Guverinoma ibinyujije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) n’Agaciro Sovereign Wealth Fund (Agaciro), yashyize ku isoko imigabane 49% Leta ifite muri CIMERWA Ltd.
Perezida Kagame, kuwa 9 Werurwe 2019, mu Mwiherero w’abayobozi bakuru, yasabye ko imigabane yose Leta ifite mu bucuruzi butunguka harimo iyo muri CIMERWA igurishwa.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Madamu Hakuziyaremye Soraya, mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa 17 Kamena 2019, yashimangiye ko iyo migabane iri ku isoko.
Yagize ati, “Nk’uko byatangajwe Leta yashyize ku isoko imigabane yayo tubifashijwemo na MINECOFIN na RDB, ibiganiro birakomeje aho harebwa niba abafitemo indi migabane bashobora kugura iya Leta, byaba bidakunze hagashakwa umushoramari wayigura.”
Mu gihe Leta ifite imigabane 49% muri uru ruganda rwa sima, isigaye 51% ifitwe na Sosiyete ya Pretoria Portland Cement Co (PPC) yo muri Afurika y’Epfo, kuva mu mwaka wa 2012.
Nk’uko byagarutsweho mu mwiherero uheruka, uru ruganda rukora sima nkeya cyane ugereranyije n’ikenewe ku isoko ry’u Rwanda, bigatuma u Rwanda rutumiza sima nyinshi hanze.
Umusaruro muke wa CIMERWA, Perezida Kagame yawukomojeho ubwo yavugaga ku bibazo u Rwanda rufitanye na Uganda, avuga ko Abanyarwanda bakabaye bihagije mu bintu bimwe na bimwe bajya kugura hanze birimo sima, bamwe bagerayo bagahohoterwa bakanafungwa.
Yagize ati, “CIMERWA ntishobora gukora sima ihagije, reka da! Kandi irahenze. Bumva twabuza sima ihendutse kwinjira mu gihugu kugira ngo bunguke! Mbese duhagarike sima yo mu karere ihendutse, tugumane sima ihenze ya CIMERWA kandi ndetse batanakora ihagije, ubwo ngo ni ubucuruzi!”
Perezida Kagame yasobanuye ko CIMERWA, uruganda ruherereye mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, iba yifuza kwiharira isoko ryo mu Rwanda kandi ntinarihaze, avuga ko bibabaje kuba Leta igifite imigabane muri sosiyete idafitiye umumaro Abanyarwanda.
Ati, “Abanyarwanda ntacyo bakuramo, kuko Guverinoma ifitemo uruhare, ngo tugomba kubuza sima iva Uganda, Tanzania n’ahandi ihendutse kugira ngo turinde CIMERWA! Narababwiye ngo ntituzabarinda.”
Icyo gihe Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yasabwe kugira icyo abivugaho, asobanura ko Guverinoma yihaye ukwezi kumwe gusa ngo isuzume agaciro k’imigabane Leta ifite muri CIMERWA ndetse harebwe niba abo Banyafurika y’Epfo bafitemo imigabane myinshi bakwemera kugura iya Leta, Perezida Kagame asaba ko byakwihutishwa.
Kuri iyi nshuro, Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko Leta ikomeje kugirana ibiganiro n’Abanyafurika y’Epfo bafite imigabane 51% ngo babe bagura iya Leta, cyangwa ikagurishwa abikorera.
Ati, “Hari ibiganiro hamwe n’umunyamigabane wa CIMERWA akaba yagura iyo migabane, cyangwa abandi bikorera, ibyo biganiro bikaba bigikomeza.”
Umunyamakuru yamubwiye ko hari amakuru avuga ko Abanyafurika y’Epfo bagaragaje ko badakeneye kugura imigabane ya Leta, Minisitiri Hakuziyaremye avuga ko n’ubundi batabitegetswe, ko bashobora kuyigura cyangwa ntibayigure bitewe n’icyo bihitiyemo, ariko ko mu gihe batayiguze Leta iyishakira abikorera.
Ikibuga cy’Indege cya Bugesera ni wo mushinga munini ukenera sima nyinshi kuri ubu, ariko nyine kubera ubuke bwa sima itunganywa mu gihugu, iki kibuga gikoresha na sima ituruka hanze, nk’uko Minisitiri yakomeje abisobanura.
Ati, “Dufite imishinga minini harimo Ikibuga cya Bugesera, aho tureba ko hakoreshwa sima yo mu Rwanda ariko hakaba habaho no gukura indi hanze kuko iyo mu Rwanda idahaza isoko.”
CIMERWA ni rwo ruganda rumwe rukumbi rutunganya sima mu Rwanda kuva rwashingwa mu mwaka wa 1982 , rukaba rutunganya 60% bya sima ikenewe, nk’uko MINICOM ibivuga. Gusa ngo Leta isaba CIMERWA kongera ingano ya sima itunganya ku buryo umwaka utaha yaba itunganya nibura 80%.
Ku rundi ruhande ariko, MINICOM ivuga ko hashyirwa ingufu mu bwubatsi bw’uruganda rwa sima ruri i Musanze, Minisitiri Hakuziyaremye ati, “Turizera ko uruganda rw’i Musanze ruzatuma isoko ribasha guhazwa bitarenze 2020.”
Kinazi Cassava Plant irafashwa kongera umusaruro
Undi mushinga wagarutsweho mu Mwiherero uheruka Leta ikwiye gukuramo imigabane, ni Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant rutunganya imyumbati mu Karere ka Ruhango.
Perezida Kagame yasabye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kugira icyo avuga ku bucuruzi Leta ifitemo imigabane itunguka, Minisitiri avuga ko “turimo gukora assessment (isesengura) y’inganda zifite ibibazo”.
Madamu Soraya yavuze ko by’umwihariko Kinazi Cassava Plant ifite ibibazo bikomeye by’imari ku buryo bigoye no kubona umushoramari ugura imigabane Leta ifitemo.
Perezida Kagame yavuze ko iryo sesengura rikwiye kwihutishwa, kandi abantu bakiha igihe (timeframe) cyo kuba bakemuye ibibazo bihari, aho kumva ko bikwiye gukemuka ariko bigatwara igihe kirekire.
Aho ibintu bigeze ubu, gahunda ihari si ukugurisha imigabane Leta ifite muri Kinazi nk’uko irimo kugurisha iya CIMERWA, ahubwo ni ugufasha Kinazi kwikura mu bibazo irimo.
Minisitiri Hakuziyaremye yabwiye yabwiye Imvaho Nshya ati, “Kuri Kinazi nta gahunda yo kugurisha imigabane ya Leta ihari, aho tugeze ni ugufasha uruganda kongera umusaruro warwo, rwari rwagize ikibazo cy’imashini zimwe na zimwe…”
Yunzemo ati, “Nyuma y’aho uruganda ruzaba rwongeye gukora rugatanga umusaruro twumva ushimishije, ni ho haba kureba niba habaho kugurisha kugurisha imigabane imwe abikorera.”
Abajijwe ingano y’imigabane Leta ifite muri uru ruganda, Minisitiri Hakuziyaremye yasubije ko Leta ifitemo imigabane 43% binyuze muri Agaciro Sovereign Wealth Fund, ati, “Indi migabane 57% niba ntibeshye ifitwe na BRD.”
Umva Minisitiri Hakuziyaremye asobanura ibya CIMERWA na Kinazi mu magambo ye bwite
Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.