Isanduku

Iyo umuntu apfuye, ku gahinda ko kubura umuntu hiyongeraho gukenera amafaranga menshi kandi mu gihe gito kugira ngo imihango yo gushyingurwa ikorwe neza.

Rimwe na rimwe abantu bafata imyenda muri banki izishyurwa mu gihe kitari gitoya.

Abifite babasha gushyingura ababo nta kibazo cy’amikoro bahuye na cyo, ariko abakene bagorwa no gushyingura kubera ibiciro bitandukanye bihanitse.

Gusa kuko nta yandi mahitamo, waba umukire waba umukene ukora ibishoboka byose ugashyingura uwawe, ukigora ariko ukabikora.

Haherutse gusohoka iteka rya Minisitiri w’Umuco na Siporo rigena uburyo bwo gutwika imirambo no gushyingura ivu.

Ibyo gutwika imirambo bamwe barimo n’abatishoboye ntibabikozwa ; mu gihe abandi bavuga ko byakemura ikibazo cy’ibiciro bihanitse byo gushyingura.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabakusanyirije ibiciro by’ibintu bikenerwa mu gushyingura ; n’icyo abaturage batekereza kuri iyi ngingo.

Imva

Imva ni cyo kintu cya mbere kiba gikenewe kandi gitekerezwaho iyo umuntu amaze kwitaba Imana. Gusa uko iminsi ishira, imva zirushaho kongera agaciro. Nk’ubu mu irimbi rya Rusororo, ibiciro by’imva bihindagurika kuva ku bihumbi 15 na 600.

Isanduku

Nk’uko byagaragajwe na koperative COMEMOKI KORA ikorera mu Gakinjiro mu karere ka Nyarugenge, ngo amasanduku ari mu ngeri zitandukanye bitewe n’uko akoze ndetse n’amikoro y’abantu.

Muri iyi koperative bakora amasanduku y‘abantu bakuru yo mu giti cya gereveriya, iya makeya ikaba igurishwa amafaranga ibihumbi 15 na ho iyo bikoze kimwe y’abana igurishwa amafaranga ibihumbi 10.

Iyikurikiye ikoze muri gereveriya y’abantu bakuru iri ku giciro cy’amafaranga ibihumbi 35 na ho iy’abana iri ku mafaranga ibihumbi 17.

Hari kandi isanduku zikoze mu giti cya Libuyu, iya makeya y’abantu bakuru ikaba igurwa amafaranga ibihumbi 80, na ho iy’abana ikozwe muri iki giti iri kuri uru rwego igurwa amafaranga ibihumbi 40.

Amakuru ava muri iyi koperative ikora amasanduku n’ibindi bicuruzwa bikorwa mu biti avuga ko isanduku zikozwe muri Libuyu iyo zisizwe irangi ry’umweru kugira ngo zirusheho kugaragara neza zigurishwa amafaranga ibihumbi 120.

Nk’uko Manirafasha Gilbert umucuruzi w’amasanduku yo gushyinguramo abitangaza, ngo mu zo agurisha iya make ni 120 na ho iya menshi ni ibihumbi 300. Bitewe n’aho amasanduku agurishirizwa ndetse n’ubwiza bwayo, ibiciro birenga ibihumbi 600.
.
Imodoka zitwara imirambo

Ibiciro by’imodoka zitwara imirambo biratandukanye hakurikijwe ubwoko bw’imodoka ndetse n’urugendo.

Ibicio bya kimwe mu bigo bikodesha izi modoka mu mujyi wa Kigali, bihera ku mafaranga ibihumbi 70 (iyo ari imodoka yo mu bwoko bwa Land cruiser), kugeza ku bihumbi 100 (iyo ari Benz) ku bashyingura mu mujyi wa Kigali.

Iyo iyi modoka ijyana umurambo mu ntara, amafaranga ariyongera bitewe n’aho ujya gushyingurwa. Nk’urugero kujya mu Mujyi wa Muhanga ni amafaranga ibihumbi 190.

Imitako, imyambaro n’ibikoresho bitandukanye byifashishwa ku irimbi

Kuri ubu haje umuco wo kwambara imikenyero yabugenewe, imipira isa iriho ifoto y’uwapfuye, cyangwa se costumes bitewe n’uko byumvikanyweho. Ahenshi umukenyero umwe ukodeshwa amafaranga 3000.

Ibitambaro byo gutwikiriza isanduku na byo ibiciro byo kubikodesha biva ku bihumbi 12 kugeza kuri 20 bitewe n’ubwoko bw’ibitambaro.

Indabyo zo, ni ukuva ku gihumbi 1 kugeza ku bihumbi 50. Akazu bubaka ko guterekamo isanduku mbere y’uko umurambo ushyingurwa ku irimbi (Chapelle ardente) igiciro cyako kiva ku bihumbi 40 kugeza kuri 70.
Akantu gaterekwaho isanduku (catafarque) gakodeshwa amafaranga ibihumbi 20. Imashini yifashishwa mu kumanura umurambo mu mva ikodeshwa aaafaranga ibihumbi 60, byaba biri kumwe n’ihema bikagera ku bihumbi 80

Intebe zo zikodeshwa ibihumbi 50.

Amajwi, amashusho n’amafoto

Hari abakenera ibikoresho by’amajwi, Camera ndetse bagashaka n’amafoto y’urwibutso y’uko umuhango wo gushyingura wagenze. Ibiciro by’imwe mu bigo bitanga iyo serivisi biteye bitya: ifoto ni amafaranga 500, camera ni ibihumbi 70 bakaguha na DVD, hanyuma ibijyanye n’amajwi bikishyurwa ibihumbi 40.

Uburuhukiro

Mu bitaro by’Igihugu bya Gisirikari biri i Kanombe, igiciro cy’uburuhukiro (morgue) ni amafaranga ibihumbi 15 ku ijoro. Iki giciro kiri hasi cyane ugereranyije n’ibiciro byo mu bitaro byigenga.

Misa, korali

N’ubwo hari insengero zimwe na zimwe zisengera abitabye Imana nta kiguzi, mu madini atandukanye bishyuza iyo serivisi aho nko muri kiliziya gatulika misa yishyurwa amafaranga ibihumbi 20 hanyuma korali yo kuririmba iyo misa yo ikishyurwa ku ruhande.

Ubwikorezi (transport)

Muri iyi minsi aho gushyingura mu marimbi ari itegeko, usanga kenshi na kenshi amarimbi yitaruye ahatuwe. Bisaba imodoka kugira ngo umuntu ahagere, bikaba byatuma bamwe na bamwe bakodesha imodoka ziri bugezeyo abantu zikanabagarura.

N’ubwo nta giciro nyacyo gihari kuko biterwa n’imodoka zakodeshejwe ndetse n’aho zijya, iyi serivisi ntibura gutwara byibura amafaranga ibihumbi 50.

Gukaraba

Uyu ni umwe mu mihango yo gushyingura ukorwa iyo abantu bavuye ku irimbi. Nubwo koko abantu bakaraba, ariko banahabwa ikintu cyo kunywa rimwe na rimwe haba hari n’ibyo kurya bakarya.

Uyu muhango na wo kuri iki gihe utwara amafaranga atari makeya kuko inshuro nyinshi hifashishwa fanta kandi buri wese waje gutabara akakirwa.

Muri rusange gushyingura mu buryo bworoheje ugereranyije bitwara amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600 hanyuma ku bakoresheje serivisi zihenze bo bashobora kugeza muri miliyoni ebyiri ugereranyije.

Icyo abantu batandukanye babivugaho

Manirafasha Gilbert, umucuruzi w’amasanduku yo gushyinguramo: 

Ubundi mu gushyingura habamo ibihenze n’ibidahenze. Biba byiza ko umuntu akora ibiri mu bushobozi bwe. Nkanjye n’ubwo nshuruza amasanduku ahenze sinafata ideni rya banki ngo nkunde ngure isanduku y’akarataboneka.

 Ibyo byaba ari ugusesagura. Gukorera umuntu wawe ikirori cya nyuma ni byo ari ko ukageza aho ubushobozi bwawe bugarukira.

Assoumani Ntakirutimana: 

Nk’abantu, ni byiza ko twubaha abacu batuvuyemo. Gusa sinemeranya neza n’abashobora kumarira imitungo yari kuramira abasigaye ku muntu wamaze kugenda. 

Kumuha icyubahiro tumugomba ni byo ariko tugashyira mu gaciro.  Dukurikije ubukungu bw’Abanyarwanda, ntitwagakwiye gukora ibirenze ubushobozi bwacu.

Aha ni na ho mpera mvuga ngo niba gutwika imirambo bidahenze nko gushyingura, ubuyobozi bwabiganiraho neza n’abaturage  hagafatwa icyemezo kibereye bose.

Kayitare Charles, umucuruzi: Sinshyigikiye abakoresha amafaranbga menshi mu gushyingura. Niba ahari, baba bagomba agukoresha makeya, asigaye agafasha umuryango wa nyakwigendera. Mbibona nko kwangiriza. 

Hari nk’ibihe umuntu apfira hanze ugasanga abantu bari guterateranya amafaranga ngo umurambo uzanwe gushyingurwa mu Rwanda. Iyo umuntu yapfuye aba yapfuye, ibyo wamutangaho byose ntabimenya. 

 Ikiba gikenewe cy’ibanze ni ugusura abasigaye, ugafasha abana yasize, umupfakazi cyangwa se umuryango we muri rusange.  

Njyewe nshyigikiye ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma igiciro cyo gushyingura kigabanuka kabone n’iyo byaba ari ugutwika umurambo nk’uko biri kwigwaho muri iki gihe.

Yanditswe na Marie Anne Dushimimana, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY