Mu Mujyi wa Kigali hari ishyirahamwe ry’aborozi b’imbeba za kizungu zizwi nka Sumbirigi.
Ishyirahamwe Abanyamurava rigizwe n’abanyamuryango 802 rikorera mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.
Abanyamuryango 802 b’iri shyirahamwe bahisemo korora Sumbirigi, bakazirya ngo barwanye indwara z’imirire mibi.
Nubwo Abanyarwanda batazwiho kurya imbeba, izi za kizungu zizwi mu gifaransa nka ‘cobailles’ zizwiho kuba zifite umwihariko mu kugira intungamubiri nk’uko abaganga batandukanye babitangaza.
Muhinyuza Emmanuel ukuriye ishyirahamwe Abanyamurava avuga ko boroye sumbirigi 120 hatabazwemo izavutse n’izagiye zihabwa abanyamuryango.
Muhinyuza yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko bategereje izindi mbeba kuko batumyeho 690; aho imwe bayigura amafaranga y’u Rwanda 1000 gusa.
Uyu mugabo usanzwe ukora akazi ko kunganira abaganga ku Kigo nderabuzima cya Rugaramara mu Murenge wa Nyamirambo, avuga ko we ku giti cye n’umuryango we bitabira kurya inyama za sumbirigi kubera inama yagiriwe n’abaganga.
Muhinyuza yagize ati “Ubwanjye natanga ubuhamya kuko nararwaye mererwa nabi ariko nyuma yo kumenya akamaro k’inyama ya sumbirigi ku mubiri w’umuntu urabona ko ntacyo mbaye. Inyama y’aka gasimba yifashishwa mu kurwanya bwaki, yongera abasirikare b’umubiri ku babana n’ubwandu bwa SIDA, ariko akenshi yifashishwa mu kurwanya indwara z’imirire mibi.”
Igitekerezo cyo korora sumbirigi kuri iri shyirahamwe cyaje nyuma y’aho imwe mu mishinga bagiye bakora yagiye ipfa imburagihe, ariko ngo uyu umaze umwaka umwe nturabatera igihombo na busa kuko izi mbeba za kizungu zororoka cyane.
Sumbirigi zegeka (gutwita) amezi atatu gusa kandi nyuma y’amasaha make ibyaye ishobora guhita yongera ikegeka dore ko n’ivutse ihita igenda ikamenya kwishakishiriza.
Iri tungo riri kororwa na benshi nk’uko uyu mugabo abivuga, ntirigoye korora kuko ritungwa ahanini no kurisha ibyatsi n’ubwo n’ibindi birimo ibiryo bitetse ribirya, ariko ngo biba byiza iyo sumbirigi zirishije ibyatsi kuko ari byo bituma zitarwara cyangwa dore ko zitajya zipfa ubusa.
Iri shyirahamwe ritangaza ko hari abanyamahoteli barigana bakagura sumbirigi ngo bazitegurire ababagana dore ko ngo hari abanurirwa n’isosi yazo, usibye ko ubuyobozi bwaryo bwanze kubwira iki kinyamakuru amahoteli ya hano muri Kigali agabura izi sumbirigi.
Hifashishijwe imbuga za interineti zitandukanye, twasanze izi mbeba zaravumbuwe bwa mbere ku mugabane wa Amerika y’Epfo mu mwaka wa 1530 na ba mukerarugendo bo muri Espagne.
Sumbirigi zigira amoko atandukanye hagendewe ku bwoya bwazo bunyerera, burebure cyangwa bukomeye.
Ubuzima bwa Sumbirigi buroroshye ku buryo zifashwe zipfa dore ko zitazi kwirwanaho mu gihe zisagariwe nk’uko andi matungo yororerwa mu ngo ateye. Bisaba cyane kuzirinda injangwe n’andi matungo asanzwe.
Biragoye kumenya sumbirigi y’ingabo cyangwa y’ingore kuko zigira imyitware ijya gusa, zitandukanywa n’uko ingore idakura mu gihe ingabo ikura cyane. Sumbirigi ikunda kugenda mu itsinda hamwe na ngenzi zayo.
Mu bintu izirana na byo harimo urusaku no kuyikanga. Ishobora kubyara inshuro ebyiri kugera kuri enye mu mwaka ikaba yabyara abana batandatu inshuro imwe.
Yanditswe na Elisée Mpirwa, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.
Uyu mushinga nawutekerejeho mbura uwampa amakuru. None iri shyirahamwe rya nyamirambo nabona contact yabo ngazabasura? Izanjye ni 0722780090