Kambale Salita Gentil wakiniye amakipe arimo Etincelles FC, Musanze FC na Rayon Sports ni umwe mu bagaragaje ko hari abayobozi barya komisiyo mu mafaranga agurwa abakinnyi

Bamwe mu bayobozi n’abatoza bashinjwa kurya komisiyo mu mafaranga agurwa bamwe mu bakinnyi kugira ngo berekeza mu makipe yabo.

 

Mbere ya buri mwaka w’imikino no hagati yawo, haba igihe cyo kongera abakinnyi mu makipe kizwi nk’isoko ry’igura n’igurishwa ndetse usanga kenshi bisiga impinduka nyinshi mu makipe y’imbere mu gihugu.

Akenshi ngo usanga iyo ikipe irambagije umukinnyi runaka binyuze ku muyobozi, umwe mu bashinzwe kugura abakinnyi cyangwa umutoza, hari igihe habaho kumvikana ko bazamura igiciro, naramuka aguzwe hakagira ayo atanga nka komisiyo y’uko yafashijwe kwerekeza muri iyo kipe yifuza.

Rutahizamu Kambale Salita Gentil wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Rayon Sports, Musanze FC na Etincelles FC, mu 2018 yahishuye ko yifuzwaga na Rayon Sports ariko imbogamizi ikaba ko bamwe mu bayobozi bayo bamwatse komisiyo mu mafaranga yari kugurwa.

Yagize ati “Ikipe ya Rayon Sports twaravuganye ariko ikibazo cyayo harimo abantu benshi bakunda ibintu by’amakomisiyo sinzi ngo ibiki, abandi bakaza bakavuga ngo uriya mukinnyi murashaka kumufata kandi ntimuzi aho yabaga niba yarakinaga, ngo mugomba kumuzana mu igeragezwa. Narababwiye nti njyewe ntabwo ndi umukinnyi wo gukora igeragezwa muri Rayon Sports. Nyuma barambwiye ngo mbategereze bazave muri Algérie, nanjye mbareka gutyo.”

Ni benshi mu bakinnyi bahinduranya amakipe babanje gutanga izi komisiyo ku bantu batandukanye babibafashijemo gusa abemera gutanga ubuhamya bw’ibyabayeho ni mbarwa.

Tuyisenge Hakim ‘Dieme’ ukinira Etincelles FC, mu minsi ishize yumvikanye avuga ko yashoboraga kwerekeza muri Musanze FC, ariko asanga muri miliyoni 4 Frw yari kugurwa, we yari gusigaranamo miliyoni 1 Frw gusa.

Ati “Bari bari kumpa miliyoni 4 Frw ariko ndeba abantu bari barimo, ngo komisiyo (….) ndavuga nti rero aho kugira ngo nziteranye ku bantu kubera amafaranga, narabaze nsanga njye nasigarana miliyoni 1 Frw n’andi make.”

Ruremesha Emmanuel kuri ubu utoza Gorilla FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, aherutse gutangariza IGIHE ko ibi byeze mu makipe yo mu Rwanda cyane ayo mu ntara, aho usanga umukinnyi asinyishwa atari uko ashoboye, ahubwo kubera ko hari izindi nyungu zibyihishe inyuma.

Ati “Mu makipe bireze, ugasanga umukinnyi araje akoze igeragezwa, waba utaramushima nk’umutoza, ukumva ngo yasinye. Uba ugomba kumukinisha kuko ni we baba baguhaye. Ahantu biva, hari abantu baje biyita aba-Manager mu by’ukuri atari bo, bakaza bakajya mu buyobozi, bakababwira ko bafite umukinnyi bati wenda nibigenda gutya tukamufata, tuzumvikana ibintu ibi n’ibi.”

“Ugasanga wowe bigiye kukwicira akazi kawe, ariko gahoro gahoro nibaza ko bizatera imbere, abantu bazagenda babivamo. Gusa ibyo bintu bibaho cyane mu makipe cyane cyane ayo mu ntara ugenda uhura n’ibyo bibazo. Uhura na byo kenshi.”

Nduwayezu Emmanuel uri mu bashakira abakinnyi amakipe mu Rwanda, yavuze ko kwaka komisiyo bikunze kuba ku bakinnyi akenshi n’ubundi baba batizeye ubushobozi bwabo mu kibuga.

Ati “Ntabwo nshobora guhamya ko bihari ariko na none ntabwo nshobora guhamya ko bidahari cyane kubera ko usanga umukinnyi baba bashaka gufataho za komisiyo ni umukinnyi udashoboye.”

“Ntabwo bitinda kwigaragaza kuko usanga umukinnyi akina igihe gito, ahise yirukanwa. Baba babibona ko nta bushobozi afite ahubwo hakagenderwa kuri izo nyungu.”

Yakomeje avuga ko usanga bikorwa n’abayobozi bashaka indonke mu makipe mu gihe hari n’abatoza basa n’ababaye abashinzwe kugurisha abakinnyi nubwo batabyerura ngo babishyire hanze.

Ati “Bikunze kuba ku bayobozi baba bagiye mu makipe ngo bashake indonke ntabwo byaba ku bayagiyemo kugira ngo bayazamure. Ntabwo navuga ko icyo kibazo gihari ku bwinshi, ariko ntabwo navuga ko kidahari kuko hari abo bibaho kandi ni bimwe mu bidindiza umupira wacu.”

“Usanga bivugwa ngo uriya mukinnyi ni uw’uriya mutoza, aho agiye hose aramujyana kandi ugasanga atari uwo mutoza nta wundi wamwemera. Nubwo batabishyira hanze, hari abatoza bakora nk’aba- Manager cyangwa aba-agent b’abakinnyi.”

Umuyobozi wa AS Muhanga, Ndayisaba Jean Damascène, avuga ko biramutse bihari ababikora bagakwiye kwigaya kuko atari umuco mwiza gusa agashinja bamwe mu bakinnyi ko babigiramo uruhare.

Ati “Ntabwo waba udafite amafaranga yuzuye yo kwishyura umukinnyi ngo ushake kuyaryaho, cyeretse niba ibyo bibera mu bindi biganiro umuntu atabikurikiye neza kuko umuntu nimugari. Nka twe turirya tukimara gusa niba hari abayobozi babikora bakwiye kugawa kuko ntabwo ari umuco mwiza.”

“Usanga hari n’abakinnyi banezezwa no kuribwa ariko ni ubuswa, umukinnyi yakagombye kwigirira icyizere.”

Ibikorwa byo kurya za komisiyo si bishya mu mupira w’u Rwanda ndetse si ho biba gusa kuko byigeze no kuvugwa ku Munya-Serbia Milutin Sredojević ‘Micho’ wigeze gutoza Amavubi, washinjwe kurya amafaranga yaguzwe Ndizeye Aimé Désiré ‘Ndanda’ na Jimmy Gatete ubwo berekezaga muri Saint George yo muri Ethiopie mu 2010.

Isooko: Igihe

LEAVE A REPLY