Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, aravuga ko dosiye ya Dr Francis Habumugisha ukurikiranweho gukubitira mu nama umukobwa witwa Kamali Diane “yamaze gushyikirizwa urukiko kugira ngo aburanishwe”.
Dr Habumugisha nyiri Goodrich TV “araregwa gukubita, icyaga gihanwa n’amategeko mu ngingo ya 121 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange”, nk’uko Mutangana yabibwiye Imvaho Nshya.
Kuwa 5 Nzeri 2019 ni bwo Kamali Diane yatabaje kuri Twitter avuga ko yakubitiwe mu nama na Dr Habumugisha kuwa 16 Nyakanga 2019, aregera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ariko ntiyahabwa ubutabera.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Diane yasobanuye ko Dr Habumugisha yamukubise yitwaje ko ari umukire ndetse ngo akaba aziranye n’abakomeye, asaba Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame kugira icyo babikoraho.
Igisubizo cya Perezida Kagame cyaje gihumuriza uyu mukobwa bunamwizeza ko ikibazo cye kigiye gukurikiranwa, aho Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu RIB yaba yaramenyeshejwe icyo kibazo nticyiteho.
Perezida Kagame yagize ati, “Turabikurikirana tumenye ukuri kw’ibyabaye, dufate ingamba zikwiye. Byaba bitangaje niba RIB yarabimenyeshejwe ntikore ibyo yagombaga gukora.”
RIB yasubije Diane ko dosiye ye irimo gukurikiranwa, imusaba kunyura aho yatanze ikirego kugira ngo amenyeshwe aho dosiye ye igeze. RIB yamubwiye kandi ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.
Nyuma y’umunsi umwe Diane amenyekanishije ikibazo cye kuri Twitter, Dr Francis Habumugisha yahise atabwa muri yombi, nk’uko Umushinjacyaha Mukuru Mutangana abihamya.
Mutangana yabwiye Imvaho Nshya ati, “[Dr Habumugisha] yatawe muri yombi kuwa gatanu ushize (tariki 6 Nzeri 2019) akaba afunzwe n’Ubushinjacyaha.”
Aramutse ahamwe n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa byakozwe ku bushake giteganywa n’ingingo ya 121 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, yahanishwa “igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).”
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yiseguye kuri Diane uvuga ko yakubiswe, amwizeza ko azahabwa ubutabera kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko kabone n’iyo yaba ari umukire cyangwa aziranye n’abakomeye.
Yagize ati, “Nkwiseguyeho kuba byabaye ngombwa ko utwibutsa kuri Twitter ariko nishimiye ko RIB yahise ivuga ko ikibazo cyawe kirimo kwitabwaho kandi ubutabera buzatangwa. Nta n’umwe uri/ushobora kuba/ukwiye kuba hejuru y’amategeko, yaba umukire cyangwa aziranye n’abayobozi…”
Kamali Diane avuga ko ubwo bari mu nama, Dr Habumugisha yarimo atuka “ibitutsi nyandagazi” umukobwa ugaragara ahagaze muri video yafashwe na CCTV Camera, agira ngo Diane arimo gufata video aramusingira amwambura telefone amukubita urushyi.
Iri sanganya ryabereye mu nama y’abanyamuryango bashamikiweho n’abantu benshi mu bucuruzi bwa Alliance in Motion Global, mu nyubako iki kigo gikoreramo ya M. Peace Plazza rwagati mu Mujyi wa Kigali.
Ntitwabashije kuvugana na Dr Habumugisha uvugwaho ibi kuko amaze hafi icyumweru atawe muri yombi. Uko biri kose bizasobanuka mu iburanishwa ry’urubanza.
Mu bihe byashize Dr Habumugisha yagiye avugwaho kwambura abakozi akoresha kuri Goodrich TV, bamwishyuza akabakubita, ndetse bamwe mu banyamakuru b’abakobwa bakavuga ko abategeka gukorera “massage” abakiliya b’abagabo b’ubucuruzi bwe bubangikanye na televiziyo bwo kunanura imitsi (reflexology).
Mu mwaka wa 2015 Dr Habumugisha Francis yahamijwe n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) amakosa yo gukubita abanyamakuru no kwangiza ibikoresho byabo. Abo banyamakuru ngo yabakubise ubwo bari bagiye kumubaza ku byamuvugwagaho byo guhohotera abanyamakuru be b’abakobwa.
Abo banyamakuru b’abakobwa bavugaga ko yabahaye akazi k’ubunyamakuru ariko agakunda kubategeka ‘kumasa’ abagabo baje kunanura imitsi, hanyuma banze kubikora abirukana atabahembye.