Ishyamba si ryeru hagati ya Isiraheli n’u Burusiya, nyuma y’aho u Burusiya butangaje ko Hitler wakoreye Jenoside Abayahudi yari Umuyahudi mwene wabo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya Sergey Lavrov yahamije ko Hiler yari afite amaraso ya Kiyahudi, bikurura umwuka mubi hagati ya Isiraheli n’u Burusiya.

Isiraheli izwi nk’igihugu cy’Abayahudi, yahise yamaganira kure iyi mvugo ya Lavrov, ivuga ko idakwiye kwihanganirwa habe na gato.

Isiraheli yahise isaba ubutegetsi bwa Putin gusaba imbabazi.

Putin atera Ukraine yavuze ko agiye gukura imitekerereze ya Kinazi mu baturage ba Ukraine (denazification).

Isiraheli yahamagaje Ambasaderi w’u Burusiya ngo atange ibisobanuro ku mvugo “rutwitsi” ya Lavrov.

Isiraheli mu minsi ishize yohereje imfashanyo ku baturage ba Ukraine ndetse itangaza ko yifatanyije mu kababaro k’intambara bagabweho na Putin.

Gusa, Isiraheli nta bihano yafatiye u Burusiya, ndetse yagiye yitwararika mu mvugo.

Ibi byatumye Minisitiri w’Intebe wa isiraheli Naftali Bennet aba umuhuza w’impande zihanganye, ni ukuvuga Ukraine n’u Burusiya.

Gusa ingufu yashyiraga mu bwunzi zaragabanutse, kubera ibibazo by’imbere mu gihugu yavuze ko agomba kubanza guhosha.

Mu gihe umubano wa isiraheli n’u Burusiya wari umeze neza ukuntu, amagambo ya Sergey Lavrov yakuruye uburakari bukomeye.

Abajijwe kuri gahunda y’u Burusiya yo gukura muri Ukraine imitekerereze y’Abanazi, Lavrov yavugiye kuri televiziyo yo mu Butaliyani ko muri Ukraine hakiriyo Abanazi.

Yahise atanga urugero kuri Perezida w’icyo gihugu Vlodymr Zelensky, ngo na we ni Umunazi.

Vladmir Zelenskyy bisanzwe bizwi ko ari Umuyahudi, agereranywa ate n’Umunazi mu gihe Abanazi bo kwa Hitler ari bo bakoreye Jenoside Abayahudi?

Lavrov ntiyasoreje aho, yabwiye iki gitangazamakuru cyo mu Butaliyani ko nubwo atabihagazeho neza, ariko amakuru afite ari uko na Hitler ubwe yari Umuyahudi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Isiraheli Yair Lapid yahise atangaza ko aya magambo ya Lavrov ari amahano, ndetse ngo ni ikosa Lavrov akoze ritazasibangana mu mateka.

Yashimangiye ko Abayahudi batikoreye Jenoside, yongeraho ko abanzi b’Abayahudi babashinja ko bikoreye Jenoside ariko ko ari imvugo idakwiye kwihanganirwa.

Lapid yavuze ko amagambo ya Lavrov nta kuri kurimo ndetse ko agamije ikintu kitari cyiza, asaba Lavrov guhagarika gukoresha iturufu ya jenoside mu ntambara ya politiki.

Muri Werurwe, Perezida wa Ukraine Zelenskyy yasabye Isiraheli guhitamo gufatanya na Ukraine mu kuyiha intwaro zayifasha gutsinsura ingabo z’u Burusiya.

Isiraheli yahaye Ukraine ingofero n’amakoti bidashobora gucibwamo n’amasasu bigenewe abafasha imbabare, ariko ntiheruka gutanga imfashanyo z’imbunda.

Ni kenshi abategetsi b’u Burusiya bavuze ko mu byabajyanye muri Ukraine harimo no guhashya imitekerereze y’Abanazi yashinze imizi muri kiriya gihugu.

Abanazi batsembye miliyoni zisaga eshanu z’Abayahudi mu Ntambara y’Isi ya Kabiri.

Muri Ukraine hatuye Abayahudi benshi, ndetse na Perezida wa Ukraine ubwe ni Umuyahudi.

Ni gute abantu babuze bene wabo bahitanwe muri Jenoside yakorewe Abayahudi bitwa Abanazi? Isiraheli ntibyumva.

Umujyanama wa Perezida wa Ukraine, Mykhailo Podolyak asanga u Burusiya bushaka kwandika amateka y’ikinyoma nk’urwitwazo rwo gutsemba Abanya-Ukraine.

Mu mbwirwaruhame yagejeje ku Badepite muri Werurwe 2022, Perezida Zelensky yagereranyije ibitero bya Putin kuri Ukraine nk’ibikorwa bya Hitler.

Mu gihe Hitler yari arajwe ishinga no gutsemba Abayahudi, Putin we ngo arangamiye gutsemba abanya-Ukraine, nk’uko byatangajwe na Al Jazeera.

LEAVE A REPLY