Inama ya 4 y’Abanyamigabane b’ikigega cya Africa50 yabaye umwanya mwiza wo gushima iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri Dr Akinwumi Adesina.
Uyu mugabo uyobora Inama y’Ubutegetsi ya Africa50 akaba na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite byinshi bwo kwigirwaho.
Africa50 ni ikigega gitera inkunga imishinga y’iterambere ry’ibikorwaremezo muri Afurika, u Rwanda rukaba rwarasinye amasezerano yo kukibera umunyamigabane mu mwaka ushize.
Iki kigega cyashinzwe nyuma y’aho mu mwaka wa 2012 abakuru b’ibihugu by’Afurika bahurije ku kuvuga ko hakeneye ibisubizo ku bibazo by’ishoramari rito bigaragara mu bikorwaremezo.
Iki kigega cyatangiranye abanyamigabane 20 bagiye biyongera uko imyaka yagiye yicuma, kuri ubu kikaba kimaze kugira ibihugu by’ibinyamuryango 27. Icyicaro cyacyo kiri muri Maroc.
Inama ya mbere y’abanyamigabane bacyo yabaye muri 2016, ikaba ari inama ngarukamwaka, iya kane ikaba yateraniye mu Rwanda nyuma y’umwaka umwe rubonye ubunyamuryango.
Abayitabiriye batanze ibitekerezo bitandukanye bijyanye n’uburyo iterambere ry’Afurika ryakwihutishwa, hibandwa ku kuzamuka urwego rw’ibikorwaremezo nk’inkingi mwikorezi.
Dr Akinwumi Adesina, Perezida wa AfDB akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Africa50, yasabye Abanyafurika kurushaho kwishakamo ibisubizo, bafatiye urugero ku Rwanda.
Igihugu cyabayemo Jenoside yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu muri 1994, Dr Adesina yavuze ko cyihuta mu rugendo rwo kwiyubaka, ati, “Perezida Kagame ni ishema kuri Afurika.”
Dr Adesina yavuze ko iteka yishimira “kugaruka mu gihugu cyiyubatse gihereye hasi nyuma ya Jenoside, hashingiwe ku muhati w’abaturage bacyo barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.”
Ati, “Iterambere ryihuta ry’ubukungu bw’u Rwanda rikomeje kuba ikintu cyo kwigirwaho.”
Uyu mugabo ariko yavuze ko atemeranya n’abavuga ko iterambere ry’u Rwanda ari igitangaza kuko kuri we, igitangaza ni ikintu kiba utakigizemo uruhare, ati, “Iterambere ry’u Rwanda ni umusaruro w’icyerekezo, imiyoborere myiza, ingamba zihamye zo kuzamura ubukungu, umwuka mwiza wa politiki, igenamigambi risobanutse n’ishyirwa mu bikorwa ridahagarara ry’iyo migambi.”
Dr Adesina mu kumvikanisha impamvu ashimishwa n’iterambere ry’u Rwanda, yasobanuye ukuntu umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 6,1% muri 2017, 7,2% muri 2018, ndetse u Rwanda rukaba ruteganya ko uzazamukaho 7,8% muri 2019 ndetse na 8% muri 2020.
Dr Adesina yavuze ko iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda riri hejuru agendeye ku bipimo bya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) abereye Perezida, aho AfDB iteganya ko umusaruro mbumbe (GDP) w’Afurika uzazamukaho 4% mu mwaka wa 2019 ndetse na 4,1% mu mwaka wa 2020.
Yavuze ko ashima kuba u Rwanda rwanyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 25 ishize rwihuta mu iterambere, ati, “Iki gihugu gito cyanyuze mu makuba ya jenoside cyerekanye ko ahari icyerekezo no kwiyemeza kugera ku ntego, byose bishoboka”, avuga kandi ko iterambere ry’u Rwanda ari “ubuhamya bwerekana ko n’ibindi ibihugu bijegajega bishobora kwiyubaka bigakomera.”
Yunzemo ati, “Mu izina rya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) mbereye Perezida, n’Inama y’Ubutegetsi ya Africa50 nkuriye, nagira ngo nizeze Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe (Dr Edouard Ngirente wari umuhagarariye muri iyi nama) ko AfDB na Africa50 tunyurwa n’imiyoborere yanyu, dushyigikiye icyerekezo cyanyu, kandi tuzakomeza gushyigikira ingufu mushyira mu kurushaho guteza imbere u Rwanda.”
Dr Adesina yavuze ko mu gihe cy’umwaka umwe u Rwanda rumaze ari umunyamuryango wa Africa50, ashimishwa no kuba rufata iki kigega nk’umufatanyabikorwa w’imena, nyuma y’aho giteye inkunga ya Miliyari 400 z’Amadolari (abarirwa muri Miliyari 350 z’Amafaranga y’u Rwanda) umushinga wa umushinga wa Kigali Innovation City, aho Dr Adesina avuga ko Kigali Innovation City yitezweho kuba “igicumbi cy’ihangwa ry’udushya ku rwego rw’Isi giherereye muri Afurika.”
Yunzemo ati, “Izadufasha guhindura urubyiruko rwacu ba rwiyemezamirimo bakomeye n’abahanga mu guhanga udushya, bityo tubashe guhangana mu ruhando mpuzamahanga mu bijyanye n’ubukungu bushingiye ku bumenyi.”
U Rwanda rworoshya ishoramari, rukanahashya ruswa
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yashimiye Africa50 ubufatanye yagiranye n’u Rwanda mu kubaka Kigali Innovation City n’indi mishinga AfDB ishyigikiramo u Rwanda, avuga ko u Rwanda rushishikajwe no kubaka iterambere rishyira imbere ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo.
Ati, “Mu Rwanda twatangiye twubaka umusingi dushora imari mu bikorwaremezo byatumye tubasha gukwirakwiza interineti ya ‘fibre optique’ku kigero cya 95%, ifasha mu guhuza Guverinoma n’abaturage binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, bikazamura imitangire ya serivisi.” Yavuze kandi ko muri urwo rugendo, serivisi zisaga 90 zitangirwa ku rubuga rw’Irembo.
Dr Ngirente yavuze ko imishinga y’ibikorwaremezo n’iterambere ry’ikoranabuhanga isaba amikoro menshi, ari yo mpamvu bisaba imikoranire ya hafi hagati ya Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Kugira ngo ishyirwa mu bikorwa rya bene iyo mishinga ryorohe, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rushyira ingufu nyinshi mu korohereza ishoramari, kuri ubu rukaba ari urwa mbere mu karere ruherereyemo mu korohereza ishoramari, urwa kabiri ku mugabane w’Afurika n’urwa 29 ku rwego rw’Isi, nk’uko byatangajwe na Raporo iheruka ya Banki y’Isi.
Dr Ngirenye yibukije kandi ko u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo ruswa icike, bityo Raporo ya Corruption Perceptions Index iheruka (2018) ikaba yaragaragaje ko u Rwanda ari cyo gihugu kirimo ruswa nke muri Afurika y’Iburasirazuba, rukaba no mu bitanu bya mbere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Perezida wa AfDB, Dr Akinwumi Adesina, yasabye ibihugu by’Afurika guharanira kuziba icyuho kigaragara mu ishoramari mu rwego rw’ibikorwaremezo kuri uyu mugabane kibarirwa hagati ya Miliyari 68 na 108 z’Amadolari buri mwaka.
Ati, “Iki ni igihe cyo kongera ingengo y’imari ya Leta ishorwa mu bikorwaremezo. Ni igihe cyo guteza imbere imishinga y’ibikorwaremezo ihuriweho na Leta n’abikorera (PPPs)…”
Ishoramari rya Africa50
Africa50 yashoye imari (equity investment) ingana na Miliyoni 47,5 z’Amadolari mu mushinga w’amashanyarazi uzatanga Megawati 420 muri Cameroon, ishora Miliyoni 30 z’Amadolari mu mishinga itandatu yo gutunganya ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku mirasire y’izuba mu Misiri.
Iki kigega kivuga ko gifite indi mishinga gishaka gutangiza ibarirwa muri 12, na yo yo mu rwego rw’ibikorwaremezo bigamije kuzamura imibereho y’Abanyafurika, muri yo hakaba harimo ubwubatsi bw’imihanda, amashanyarazi, gari ya moshi, ibiraro, ibyambu, ihuzanzira rya interineti, ndetse n’indi ‘Innovation City’ mu Burengerazuba bw’Afurika.
Kimwe mu biraro bizubakwa, nk’uko Dr Adesina abivuga, ni ikizanyura hejuru y’uruzi rwa Congo gihuze Umujyi wa Kinshasa n’uwa Brazaville, icyo kiraro kikaba koroshya mu buryo bukomeye ubuhahirane hagati y’imijyi yombi.
Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.