Abaturage batonze imirongo muri gare ya Kimara mu Mujyi wa Dar es Salaam

Tanzania yatangaje ko igiye kuongera gutangaza imibare y’ubwandu bwa Covid-19 kubera igitutu cya Loni n’ibigo by’imari byavuze ko bitazongera kuyiguriza nitisubiraho.

Umuvugizi wa Guverinoma Gerson Msigwa yagize ati, “Vuba, Leta izatangaza ingamba zo kwirinda corona muri Tanzania.”

Kuwa 9 Kamena 2021, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyabwiye Leta ya Dodoma ko kitazayiha inguzanyo ya Miliyoni 571 z’Idolari nikomeza guhishira imibare y’ubwandu.

Uhagarariye IMF muri Tanzania, Jens Reinke yaravuze ati, “Kugira ngo dutere inkunga ahakenewe muri ibi bihe bikomeye, mugomba gutangaza amakuru areba abaturage yerekeye ubuzima. Itangazwa ryayo ni ryo rizagena imikoranire yacu”

Nyamara, Tanzania yari yashyizeho ingamba zo guhangana na corona, nyuma y’aho Perezida Samia Suluhu ashyizeho itsinda ryo kubyigaho rihagarariwe na Said Aboud.

Umuvugizi wa Guverinoma Gerson Msigwa yagize ati, “Leta iri kwiga ku buryo bwo guhangana na corona, iraza gutangaza umurongo wayo kandi ukubiyemo n’ibyo IMF isaba.”

Ubwo yagezaga umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2021/22 ku Nteko Ishinga Amategeko kuwa Kane, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Mwigulu Nchemba yavuze ko Leta iri mu biganiro na IMF ngo ibone inguzanyo ya Miliyoni 571 z’Idolari kugira ngo ibashe guhangana n’ingaruka za corona.

Minisitiri Nchemba yavuze ko Perezida Samia yaganiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa IMF, Kristalina Georgieva mu rwego rwo gushimangira umubano mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, harimo n’ingamba zo guhashya corona.

Nchemba yunzemo ati, “Iki cyorezo cyashegeshe urwego rwa serivisi n’iterambere ry’ubukungu. Leta izakomeza gufata ingamba zikwiye zo kuzahura ubukungu.”

Kubera corona, biteganyijwe ko ubukungu bwa Tanzania uyu mwaka buzazamukaho 4,8% mu gihe umwaka ushize bwiyongereye ku kigero cya 6,9%.

Leta ya Tanzania iheruka gutangaza imibare y’abanduye corona kuwa 29 Mata 2020 ubwo hari hamaze kwandura 509, hakize 183 hamaze gupfa 21.

Nyuma y’iminsi mike, Perezida Magufuli yatangaje ko nta corona ikirangwa muri Tanzania.

Ubu, komite ya Said Aboud yasohoye raporo yemeza ko iki gihugu cyajegejwe n’ubwoko bubiri bwa corona.

Ejo bundi aha, Tanzania yemereye ambasade z’ibihugu by’amahanga n’amakompanyi y’abanyamahanga gufatira inkingo abakozi babo.

Mbere yo gupfa, Perezida Magufuli yavuze ko atazashyiraho Guma mu Rugo kandi ko igihugu cye kitazemera gufata inkingo za corona kuko zigamije kwangiza abazihabwa.

Tanzania yasabye inguzanyo muri IMF muri Werurwe 2020 ariko ibiganiro ntibyatanga umusaruro, bigeze muri Gicurasi Leta ya Tanzania itangaza ko yasubukuye ubusabe.

Perezida Samia Suluhu Hassan yashyizeho komite yo kwiga ku ngamba Leta ikwiye gufata mu guhangana na corona, avuga ko Tanzania atari ikirwa ku buryo yakwitwara ukwayo.

Yagize ati, “Ntabwo twakwiheza ngo duse n’aho turi ikirwa, ariko nanone ntidukwiye kwakira ibije byose. Tanzania ikeneye kumenya aho ihagaze ku bijyanye na corona.”

Iyo komite ikuriwe na Aboud yagaragaje ko bikwiye ko Leta ihagurukira corona, ikemera ko inkingo zitangwa ku bakozi bahura cyane n’abarwayi ba corona, ndetse hagakingirwa ibyiciro by’abantu b’abanyantege nke, ariko hagakingirwa ubishaka.

Komite ya Aboud yasabye kandi ko Leta yakwiyunga ku bindi bihugu bihabwa inguzanyo binyuze mu bufatanye bwa Covax.

Isooko: The East African

2 COMMENTS

  1. Tanzania iba yigize abanyebwenge kd burya burya mu cyaro cyaho abaturage babayeho bitari neza. Ni ngombwa gufata ingamba

LEAVE A REPLY