Ingingo imaze iminsi ivugwaho mu Rwanda ni ijyanye n’itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage yagiyeho mu mwaka wa 2018, yongereye imisoro ku butaka, ubukode bw’inzu n’ibibanza bidakoreshwa.
Kuva ryasohoka kugeza ubu ntabwo ryavuzweho rumwe ndetse mu mpera za 2019 urukiko rw’Ikirenga rwararegewe rusabwa gutesha agaciro zimwe mu ngingo zirigeza, icyakora imwe niyo yonyine yateshejwe agaciro.
Bimwe mu byagaragajwe nk’ibibangamiye abaturage mu Itegeko rishya, ni uko umusoro w’ubutaka kuri metero kare wakuwe ku mafaranga ari hagati ya 0-80, ugashyirwa ku mafaranga ari hagati ya 0-300.
Inzu umuntu atuyemo ntabwo izajya isoreshwa uretse umusoro w’ubutaka, mu gihe inzu zirenze kuri iyo atuyemo azajya azisorera. Umusoro ku nzu z’inyongera wavuye kuri 0.1 % by’agaciro kayo, ushyirwa kuri 1 % by’agaciro, bivuze ko wakubwe inshuro icumi.
Ibipimo by’ikibanza byemewe ni metero kare 300. Uzajya amara igihe cyagenwe adakoresha ikibanza icyo cyagenewe azajya acibwa umusoro w’inyongera ungana na 100%, mu gihe ubutaka burenze kuri metero kare zagenwe azajya acibwa 50% y’inyongera kuri buri metero kare irenzeho.
Green Party yanditse isaba ko itegeko rivugururwa
Ishyaka rya Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, mu Ukwakira 2019 ryandikiye Perezida w’umutwe w’abadepite risaba ko iryo tegeko rivugururwa, ingingo zibangamye zigakurwamo.
Iri shyaka ryavuze ko kuba ikibanza kidakoreshwa gicibwa umusoro w’inyongera wa 100 %, bivuze ko ikibanza kizajya gisoreshwa inshuro ebyiri.
Bavuze ko bizabangamira umuturage ugishakisha ubushobozi bwo kucyubaka kubera ko atarabona ubushobozi cyangwa se atarabona ibyangombwa.
Bavuze ko hari nk’abana baba barasigiwe ibibanza nk’umurage batarabona ubushobozi cyangwa se uwatse inguzanyo muri banki, akaba atararangiza kwishyura ku buryo yabona uburyo bwo guhita yubaka. Iri shyaka ryasabye ko iyo ngingo ivanwa mu itegeko.
Ku kijyanye n’umusoro w’inyongera wa 50 % ucibwa metero kare irenze ku bipimo fatizo by’ikibanza, Green Party yagaragaje ko nabyo bitumvikana kuko ntaho itegeko rivuga ku muntu wabonye ubutaka abukomoye ku izungura, aho ashobora guhabwa uburenze ibyo bipimo.
Basabye ko ubutaka butuweho ibipimo byabwo byakongerwa bukaba metero kare 500 aho kuba 300. Ababonye ubutaka babukomoye ku izungura, Green Party yasabye ko basonerwa n’iyo bwaba burenze ibipimo ntibasoreshwe inyongera. Iri shyaka kandi ryasabye ko uwo musoro w’inyongera nawo wagabanywa, aho kuba 50 % ukaba 5 %.
Kuba ubutaka bwubatseho inzu yo guturamo yagenewe icumbi ry’umuryango buzasoreshwa nubwo inzu yo itazasora, iri shyaka rivuga ko ibi bibangamye kubera ko ikibanza cyubatswemo icumbi ry’umuryango ubwacyo nta mafaranga kiba kiri kwinjiza. Basabye ko uwo musoro wavanwaho hagasigara hasoreshwa gusa ikibanza kirimo inzu ibyara inyungu cyangwa ikibanza gikorerwamo ibikorwa bibyara inyungu.
Gusubiza inyuma ishoramari no gusubiza benshi mu bukene
Green Party yavuze ko iri tegeko ritavuguruwe rishobora gukumira abashoramari kandi rigasubiza benshi mu bukene mu gihe igihugu kigifite 38 % bakiri mu bukene.
Bagize bati “Rishobora kuzaca intege abashoramari bakwifuza kuza gukorera mu Rwanda bitewe n’umusoro usabwa ku mutungo utimukanwa ugizwe n’inzu n’ubutaka inzu yubatseho maze bakaba bahitamo kwigira gushora imari mu bindi bihugu aho umubarefatizo cyangwa ijanisha ry’umusoro n’amahoro ku mitungo itimukanwa bidahanitse, cyangwa aho bene iyo misoro n’amahoro ku mitungo itimukanwa bitaba.”
Mu gihe u Rwanda rugihanganye no kugabanya umubare w’abaturage bari mu bukene, Green Party isanga iri tegeko ridashobora gutuma bigerwaho kuko ritorohereza abakiri mu nzira yo kwiteza imbere.
Bavuze ko kandi ubu banki nyinshi zatangiye kwifata ku gutanga inguzanyo ku bantu bafite umutungo w’ubutaka, kuko zifite ubwoba ko mu gihe umuntu atashoboye kwishyura inguzanyo ingwate igatezwa cyamunara, bashobora guhomba basanze hari imisoro atabashije kwishyura kuko ihanitse.
Ibyo ngo byanatangiye gusubiza inyuma agaciro k’ubutaka kuko benshi bafite ubwoba bwo kugura ubutaka buzasoreshwa menshi cyangwa se bakaba basanga uwabugurishije hari imisoro atishyuye.
Mu gihe Leta ishishikariza abaturage kubaruza ubutaka bwabo, Green Party isanga iri tegeko rizakumira benshi bashoboraga kubwandikisha, mu gihe bazabona barimo ideni ry’imisoro myinshi ku buryo nta nyungu zo kujya kubwiyandikishaho.
Bagize bati “abari batarabubaruza ntibabaye bakibubaruje kubera gutinya umusoro uri ku butaka bwa gakondo yabo bikazagira ingaruka ikomeye yo gukora igenamigambi kuko kumenya ndetse no gutahura nyir’ubwo butaka butabaruye bizagorana.”
Hari abaturage kandi bagiye bagaragaza ko kongera umusoro w’ubukode bishobora kubera umutwaro abaturage babayeho bakodesha kuko n’inzu zikodeshwa zizahenda, iterambere rikadindira.
Inama Njyanama zasabiwe gucungirwa hafi
Nubwo umusoro ku butaka uri hagati ya 0-300 Frw kuri metero kare, buri nama njyanama y’akarere niyo igena umusoro ukwiriye hashingiwe ku gaciro n’icyo ubutaka bwo muri ako gace bukoreshwa.
Green Party yasabye ko hajyaho urwego rukurikirana ibyo uturere dukora kubera ko ngo akenshi dushyiraho imisoro dushingiye ku bibazo dushaka gukemura aho kuba ku gaciro n’icyo ubutaka bukoreshwa.
Batanze urugero rwo mu karere ka Nyanza aho umusoro ku bishanga bya leta wavuye ku 4000 Frw kuri hegitari ; ushyirwa kuri 100.000 Frw. Ngo byateye impungenge kuko ababihingaga bashobora kubireka bikaba byatera ingaruka ikomeye yo kuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa.
Mu gihe izo nzego kandi zisoresha ubutaka, ibibanza n’inzu zikodeshwa, Green Party yasabye ko mu musoro wishyurwa hajya habanza kuvaho 10 % yo gusana igikodeshwa ngo kitangirika na 10 % y’ubwishingizi bw’igikodeshwa.
Green Party yasabye Inteko ko « kubera ko iryo tegeko ritishimiwe n’abanyarwanda benshi ndetse rikaba rishobora no gukumira abakwifuza kuza gushora imari mu Rwanda, ikindi uyu musoro ukaba uje kongerera abaturage umutwaro bikaba bishobora kuba inzitizi zo kwinjiza imisoro ku nzego z’ibanze, turasaba Inteko Ishinga Mategeko ko yakwemera Ishingiro ry’uyu mushinga wo kuvugurura iri itegeko.”
Umuyobozi wa Green Party akaba n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Dr Frank Habineza yavuze ko icyifuzo cy’ishyaka rye kitasuzumwe kuko yasabwe kugaragaza ahandi hazava amafaranga Leta yari kuzavana muri iyo misoro.
Yabwiye IGIHE ko nubwo atarabona aho Leta izakura amikoro yavaga mu musoro, ngo ntaracika intege.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana aherutse kuvuga ko hatangiye isuzuma ku bibazo abaturage bagaragaje kuri iryo tegeko.
Isooko: Igihe