Nyuma y’ibiganiro byahuje umuyobozi w’uruganda rwa Skol, Ivan Wulffaert ndetse n’abagabo baturutse muri Rayon Sports, Paul Muvunyi na Dr. Claude Rwagacondo bari muri komite ngishwanama y’iyi kipe, impande zombi zemeranyijwe gutangira ibiganiro byo kongeza amafaranga uru ruganda rwahaga ikipe ya Rayon Sports.
Kuva muri 2014 ni bwo impande zombi zatangiye gukorana, gusa guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020 umubano wa bo wajemo agatotsi nyuma y’uko batumvikanaga ku ngingo yo kongera amafaranga uru ruganda rwahaga Rayon Sports byatumye perezida w’iyi kipe Munyakazi Sadate agirana n’ikibazo n’umuyobozi w’uru ruganda, Ivan Wulffaert bituma n’ibiganiro bihagarara.
Nyuma y’uko hagiyeho komite ngishwanama ya Rayon Sports, irimo abagabo 7 bamwe banayoboye iyi kipe, imwe mu ntego bari bafite ni ukuzahura umubano w’uru ruganda na Rayon Sports maze bakareba ko n’amafaranga rubafitiye agera kuri miliyoni 33 rwahita ruzitanga bakishyura abakinnyi.
Uyu munsi Paul Muvunyi na Dr. Rwagacondo Paul bari muri komite ngishwanama ya Rayon Sports bakaba basanzwe ari n’abaperezida b’icyubahiro ba Rayon Sports, bahuye n’umuyobozi w’uruganda rwa Skol maze batangira ibiganiro.
Amakuru agera ku ISIMBI kandi yizewe ni uko uyu munsi nta biganiro byinshi byabayeho ahubwo bari bari kwiga ku ingingo yo kuzahura umubano w’impande zombi no kureba niba ko koko bikwiye ko amafaranga uru ruganda rwahaga Rayon Sports yazamurwa, byaje kurangira bemeranyijwe ko agomba kuzamurwa.
Ku wa mbere ni bwo hazatangira ibiganiro nyir’izina ku mafaranga uru ruganda rugomba guha Rayon Sports. Amakuru avuga ko aba bagabo bategura inama n’umuyobozi wa Skol mu byo bari basabye ari uko amafaranga yava kuri miliyoni 66 ku mwaka bahabwaga akagera kuri miliyoni 150.
Nk’uko uyu muntu wahaye amakuru ISIMBI abivuga, ngo ni uko hari amahirwe y’uko aya mafaranga bazayahabwa yose nk’uko bayasabye kuko n’ubundi ni yo uru ruganda rwahaga Sadate ariko akayanga yifuza miliyoni 250 byanatumye ibiganiro bihita bihagarara.
Source: Isimbi