Bavakure! Ni izina umubyeyi w’umunyarwanda yise umwana we. Ni naryo umuntu yaha Sosiyete y’Indege y’u Rwanda kubera uburyo yagutse mu buryo butangaje ikaba uyu munsi ari imwe mu zikomeye kuri uyu mugabane ndetse ifite intego zo kuba ikirango cya Afurika mu gihe kiri imbere.
Ku wa 15 Nyakanga 1975 nibwo bwa mbere u Rwanda rwagize Sosiyete y’indeye itangira yitwa ‘Air Rwanda’. Icyo gihe yakoraga ingendo z’imbere mu gihugu nka Kigali- Gisenyi, Kamembe no mu bihugu by’ibituranyi nk’u Burundi, Tanzania, Uganda n’iyitwaga Zaire (ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) no muri Ostende mu Bubiligi.
Ntabwo yari ifite indege zayo bwite ahubwo yarakodeshaga, gusa yakoreshaga enye muri izo ngendo zirimo ebyiri za ‘de Havilland Canada DHC-6 Twin Otters’ aho imwe yabaga ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 19.
Muri iyo myaka ya mbere ya Jenoside, mu Rwanda hakoreraga Sosiyete z’indege zindi nke zirimo nka Air France, Aeroflot y’Abarusiya, Sabena y’Ababiligi (yahindutse Brussels Airlines), Cameroun Airlines na Ethiopian Airways.
Kenya Airways ni yo yari ikomeye muri sosiyete zo mu Karere zakoreraga ingendo mu Rwanda ndetse izindi nka Air Tanzanie na Air Burundi nazo zarakoraga nubwo zitari zifite ingufu nyinshi.
Air Rwanda yari ifite indege y’imyaka 19 yajyaga i Bujumbura, Nairobi n’ibyerekezo by’imbere mu gihugu nka Gisenyi na Cyangugu. Abakoraga muri iyi sosiyete mu myaka ya 1986, babwiye IGIHE ko urugendo rwari rukunzwe cyane icyo gihe rwari urwa Kigali-Cyangugu-Gisenyi rwitabirwaga n’abayobozi bagiye mu butumwa bw’akazi hamwe n’abacuruzi.
Imikorere mishya ya RwandAir nyuma yo kujya mu maboko ya Guverinoma
Umwaka wa 2009 niwo wabaye imbarutso y’imikorere mishya ya RwandAir yari ifite indege eshatu zayo bwite, itangira kugaba amashami hirya no hino inagabanya gukodesha indege.
Yaganaga mu bice bya Nairobi, Kampala na Lusaka. Nyuma hakurikiraho Juba, Dar es Salaam ndetse igana na Mwanza nubwo nyuma iki cyerekezo cyaje guhagarikwa. Umwaka wa 2013 warangiye RwandAir yerekeza mu byerekezo 15, ubu igana mu byerekezo 29 byo muri Afurika, Aziya n’u Burayi.
Muri gahunda zitezwe harimo ibyerekezo bihanzwe amaso nka New York ndetse n’inzira igana i Luanda muri Angola. Ubu RwandAir yavuye ku gukodesha indege, igeze ku zayo bwite 12 zirimo ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 274 mu gihe mbere iyari ikomeye yatwaraga abantu 19.
Izo ifite uyu munsi zirimo Airbus A330 – 300 imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 274, Airbus A330 – 200 itwara abantu 244, Boeing 737-800NG enye zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 154 buri imwe, Bombardier Q-400 Next Gen enye buri imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 67.
Hari kandi Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri buri imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 75 na Boeing 737-700NG ebyiri zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 110.
Izo ndege nizo zayifashije maze mu 2018 itwara abagenzi barenga ibihumbi 900 ndetse umwaka ushize yari yiteze kuzamura uwo mubare ukagera kuri miliyoni 1.1.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/18, iyi sosiyete yatwaye imizigo ingana na toni 13 ivuye kuri toni umunani mu mwaka wari wabanje.
RwandAir irateganya kwakira indi ndege nshya zo mu bwoko bwa Airbus A330neo zifite ubushobozi bwo gutwara abantu bageze kuri 300. Ni yo ndebe byitezwe ko izafasha iyi sosiyete gutangira ingendo zigana i New York.
Yateganyaga kandi kugura Airbus A321LR na Boeing 737-Max gusa ubu bwoko bwa bwakunze guteza ibibazo ku Isi nyuma y’impanuka ziheruka harimo n’iy’indege ya Ethiopian Airlines yahitanye ubuzima bw’abantu 157.
Muri gahunda harimo ko itariki ziriya ndege ebyiri nshya za Airbus zizagerera mu Rwanda izamenyekana nibura mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, gusa kugeza n’ubu ntabwo iratangazwa.
RwandAir yafunguye ishami muri Bénin
Mu 2017 Guverinoma y’u Rwanda na Bénin zasinye amasezerano yo gushyiraho ikompanyi y’ubwikorezi bw’indege bihuriyeho izagira icyicaro i Cotonou.
Ibi byatumye RwandAir ihabwa uburenganzira bwo kugira icyicaro muri Bénin, aho indege zayo zemerewe kujya zihahagurukira zerekeza mu bindi bihugu byo muri Afurika yo hagati n’iy’Uburengerazuba bitarindiriye ko zigaruka i Kigali.
Ku ikubitiro hoherejwe indege ebyiri za Boeing kuri icyo cyicaro. Iyi kompanyi ihuriweho niyo ikora ingendo zitwara abantu n’ibicuruzwa mu Mijyi nka Abidjan, Brazzaville, Douala, Libreville, Bamako, Dakar na Conakry.
IGIHE ifite amakuru y’abayobozi bakomeye mu bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba inshuro nyinshi bagiye bahitamo ko abakozi babyo bagenda n’indege za RwandAir mu gihe ibihugu byabo bifite izabyo bwite.
Qatar Airways igiye gufasha RwandAir guhindura isura burundu
Muri Gashyantare uyu mwaka, Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro n’ikigo cy’indege cy’u Rwanda, RwandaAir, hagamijwe kuguramo imigabane ingana na 49%.
Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yabwiye IGIHE ko impamvu bahisemo gushora imari mu Rwanda, ari ukubera aho Kigali iherereye muri Afurika ndetse n’umutekano uri mu Rwanda.
Yavuze ko indi mpamvu ari uko muri Afurika hakenewe indege cyane, bityo ariyo mpamvu bashyize ingufu mu ishoramari mu Rwanda.
Ati “Ishoramari ryose rikenewe mu kibuga cy’indege no muri kompanyi y’indege tuzarikora.”
Iri shoramari rizafasha RwandAir kwaguka kurushaho mu bushobozi no mu mikorere bitewe n’uko iyi sosiyete y’Abarabu ari imwe mu zikomeye ku Isi mu byo gutwara abantu n’ibintu mu kirere.
Iyi mikorere izatuma RwandAir yimura aho umuntu yakwita nk’icyicaro cyayo gikuru, have ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ahubwo ijye ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.
Urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere ni rumwe mu zihura n’ibibazo ku Isi hose kuko ndetse zikunze guhura n’ibihombo bigatuma zimwe zifunga. Magingo aya, nka South African Airways iri mu bihombo byatumye ifata gahunda yo kwirukana abakozi bose ndetse mu gihe kiri imbere byitezwe ko imitungo yayo imwe n’imwe izagurishwa.
Nk’uyu mwaka kubera icyorezo cya Coronavirus, byitezwe ko sosiyete z’indege zizahomba nka miliyari 84 z’amadolari akaba ari umwaka mubi mu mateka kuko aribwo habonetse ibihombo byinshi.
Mu buryo bwo guhangana n’iki kibazo, Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kongera ingengo y’imari ya RwandAir mu rwego rwo kuyifasha guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Coronavirus, ikava kuri miliyari 121.8 Frw yahawe mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020, ikagera kuri miliyari 145.1 Frw mu 2020/2021.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2020/2021, yavuze ko uretse gufasha RwandAir kwivana mu ngaruka za Coronavirus, ayo mafaranga azanifashishwa muri gahunda zari zisanzwe zo kwagura ibikorwa byayo hatangizwa ibyerekezo bishya no kugura indege nshya.
Mu gihe umwaka ushize serivisi z’ubwikorezi zari ziyongereye ku gipimo cya 12 %, uyu mwaka Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko umusaruro w’urwo rwego uzamanuka ku gipimo cya -1.9%.
Nubwo RwandAir yakunze guhura n’ibibazo by’ubukungu, abasesenguzi basanga umusaruro wayo udakwiriye kureberwa ku mafaranga yinjiza gusa, ahubwo no ku buryo ifasha igihugu kuzamuka mu bukungu binyuze mu basura u Rwanda bayifashisha n’uko ikimenyekanisha mu mahanga.
Ku wa 1 Kanama nibwo izatangira ibikorwa nyuma y’igihe bihagaritswe kubera Coronavirus. Mu byerekezo iyi sosiyete izaheraho harimo Cotonou, Dar es Salaam, Kilimanjaro, Douala, Dubai, Kamembe, Kigali, Libreville, Lusaka na Nairobi.
Isooko: Igihe