Perezida Kagame ntiyiyumvisha impamvu Leta ikomeza kugira imigabane mu mishinga itungukira Abanyarwanda

Uruganda rukora sima rwa CIMERWA, ndetse n’urutunganya imyumbati rwa Kinazi Cassava Plant, ni bumwe mu bucuruzi Perezida Kagame yasabye ko Leta igurisha imigabane ibufitemo.

Umukuru w’u Rwanda asanga nta mpamvu n’imwe yatuma Leta ikomeza gushora imari mu mishinga itazanira inyungu Abanyarwanda, bityo asaba Leta gukuramo amafaraga yashoyemo.

Ni bimwe mu byo yavugiye mu muhango wo gutangiza Umwiherero w’abayobozi bakuru i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2019.

Perezida Kagame yabihuje n’ibibazo u Rwanda rufitanye na bamwe mu baturanyi, avuga ko imishinga Leta ishoramo imari yakabaye itanga umusanzu runaka mu kubikumira cyangwa guhangana na byo.

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko Abanyarwanda batabwa muri yombi mu bihugu by’ibituranyi, mu gihe ibyo bajya gushaka muri ibyo bihugu byakabaye biri mu Rwanda.

Yasabye inzego z’abikorera na Leta gushyira ingufu mu kongera ubwinshi n’ireme by’ibikorerwa mu Rwanda, bityo Abanyarwanda babashe kubona ibyo bakeneye kandi ku giciro kidahanitse.

Ati, “Kuki tudashyira ishuri hano, kuki abantu bacu bakwiye gutabwa muri byombi iburyo n’ibumoso kandi ibyo basanga hanze dushobora kubyikorera hano, bikabateza imbere ubwabo n’abaturage b’iki gihugu bakabyungukiramo? Keretse niba mwaramanitse amaboko. Nta kintu nabonye kidashoboka, tutakwigobotora.”

Umukuru w’Igihugu yasabye ibisobanuro abaminisitiri batandukanye barimo uw’Ubuhinzi n’Ubworozi, uw’Ubuzima, abasaba kumubwira impamvu imyanzuro imwe n’imwe yafatiwe mu Myiherero y’ubushize itashyizwe mu bikorwa, bigatuma uyu munsi Abanyarwanda bahohoterwa mu mahanga bagiye gushakayo serivizi zakabaye zitangirwa mu Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda rwakabaye rufite inkoko zihagije bityo ntirukomeze gutumiza inkoko mu mahanga, agaruka no ku buryo bwo gusiramura bwa Prepex bwatangirijwe mu Rwanda ariko bugahita budindira ku buryo ubu ngo hari abana bajya kwisiramuza mu mahanga.

Ati, “Kwisiramuza, abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bakambuka imipaka bakagenda ibirometero bagiye kwisiramuza, Prepex, mwarayumvise? Yakorewe hano, ikorwa n’Abanyarwanda, bakoranaga na kampani y’abanya-Isiraheli, si byo? Ni igikoresho gikora neza.”

Yavuze ko ikibabaje ari uko ubwo buryo bwo gusiramura hakoreshejwe Prepex butakomeje gukoreshwa mu Rwanda nk’uko yabitekerezaga butangizwa, ati, “Minisitiri w’Ubuzima naramubajije nti nta soni mufite, ntidukwiye guterwa n’isoni no kuba dufite ikintu Isi izi cyakorewe hano tudakoresha, abandi mu Burengerazuba bw’Afurika bakaba ari bo bagikoresha, baracyemera…?”

Avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwishakamo ibisubizo, bagakora ibishoboka byose ngo bikorere ibyo bakeneye gukoresha, aho bibaye ngombwa bagasaba Leta gushyiramo n’amafaranga ariko bagaca ukubiri no gushakira mu mahanga ibyo bakabaye bikorera biri mu bushobozi bwabo.

Yasobanuye ariko ko nk’iby’abana bajya kwisiramuza mu mahanga atari ibintu bireba Minisitiri w’Ubuzima gusa, ahubwo n’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abayobozi b’amashuri abo bana bigamo bakwiye kunengwa.

Ati, “Si Minisitiri w’Ubuzima gusa, n’abameya, uturere abantu bambukamo bajya mu bindi bihugu gushaka serivisi tuzwiho n’Isi yose ko tubiha abaturage bacu, bikadindira, tukajya gushaka izo serivisi mu mahanga, harimo ikibazo gikomeye aho.”

Bigenda bite ngo abameya babone abana bajya mu mahanga kwisiramuza, abayobozi b’amashuri, abana bagenda mu minsi yo kwiga, atari no muri wikendi, ibaze babafatiyeyo nk’ubu bafata Abanyarwanda, twavuga ngo abana bacu bafatiweyo? Igisubizo kikaba ngo bari bagiye kwisiramuza! Bagenda mu kivunge ku manywa kandi mu minsi yo kwiga, gute?”

Umukuru w’urw’Imisozi Igihumbi yagarutse ku kibazo cy’amazi, avuga ko Leta ishyira amafaranga menshi mu kwegereza abaturage amazi, ariko ugasanga abaturiye imipaka barajya kuvoma mu mahanga, asaba ko na byo bigenzurwa bikabonerwa umuti.

Ati, “Dushyira amafaranga menshi mu guha amazi abaturage, ariko ugasanga abantu baracyambuka imipaka bajya gushaka amazi, bikaba byarabaye umuco ku buryo n’iyo baba bafite amazi mu duce baturanye, ugasanga barambuka umupaka bajya mu mahanga! Ndumva aho harimo ikibazo gikomeye kuri twe abayobozi tubona biba bakabifata nk’aho ntacyo bitwaye, icya kabiri, n’ahatari amazi wasanga abayobozi batanasabira abaturage amazi kuko bumva kuba batayafite ntacyo bitwaye.

Mu mbwirwaruhame ye, Perezida Kagame yakomeje asobanura ukuntu abacuruzi bo mu Rwanda batabyaza umusaruro amahirwe bafite yo kuba bakora bakunguka n’igihugu kigatera imbere, ahubwo isoko bakarigabiza abanyamahanga, bityo bigatuma Abanyarwanda bakomeza gutega amaso ku bikorerwa mu mahanga.

Yavuze ko ku rundi ruhande ariko, hari n’abashoramari bo mu Rwanda bumva ko kugira ngo babashe gukora Leta ikwiye guca intege abashoramari bo mu mahanga, kandi rimwe na rimwe ibyo mu mahanga ari byo bihendutse.

Yagize ati, “N’abacuruzi, namwe ntabwo muri shyashya, kuko hari ibindi mwakabaye mutanga, mufitiye ubushobozi, ariko ntimubikore, isoko ryanyu mukarigabiza abandi, mukanabikora mu buryo butuma ibintu byanyu bihenda, abandi bo hanze bakazana ibyo mwakabaye mutanga bakabizana kuri make, mukabaha urwaho rwo guhangana namwe ku isoko mu buryo butagakwiye,

N’amazi! Rimwe tuti dukora amazi, isabuni, ariko iyo abaturage banyu batabyigondera, bakagura ibivuye hanze, amazi yanyu murayahenda Abanyarwanda ntibabashe kuyagura, ugasanga atari na meza ku buryo mwayohereza hanze.

Leta ikwiye kwikura mu bucuruzi buyihombya

Perezida Kagame kandi yasabye Guverinoma kwikura mu bucuruzi bwose ifitemo imigabane butunguka, atanga urugero ku ruganda rwa CIMERWA rukora sima nke cyane ugereranyije n’ikenewe ku isoko ryo mu Rwanda, wareba ugasanga rwungukira abashoramari bo muri Afurika bafitemo imigabane myinshi, Leta igahomba.

Yagize ati, “CIMERWA murayizi, Minisitiri w’Intebe mbwira turacyafitemo imigabane? Ntimuravamo? CIMERWA ntishobora gukora sima ihagije, reka da! Kandi irahenze, Leta ifitemo imigabane, hakurikiyeho iki? Bumva twabuza sima ihendutse kwinjira mu gihugu kugira ngo bunguke! Mbese duhagarike sima yo mu karere ihendutse, tugumane sima ihenze ya CIMERWA kandi ndetse batanakora ihagije, ubwo ngo ni ubucuruzi!”

Iyo CIMERWA Leta ifitemo imigabane, hari n’abo hanze bafitemo imigabane myinshi ariko bo barunguka, uzi amayeri bakoresha, nta gihombo, igihombo kiri hano ku mugongo wa Leta, nabajije Minisitiri w’Intebe impamvu Leta ishora imari muri CIMERWA, ni ukumira igihombo mwashyize muri iyo kampani kugira ngo umufatanyabikorwa yunguke?”

Perezida Kagame yasobanuye ko CIMERWA, uruganda ruherereye mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, iba yifuza kwiharira isoko ryo mu Rwanda kandi ntinarihaze, avuga ko bibabaje kuba Leta igifite imigabane muri sosiyete idafitiye umumaro Abanyarwanda.

Ati, “Abanyarwanda ntacyo bakuramo, kuko Guverinoma ifitemo uruhare, ngo tugomba kubuza sima iva Uganda, Tanzania n’ahandi ihenze kugira ngo turinde CIMERWA! Narababwiye ngo ntituzabarinda.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko mu gihe bigaragara ko uru ruganda rutabasha no gukora 1/4 cya sima ikenewe, kandi wareba na nke ikorwa ugasanga ihenze, Leta ikwiye kubivamo ikabiharira abikora bakirwariza byabananira bagafunga imiryango.

Ati, “Narababwiye nti kuki mutabiharira kampani yigenga, mwe murakoramo iki? Kuko byatuma bakora sima neza cyangwa bagafunga imiryango, byaba ari byiza kuri njye. Kuki twabeshya ko dukora sima ariko ikaba ari sima iduhombya gusa, ubwo ni ubucuruzi nyabaki?”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yasabwe kugira icyo abivugaho, asobanura ko Guverinoma yihaye ukwezi kumwe gusa ngo isuzume agaciro k’imigabane Leta ifite muri CIMERWA ndetse harebwe niba abo Banyafurika y’Epfo bafitemo imigabane myinshi bakwemera kugura iya Leta, Perezida Kagame asaba ko byakwihutishwa.

Ati, “Ibyo simbikeneye, n’ibindi bimeze bityo, ndashaka kubafasha kubifunga, mwemerere abashaka gukora ubucuruzi.”

Perezida Kagame yasabye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, kugira icyo avuga ku bucuruzi Leta ifitemo imigabane itunguka, Minisitiri Hakuziyaremye avuga ko “turimo gukora assessment (isesengura) y’inganda zifite ibibazo”.

Madamu Soraya yavuze ko nka Kinazi Cassava Plant yo mu Karere ka Ruhango itunganya umusaruro w’imyumbati, ifite ibibazo bikomeye by’imari ku buryo bigoye no kubona umushoramari ugura imigabane Leta ifitemo.

Perezida Kagame yavuze ko iryo sesengura rikwiye kwihutishwa, kandi abantu bakiha igihe (timeframe) cyo kuba bakemuye ibibazo bihari, aho kumva ko bikwiye gukemuka ariko bigatwara igihe kirekire.

Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.

LEAVE A REPLY