Mbanda Gerald amurika igitabo cye ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 21 Kamena 2019

Igitabo ‘China and Rwanda’ cya Gerald Mbanda kiragereranya iterambere ry’u Rwanda n’iry’u Bushinwa mu bihe by’ubuyobozi bwa Perezida Kagame na Xi Jinping.

Mbanda ntashidikanya ku bushishozi bw’aba bapereziba bombi. Ahamya ko bahuriye ku guharanira iterambere ry’ibihugu byabo, binyuze muri demokarasi ibibereye.

Ibirometero 9.792 biri hagati y’ibi bihugu biri ku migabane itandukanye, mu mboni za Mbanda, ntibibuza abayobozi babyo kugira icyita rusange cyo gushyira imbere inyungu za rubanda.

Ashima kuba Abashinwa Miliyoni 68 baravuye mu bukene mu gihe cy’imyaka 5 gusa (2013-2018), ni ukuvuga Abashinwa Miliyoni 10 buri mwaka, ku buyobozi bwa Xi Jinping.

Ati, “Ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko muri 2050 u Bushinwa buzaba bwaramaze kurenga kuri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu.”

Mu kugereranya u Bushinwa n’u Rwanda n’uburyo birimo kwihuta mu iterambere, yakomoje no ku ngabo ibi bihugu bifite mu mahanga, avuga ko biharanira amahoro y’Isi aho byiyambajwe.

Yiyambaje igitabo cya Fung (2016), yavuze ko u Bushinwa ari cyo gihugu gifite umwanya uhoraho mu kanama gashinzwe umutekano ka Loni (UNSC) gifite ingabo nyinshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga kuva muri 2015, u Rwanda rukaba urwa Gatandatu mu kugira abasirikari n’abapolisi benshi muri ubwo butumwa, ndetse rukaba urwa gatatu mu kugira abagore benshi muri ubwo butumwa.

Ati, “U Bushinwa kandi bwemereye ingabo zihora ziteguye kurwana aho rukomeye z’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika Miliyoni 100 z’Amadolari, ndetse na Miliyari imwe yo gufasha mu gushyiraho Ikigega cya Loni gishinzwe Amahoro n’Iterambere.”

Mbanda agaragaza Perezida Kagame na Perezida Xi Jinping nk’intwari zihuriye ku gukura abaturage benshi mu bukene mu gihe gito, aho ku ruhande rw’u Rwanda abaturage Miliyoni 1 bakuwe mu bukene mu myaka itanu (2006-2011), agasaba abaturage babyo kubashyigikira.

Ati, “Abanyarwanda n’Abashinwa bahuriye ku gukora cyane. Ni ahacu kumenya abayobozi dukeneye, abandi bemerewe kuvuga ku mahitamo yacu ariko ntibakwiye kuduhitiramo.”

Igifuniko cy’iki gitabo (cover), kiriho amafoto ya Perezida Kagame iburyo na Xi Jinping ibumoso, nk’abagabo Mbanda ahamya ko bahuriye ku kuba imvugo yabo ari yo ngiro.

Kuri Perezida Kagame, Mbanda avuga ko ubuhanga bwe no kureba kure byagaragaye bwa mbere ubwo yatangiraga kuyobora ingabo zapfushije umuyobozi, zigatsinda uruganda.

Ati, “Kagame aza kuyobora ingabo nyuma y’urupfu rwa Rwigema, avuye muri Amerika, ingabo zari zacitse intege, ariko yarazisuganyije batsinda urugamba. Ni cyo kizamini cya mbere cyagaragaje ko Kagame ari umuyobozi mwiza, yatsinze urugamba nta bikoresho, nta bihugu bimushyigikiye…”

Nyuma y’umwaka wa 1994, Leta yashyize imbere kwimakaza ubumwe, gusobanura icyo umuntu akora no gutekereza byimbitse, nk’inkingi mwikorezi z’iterambere ry’igihugu, nk’uko Mbanda abisobanura mu gitabo cye.

Demokarasi

U Rwanda n’u Bushinwa bihuriye ku kuba ari ibihugu bikunze kunengwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu iyo bigeze kuri demokarasi.

Mu gitabo cye, Mbanda agaruka ko abanenga imiyoborere y’ibi bihugu ari abashaka kubigenera imiyoborere bashaka, kandi demokarasi ikwiye gushingira ku mahitamo y’abanyagihugu.

Ati, “Hari abamenyereye politiki zo guhangana, iyo abantu badaterana amabuye hari abavuga ngo iriya demokarasi si iya nyayo, twe twahisemo gutahiriza umugozi umwe.”

Yagarutse ku mishinga minini Leta yashoyemo amafaranga n’ubu ikaba igishora andi mu yindi, avuga ko hari abo bitangira batabyumva, ariko ko birangira bemeye ko Leta itekereza cyane.

Yatanze urugero ku mwaka wa 1998 ubwo abayobozi bakuru atavuze amazina bajyaga muri Uganda, bagezeyo indege bagiyemo yanga gufunguka umuryango kuko yari ishaje.

Avuga ko iyo ndege yari iy’umucuruzi w’Umunyarwanda, umuryango wanze gufunguka bisaba ko abo banyacyubahiro basohoka banyuze mu gice cy’indege kibikwamo imizigo.

Nyuma yaho ngo u Rwanda rwateje imbere RwandAir, rushora imari no mu yindi mishinga itanga icyizere, ariko abatumva amahitamo y’Abanyarwanda ntibahwema kunenga.

Mbanda yavuze ko hari n’Abanyarwanda banenze imishinga yatwaye Leta akayabo igitangira, irimo Serena na Kigali, ariko hanyuma babone ko ari imishinga yateguranwe ubushishozi.

Yunzemo ati, “Mu myaka ibiri ishize ubwo twari mu nama n’abafatanyabikorwa mu iterambere mu Karere ka Rubavu turebera hamwe aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze, umwe yaratweruriye aratubwira ati ubwo u Rwanda rwafunguraga Serena Hotel twaribazaga ngo kuki u Rwanda rupfushije ubusa ariya mafaranga, ngo ni nde uzajya muri Serena, bimeze nk’ibyo bavuze twubaka Kigali Convention Centre, ariko ubu hari benshi bifuza kuza gukorera inama zabo mu Rwanda, duhagaze neza mu kwakira inama nyinshi, turashora mu kubaka ikibuga cya Bugesera, byose bishingiye ku gutekereza byimbitse.”

Mbanda ahamya ko imiyoborere ya Perezida Kagame yubakiye ku gutekereza cyane ari yo yatumye habaho Icyerekezo 2020, ndetse ubu u Rwanda rukaba ruri mu bihugu bya mbere bifite ingabo nyinshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga bya UN na AU.

Yavuze ko adashidikanya ko ubushishozi bwa Perezida Kagame ari na bwo shingiro ryo kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitekanye kurusha ibindi, byorohereza ishoramari ndetse rukaba no mu bya mbere byubaha uburenganzira bw’umugore.

Bamwe mu bitabiriye imurikwa ry’igitabo cya Gerald Mbanda mu Mujyi wa Kigali

Xi Jinping

Muri iki gitabo, Mbanda agaruka ku bushishozi bwa Xi Jinping uyobora u Bushinwa kuva mu mwaka wa 2013, agahamya ko afite byinshi ahuriyeho na Perezida Kagame.

Amurika iki gitabo, Mbanda yagize ati, “Xi ni umuyobozi mwiza wagejeje igihugu cye aho kiri ubu, yubatse igihugu ku misingi ya Socialism (politiki yo kubaka ubukungu butagira uwo busiga inyuma), ariko iyo socialism agaragaza uko ikwiye gushingira ku mahame y’Abashinwa (Chinese Socialism), Xi yagaragaje ko demokarasi yubakira ku bitekerezo by’igihugu, si ibintu uterura mu gihugu kimwe ngo ubitereke mu kindi.”

Mbanda yashimye uburyo u Bushinwa bwubatse igisirikari gikomeye, ndetse bikaba bifite ukuntu byubaha ibindi bihugu, aho buharanira iterambere ryabwo ariko budahutaza amahitamo y’ibindi bihugu, avuga ko iyo ibihugu bikomeye byose biba bifite ikinyabupfura nk’icy’u Bushinwa Isi iba imeze neza kurusha uko imeze ubu.

Yagarutse ku bavuga ko u Bushinwa mu nguzanyo n’impano buha Afurika bushaka kongera kuyikoloniza, avuga ko abavuga ibyo biyibagiza ko u Bushinwa nta gihugu cy’Afurika bwigeze bukoloniza, ati, “Abadukolonije tuzi aho bari.”

Igitabo ‘China and Rwanda’ cyamurikiwe i Kigali ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 20 Kamena 2019, gishimwa cyane n’abitabiriye uwo muhango barimo Ambasaderi w’u Bushinwa Rao Hongwei.

Ambasaderi Hongwei yagize ati, “Iki gitabo ni cyiza cyane, ni byo koko Kagame na Xi Jinping barakunzwe mu bihugu byabo, bombi ntibihanganira ruswa kandi bazirikana ko abayobozi bakwiye gushyira mu bikorwa inshingano zabo mu bushishozi.”

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yashimye igitabo cya Mbanda, avuga ko azishimira kugisoma

Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya

LEAVE A REPLY