Perezida Kagame atangiza ku mugaragaro inama y’Umushyikirano ya 15, yashimiye iterambere rya gahunda Made in Rwanda, abihuza n’izamuka ry’ibyoherezwa mu mahanga.
Yavuze ko “ingamba zo guteza imbere ibikorerewa mu Rwanda zongeye umusaruro ku buryo “ugereranyije n’umwaka ushize ibyoherezwa mu mahanga byiyongereye ku kigero cya 50%.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko kubera iyo mpamvu, “ibyo dukura hanze byagabanutse kuri 3%” ndetse bituma “kinyuranyo mu bucuruzi bwacu n’amahanga” kizamuka ku kigero kirenga 20%.
Ibi yabivugiye muri Kigali Convention Centre ahateraniye ibihumbi by’Abanyarwanda barebera hamwe uko igihugu gitera imbere n’ibibazo bihari, mu Nama y’Umushyikirano.
Yavuze ko urwego rw’amabuye y’agaciro na rwo rwatejwe imbere muri uyu mwaka ku buryo ibyoherejwe muri mahanga “byaruse ak’ibindi byose twohereza mu mahanga ubikubiye hamwe.”
Umukuru w’Igihugu yasabye Abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe no kwimakaza umuco wo kwakira neza abashyitsi, kugira ngo igihugu kirusheho kubona amafaranga y’amahanga.
Yavuze ko nko “uyu mwaka twakiriye inama mpuzamahanga 196,” avuga ko abo basize mu gihugu amafaranga menshi, ariko ko kwakira neza abashyitsi binozwa.
Ati “Abashyitsi bashimye uko twabakiriye ariko dushobora kubinoza. Ni ngombwa ko dukomeza gukora ibishoboka kugira ngo kwakira abashyitsi bigere ku rwego rw’indashyikirwa.”
Mu bindi yavuze,
Mu buhinzi
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe “ubuhinzi bwari bumaze igihe butiyongera,” uyu mwaka “umusaruro ubuturukaho wiyongeye ku gipimo cy’ibice umunani ku ijana.”
Avuga ko ibyo byabashije kugerwaho “nubwo habayeho ibibazo bitandukanye birimo twa dukoko twona ibihingwa byitwa army worms n’izuba ryaravuye igihe kirekire.”
Mu byafashije mu gukemura ikibazo, ngo harimo kuhira imyaka n’ubufatanye bw’inzego za Leta mu gutuma ibihabwa abahinzi nk’inyongeramusaruro bibageraho ku gihe.
Yunzemo ati “Twafashe icyemezo cyo gushora imari mu gutunganya imbuto mu gihugu kugira ngo twongere agaciro k’ibyo duhinga kandi tugabanye gutegereza izivuye hanze”
Yavuze ko kwitunganiriza imbuto ari ngombwa kuko izivuye hanze “tutakwizera ko zizaboneka uko tubishaka cyangwa zizabonekera igihe.”
Mu burezi
Umukuru w’urw’Imisozi Igihumbi yakomoje ku burezi bufite ireme rimaze igihe rikemangwa, ntiyavuze uko we arifata ariko yavuze ko bukwiye gutezwa imbere.
Yagize ati “Inshingano yo kubaza no gusubiza ibi bibazo ni iyacu. Muri urwo rwego ndumva ko impinduka mu ireme ry’uburezi ku nzego zose igomba kuba kimwe muri gahunda dushyira imbere, ubugenda bugera kuri bose uko byagenwe, burera neza, bujyana n’ibihe tugezemo.”
Yashimangiye ariko ko “bishimishije kubona abana bacu barangiza amashuri baratangiye kwihangira ibyo bakora,” asaba n’urundi rubyiruko rurimo urutaka ubushomeri kwihangira imirimo.
“Dushobora gutangira dusuzuma ndetse n’ubushakashatsi niba na byo bikorwa mu ikoranabuhanga, bikoresha ibigezweho bityo tugashyiraho gahunda y’ibikorwa ibereye ibyo byose twifuza ndetse n’uburyo tubayeho.”
Mu bukungu
Perezida Kagame yavuze ko muri 2017 “twandikishije ishoramari rishya n’irindi rijyanye n’ibikorwa remezo ringana na miliyari 1,5 z’amadolari y’amanyamerika.”
Yavuze ko muri iryo shoramari rishya “harimo n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera” kirimo kubakwa na Sosiyete y’Abanyaportugali yitwa Mota Engil Engenharia e Construcao Africa.
Yibukije ko icyo kibuga cyari kimaze igihe kimeze nk’icyananiranye, ati “ariko ubu kirubakwa, kiragenda neza.” Imirimo yo kucyubaka yayitangije ku mugaragaro muri Kanama 2017.
Mu bikorwaremezo
Perezida Kagame yavuze ko “Leta izashyira ingufu mu gutuma amashanyarazi ahenduka bityo abayakeneye barusheho kuba benshi no gukora byinshi.”
Yavuze ko ari na ko “tuzagura gahunda yo kunganira ingo z’abatishoboye na bo babone amashanyarazi.”
Perezida Kagame yavuze ko kuba igihugu gitera imbere bidakwiye gutuma abantu birara, ahubwo ko bakwiye “kongera imbaraga” mu “gukosora byaba bitaragenze neza.”
Yavuze ko “dukwiye kureba niba ibikorwa “bigenda ku muvuduko twifuza cg ukwiye”, hakabaho no kwibaza “niba dukora ibishoboka byose biri muri ubwo bushobozi dufite.”
Yunzemo ati “Ibyo Abanyarwanda bategereje byiyongera buri munsi, nta kwirara rero, nta gucika intege, nta kugenda buhoro, ni ugukomeza inzira tukihuta kandi tukagera kure.
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza ubufatanye mu byo bakora byose, ababwira ko igihugu cyanyuze mu bibazo byinshi ariko ko gufatanya kwabo kwabinesheje.
Avuga ko bimwe muri ibyo bibazo byasaga n’ibitabonerwa umuri ati “ariko byose igihugu cyagiye kibinyuramo gikomeza kwiyubaka.”
“Ndibwira ko uko umwaka uhita undi uza bisanga imbaraga ziyongera, ni byiza ko duhora twiteguye ko twahangana n’ibibazo bivutse igihe icyo ari cyo cyose.”
Yunzemo ati “Ndibwira ko n’iyo abantu baba bibwira ko ari ikibazo gikomeye, ariko iyo ukoze ibikomeye ni bwo urushaho gutunganirwa.”
Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.