Gatabazi Jean Marie Vianney

Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye imbabazi nyuma y’aho akuwe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kubera ibyo akurikiranweho bitaratangazwa.

Gatabazi wayoboraga iyi Ntara kuva muri Kanama 2017, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko asaba imbabazi Perezida Kagame, Umuryango FPR Inkotanyi uyoboye igihugu abereye n’umunyamuryango, asaba imbabazi n’Abanyarwanda.

Yagize ati, “Ndasaba imbabazi aho naba naragutengushye wowe, Nyakubahwa Paul Kagame, RPF-Inkotanyi n’abaturage b’u Rwanda.”

Yavuze ko mu buzima bwe buri imbere yiteguye gukomeza gukorera igihugu cye uko ashoboye kose, kandi ngo azakomeza akore ibyifuzwa na Perezida Kagame na FPR.

Yashimye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye akamushinga kuyobora Intara y’Amajyaruguru mu gihe cy’imyaka 2 n’amezi 9, ashima kandi abaturage b’Intara y’Amajyaruguru bamushyigikiye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere.

Usibye Gatabazi, CG Gasana Emmanuel wayoboraga Intara y’Amajyepfo wanabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi, na we yahagaritswe ku mirimo ye.

Ibaruwa ihagarika aba bayobozi bombi yasinywe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu izina rya Perezida Kagame, itangazwa kuwa 25 Gicurasi 2020.

Bamwe mu bantu ibihumbi 41,7 bakurikira Gatabazi kuri Twitter bagaragaje uko bakiriye ihagarikwa rye, bamushimira ibyo yagejeje ku Ntara y’Amajyaruguru, abandi bamubwira ko niba hari ibyo yakoze nabi akwiye kubisobanura.

Yanditswe na Janvier Popote.

LEAVE A REPLY