Mu gutangiza Umwiherero w’abayobozi bakuru i Gabiro, kuri uyu wa 9 Werurwe 2019, Perezida Kagame yibanze ku bibazo u Rwanda rufitanye na bamwe mu baturanyi, n’igikwiye gukorwa mu kubishakira umuti.
Yasubiye mu mateka avuga ku bibazo u Rwanda rwagiye rugirana na Uganda, cyane cyane ifungwa ry’Abanyarwanda muri icyo gihugu, n’ikibazo cy’umunyemari Tribert Ayabatwa Rujugiro.
Perezida Kagame yavuze ko mu bihe bitandukanye yagiye atuma Madame Mushikiwabo Louise wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Brig Gen Nzabamwita Joseph, ngo baganire na bagenzi babo bo muri Uganda uko ibibazo byakemurwa, ariko birananirana.
Yasobanuye uko yivuganiye na Perezida Kaguta Museveni wa Uganda ubwe ku bibazo bitandukanye birimo icy’umuherwe Rujugiro ushinjwa gutera inkunga abarwanya Leta y’u Rwanda bo mu Mutwe wa RNC (Rwanda National Congress), Museveni akabanza kuvuga ko atamuzi.
Perezida Kagame yagize ati, “Hari ikindi kibazo gikunze kugaruka cya Rujugiro, afite ubucuruzi muri Uganda, yohereza amafaranga mu baturwanya, rimwe Museveni yambwiye ko atazi Rujugiro, ngomba kumwereka ibimenyetso byerekana ko amuzi, arambwira ngo ikibazo mwebwe Abanyarwanda mukwiye kumenya gutandukanya politiki n’ubucuruzi, ndamubwira nti urakoze.”
Perezida Kagame avuga ko yatangajwe no kubwirwa ko u Rwanda rukwiye gutandukanya politiki n’ubucuruzi, mu gihe bishoboka ko kanaka yakoresha ubucuruzi mu guharanira inyungu za politiki.
Ati, “Rimwe na rimwe ntabwo politiki igira umurongo uyitandukanya n’ubucuruzi, niba umuntu arimo guha amafaranga umutwe ushaka guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu, sinumva ko ubwo ari ubucuruzi busanzwe.”
Tribert Ayabatwa Rujugiro ni Umuherwe w’Umunyarwanda uba hanze, ufite ubucuruzi mu bihugu bitandukanye birimo uruganda rw’itabi rwa Meridian Tobacco Company ruri mu Majyaruguru ya Uganda mu Karere ka Arua.
Perezida Kagame avuga ko muri icyo kiganiro yagiranye na Perezida Museveni, yamubwiye ko ibibazo bigaragara mu mubano hagati y’ibihugu byombi bitagakwiye kuba binabaho kuko yumva ntawe ubyungukiramo, amubaza niba hari ikosa u Rwanda rwakoreye Uganda.
Ati, “Naramubwiye nti Perezida, nagiye ngira ibi bibazo nkubwira, biduteza imbogamizi zitari ngombwa, ariko wenda ibi bintu birimo kuba, niba ufitanye ikibazo natwe, cyangwa hari ikibazo twateje igihugu cyanyu, wambwira icyo kibazo nkagikemura? Ndamubwira nti ndakubwiza ukuri, nta muntu ukeneye iki kibazo, singikeneye, igihugu cyanjye ntikigikeneye, niba ari ikibazo giterwa n’u Rwanda mbwira njye kugishakira umuti.
Naramubwiye nti bimwe wavuze ko utabizi, ibindi habaka ibisobanuro bitandukanye, ndamubwira nti reka mbigusigire urebe uko ubikemura, twebwe tugomba gushyira ingufu mu byo dukeneye, ari byo iterambere ryacu, guteza imbere abaturage bacu kurushaho.”
Perezida Kagame yavuze aya magambo mu gihe u Rwanda na Uganda ari ibihugu bitabanye neza, aho u Rwanda rumaze iminsi rushinja Uganda guhohotera no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda ariko Uganda ikabihakana.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Sezibera Richard, aherutse gusaba Abanyarwanda kutajya muri Uganda kuko umutekano wabo utizewe, ibintu Perezida Kagame yashimangiye muri uyu mwiherero.
Ubushize Umuvugizi wa Leta ya Uganda, Ofwondo Opondo, yahakanye ko nta Banyarwanda bafungiye muri Uganda cyangwa ngo bahohoterwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku ruhande rw’u Rwanda, Ambasaderi Nduhungirehe Olivier, amwoherereza amazina y’Abanyarwanda ahamya ko bafunzwe n’inzego zabafashe.
Kuri ibyo hiyongeraho abandi babarirwa mu majana bagiye birukanwa muri Uganda, u Rwanda rukavuga ko bitagakwiye kuba kuko ibihugu bituranye bikwiye kurangwa no kubana neza.
Abadepite ba Uganda baherutse gusaba Guverinoma y’icyo gihugu gusobanura neza ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi, basubizwa ko Guverinoma ikiri gusesengura neza ibibazo bihari ikazagira icyo itangaza nyuma.
Umuvugizi wa Leta ya Uganda, Ofwondo Opondo, yavuze ko Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bakurikiranwe n’inkiko ku byaha bakekwaho, nubwo mbere yari yavuze ko nta Munyarwanda ufungiye muri icyo gihugu.
‘Ntawe ushobora kumfukamisha’
Perezida Kagame yavuze ko ibibazo u Rwanda rwagiye runyuramo byamwigishije byinshi, birimo guharanira kubana mu mahoro n’abandi no kwiyubaka mu buryo buhoraho ngo hato hatagira uwumva ko yagupfukamisha.
Ati, “Uru Rwanda, ni ko mbyumva, sinzi uko mwe mubyumva, nize isomo mu bibazo twanyuzemo, ibibazo by’igihugu. Rimwe ry’ingenzi ni uko ntacyo nakora ku byo undi antekerezaho, ibyo ni ibye, ibyo ngenzura (control) ni ibibera hano, ushobora guhungabanya, hari byinshi abakwifuriza ibibi bakora, no ku rwego rw’umuntu, ushobora kwica umuntu, ukandasa, ukanyica, ariko hari ikintu kimwe kidashoboka, kidashobora kumbaho, ndifuza ko kitaba ku gihugu cyacu, nta muntu, aho ari ho hose, wamfukamisha, ntibishoboka! Kuko gupfukama ni amahitamo yawe, kuri njye ntibishoboka, igihugu cyacu ntigikwiye gupfukamishwa, ariko hari abazabigerageza, bagabo namwe bagore b’iki gihugu, ntimukwiye kubyemera na rimwe,
Perezida Kagame avuga ko yizera ko mu buzima habaho uburyo butandukanye abantu bashobora kubanamo, ariko ko iteka umuntu akwiye guharanira ko hatagira umumenyera ku rwego rwo kumva ko yamuvogera uko yishakiye.
Yavuze ko hari ubwoko butatu bw’imibanire bushoboka, yaba hagati y’abantu ku giti cyabo cyangwa hagati y’ibihugu, asobanura ubwo we yimakaza mu mibereho ye no mu buryo ayoboramo u Rwanda.
Ati, “Mu mibanire, igihugu ku gihugu, cyangwa njye ku giti cyanjye, umuntu ku muntu, hari uburyo butatu bw’imibanire, ubwa mbere twaba inshuti, tugakorana bya hafi uko bishoboka, ni cyo nifuza, niba ari yo mahitamo y’uwo wundi, nta na rimwe azadusanga ikibazo cyo kutabaha na we neza.
Uburyo bwa kabiri bw’imibanire, ushobora kuvuga uti kuki utandeka nanjye nkakureka, ntitugire ibyo dukorana, ibyo na byo njye ntacyo bintwaye, reka buri umwe akore icyo ashaka, nta kibazo, ni amahitamo yawe, si ayanjye, ayanjye ni aya mbere.
Uburyo bwa gatatu, umuntu ashobora kuvuga ati singukunda, kandi nzahora nguteza ibibazo, tuzahora dushyamiranye, nkavuga nti kuko atari njye ubiteye, na byo twabana na byo tukareba uko bigenda, ariko ukwiye kwiyubaka kugira ngo ubashe kubibamo.
Twebwe rero, dukwiye kumva ko niba kanaka yararahiriye kuguteza ibibazo, dukwiye kuba twiyubaka ngo duhangane na byo bitazaduteza ibibazo umunsi umwe. Mu yandi magambo, ntituzashaka guteza ibibazo abandi, ariko niba abandi barahisemo kuduteza ibibazo, bakwiye gusanga witeguye kubiburizamo ntibiguhungabanye, birumvikana ko bifite ikiguzi cyabyo, igiciro cyo gutekana no kwiyubaka kirahari, bisobanuye ko dukwiye gukora ibyiza byose bishoboka, tugatera imbere kandi tukarinda ibyo twagezeho.”
Yatanze urugero ku bitero byagiye bigabwa muri Rubavu n’abantu baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibyagabwe mu Ntara y’Amajyepfo n’abaturutse mu Burundi, avuga ko abo bose baba bashaka kwiyenza ku Rwanda, ariko ko rwanze kugira uwo ruha urwaho.
Ati, “Abantu bagiye bambuka imipaka bakaza bakica abantu bacu, ntitwanabasubije, ni nk’aho nta n’icyabaye, abo mu Burengerazuba mwarabibonye, mu Majyepfo, bafite ibibazo byabo bashaka kutwegekaho, ngo ikibazo dufite si icyacu ahubwo gituruka hariya handi, twanze kubemerera ko bifatwa bityo. Abo batwiyenzaho mu mpande zose ntawe tuzaha amahirwe.”
Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo Abanyarwanda babashe kwitwara neza mu bibazo bihari ndetse babashe no kujya babikumira bitaraba, bakwiye kwiteza imbere ku buryo badakomeza gutega amaso ku biturutse mu mahanga.
Yasabye abikorera kongera ingufu mu gushyigikira Gahunda ya Leta ya Made in Rwanda, ku buryo bahaza isoko ryo mu Rwanda, ndetse asaba Leta gukura amafaranga yose yashoye mu bucuruzi butayungukira burimo uruganda rwa sima rwa CIMERWA ruri mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, ndetse n’uruganda rutunganya imyumbati rwa Kinazi Cassava Plant rwo mu Karere ka Ruhango, nk’uko tuza kubibagezaho mu nkuru irambuye mu gihe kitarambiranye.
Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya