
Abana bari kwiga amashuri abanza muri iki gihe byagorana ko bamenya Mirenge ku Ntenyo kuko ibitabo bigiramo atarimo, ariko abize kera bose, bigiye mu Rwanda baramuzi.
Mirenge wo ku Ntenyo mu Karere ka Ruhango yafatwaga nk’umukire ukomeye mu Rwanda, akaba yarabayeho mu myaka ibarirwa muri 200 ishize.
Hari abakeka ko uyu mugabo atabayeho, ariko Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyahamirijwe na Matilde Nyirandoriyo ko ari umwuzukuruza we.
Nyirandoriyobijya ni umukecuru w’imyaka 100 utuye mu Kagali ka Buhoro, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.
Inzu atuyemo igaragara ko ari yo mu giturage, yubakishije amatafari y’ibyondo, ntabwo iteye irangi, yewe nta n’umucanga, ikaba isakajwe amategura.
Ni inzu imwe batuyemo, ifatanye n’igikoni n’ikiraro kirimo inka y’inyana, mu gice cy’iburyo, ahasigaye hazengurutswe n’urugo rwubakishije ibiti, ibishurushuru n’imbingo.
Gukinga urwo rugo hakoreshwa imyugariro.
Uyu mukecuru w’umunyarugwiro avuga ko yabonye izuba mu gihe cy’inzara ya Gakondwe.
Ubwo twamusuraga twasanze yicaye mu kirambi, ari guhata amateke. Hari nka saa tanu za mu gitondo.
Ni umukecuru ubona ko agikomeye ku buryo yanatubwiye ko akibasha guhinga.
”Data yari umwuzukuru wa Mirenge, njyewe rero ndi umwuzukuruza. Papa niwe wamubonye n’amaso ye, ndetse yajyaga anabiganiriza abandi bantu. Njyewe rero ibyo mbabwira ni ibyo numvanye data.”
Iki ni kimwe mu bisubizo yahaye ikinyamakuru izuba Rirashe ubwo cyamusuraga.
Dore ikiganiro kirambuye:
Twe twumva bavuga Mirenge mu migani itandukanye, wowe umukomokaho tubwire Mirenge yari muntu ki?
Mirenge rero koko yari umukire. Yarahingaga cyane, akagira imirima myinshi. Numvise ko ngo yaje ino aha ku Ntenyo akomoka mu gace ka Rwankeri mu bice byo mu Ruhengeri. Ubwo rero ngo yaraje ageze ino aha, ahasanga ibihuru n’amasambu adafite nyirayo, arayigabiza arayahinga, nuko aba umukire gutyo.
Yari azwi cyane ku buryo yajyaga anagoboka igihugu mu bihe by’inzara, iyo wenda hakurya i Nyanza habaga habuze ibyo kurya, Umwami hari igihe yoherezaga abantu bakaza gufata ibyo kurya kwa Mirenge.
Ngo yari umugabo ufite igara rito, kuko hari igihe umwami yigeze kuza aho ku Ntenyo, abaririza uwo Mirenge w’umukire, amunyuraho atazi ko ari we. (Yumvaga ari ikigabo kibyibushye kinini).
Yari atuye hariya hasigaye hari imidudugu [Ni mu mudugudu wa Buhoro].
Ngunda se koko yabayeho? Ahuriye he na Mirenge?
Uwo Ngunda rero nanjye numvise ko yabayeho, ngo yahoraga ari kumwe na we, ni na we wamufashije kugira ubwo bukire bwose.
[Aseka] Nawe se, uwo mugabo ko yahingaga mpaka umusozi awurangije! Ngo yarakoraga biteye ubwoba.
Bavuga ko Ngunda yari umukwe wa Mirenge, ngo yaje aturuka aho mu Rwankeri.

Ese Mirenge yari atunze ibingana iki?
Yaba Nyirandoriyobijya, umwuzukuruza we, n’abaturanyi bavuga ko Mirenge yari afite ubutaka bunini cyane, akagira abaja, abahinzi, akagira inka, akagira abashumba.
Nta nyandiko wabona isobanura byimbitse imitungo ya Mirenge, ariko abatuye aha hafi, bagiye harerekana amakuru mu buryo bw’imvugo.
Baribukiranya bakakubwira imirima ya mirenge ayo yaheraga n’aho yagarukiraga, bakakwereka udusozi, bavuga ko ari amayogi ya NGUNDA, umukozi wa mirenge wahingishaga amasuka menshi mu kivi kimwe.
Tito ni umwe mu batuye mu butaka Mirenge yari atuyemo, avuga ko Mirenge yahingaga ahantu hanini cyane.
Ati “Ugereranyije nuko amateka abitubwira, nuko ababyeyi bacu babivugaga, ngo yahingaga Mayunzwe, agahinga Ntenyo, agahinga Kirengeri, agahinga Tambwe na Buhoro.”
Mayunzwe ni akagari kabarizwa mu murenge wa Mbuye kazwiho kweza imyumbati cyane, Ntenyo ni akagali ko mu murenge wa Byimana, Buhoro ni akagali ko mu murenge wa Ruhango mu gihe Kirenge nayo ibarizwa muri Byimana.
Ugereranyije, wasanga Mirenge yari afite ubutaka bungana n’umurenge umwe w’iki gihe.
Uyu mugabo si ubutaka gusa yari atunze kuko, ngo yari afite amashyo y’inka, bavuga ko zageraga kuri 200.
Hari ibirango by’amateka ya Mirenge bigihari
Hari umugina w’imvuzo, uherereye mu gasantere ka Ntenyo, ni muri metero 180 uturutse ku muhanda wa kaburimbo Kigali-Butare.
Mu myaka yatambutse yabonekaga ingata ebyiri za Mirenge ariko uko abantu bagenda bubaka banatura, rumwe rwubatsweho ntabwo rugaragara. Hasigaye rumwe gusa.
Urwo rugata ni ahantu hishushanyije nk’uruziga, baterekagaho ibibindi banyweragamo inzoga. Ntabwo ingata umuntu asanzwe aboha, ahubwo uko bahaterekaga ibibindi inshuro nyinshi, byahakoze urugata.
Urwo rugata rufite umurambararo wa metero nk’ebyiri, kujya i kuzimu ni nka metero imwe n’igice.
Abakomotse kuri Mirenge bitwaga abarenge.
Umwuzukuruza we, ubuvivi n’ubuvivure ni abaturage basanzwe, batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.
Yanditswe na Richard Dan Iraguha, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.
