburo mike, nuko tumara undi mwaka nivuza ariko bikomeza kunanirana, twakomeje kwiyakira arinako dukomeza gusenga Imana nibwo umugabo wa mukuru wanjye yatubwiye ko yamenye amakuru y’imiti y’umwimerere ituruka muri Aziya yongerera abagore amahirwe yo gusama, twagiyeyo mbasobanurira uko ikibazo giteye bampaye imiti itandukanye bitewe n’impamvu yateraga kudasama kwanjye harimo uwitwa Maharani, Ginseng , Chlorophyll na Spirulina nubwo byari bihenze cyane twarayiguze ntagira kuyikoresha, mu mezi 4 gusa bankurikirana narimaze gusama, ubu umuhungu wanjye yujuje amezi 6.
    Byose biva mu gusenga pe, nahamya ko ari Imana yatumye tumenya iryo vuriro rivurisha ibimera byo muri Aziya, uwo muganga wadukurikiranye akoresha zino numero 0788441279 wenda n’undi ufite ikibazo nkicyo twari dufite yamufasha. Imana yabikoze nawe yabikora!!

LEAVE A REPLY