Abarwanyi b’umutwe wa Islamic State bakase imitwe abantu 50 banacagagura imibiri yabo mu gitero bagabye mu Majyaruguru ya Mozambique.
Abo barwanyi, ikibuga cy’umupira w’amaguru bagihinduye igicumbi cy’imivu y’amaraso, muri ibyo bikorwa byabereye mu Ntara ya Cabo Delgado.
Abagore n’abana bakuwe mu rusisiro rwa Nanjaba, abandi bakurwa mu gace ka Muatide, bicwa urw’agashinyaguro, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta.
“Batwitse inzu banyuma bagaba ibitero ku baturage bari bahungiye mu ishyamba, batangira kubakorera ibyo bikorwa by’ubugome,” nk’uko byatangajwe na Bernardinho Rafael, umuyobozi mukuru w’igipolisi cya Mozambique.
Abaturage bagerageje kwiruka, bafashwe bagarurwa mu kibuga cy’umupira w’amaguru kiri hafi y’aho batuye, bacibwa imitwe hanyuma imibiri yabo icibwamo uduce twinshi.
Abarwanyi ba Islamic State bakoze ibikorwa bya kinyamaswa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu myaka itatu ishize, birara mu nsisiro no mu mijyi.
Icyo bagambiriye, ni ugushyiraho ubuyobozi bugendera ku mahame ya cyisilamu (califat).
Abaturage bamaze amezi menshi bafite imitima ihagaze kubera ibitero bya hato na hato bagabwaho.
David Otto, inzobere mu kurwanya iterabwoba n’ibyaha byateguwe, yabwiye Ikinyamakuru Daily Star ati, “Ingabo za Leta n’ibyitso byazo bafashwe bacibwa imitwe n’abo barwanyi, bagamije kuburira Leta.”
“Abagore bakomeje gushimutwa. Hari amakuru avuga ko abo barwanyi ba Islamic State bafata abagore bakabahindura abacakara b’imibonano mpuzabitsina.”
“Ishyamba rinini ndetse no kuba Intara za Cabo Delgado ndetse n’Akarere ka Mocimboa da Praia byegereye Inyanja y’Abahinde byorohereza buri mutwe kubona uko wihisha. Hari ubwo bagaba igitero bagahita birukira mu mazi bagahungira mu bihugu by’ibituranyi, ndetse bafite inzira ibafasha kwambutsa ibicuruzwa, amasasu n’ibindi bikoresho by’imbunda bitemewe.”
Mu cyumweru gishize, abarwanyi b’uyu mutwe baciye imitwe abantu 20 b’igitsina gabo mu Karere ka Muidumbe, mu muhango wo gutegura abana b’abahungu kuba abagabo babereye ingo. Imirambo yacagaguwe y’abantu bakuru 5 n’abahungu bato 15 yarabonetse.
“Polisi yamenye ayo makuru kubera abantu babonye iyo mirambo mu ishyamba. Twabashije kubarura imirambo 20 yabonetse ahantu hatandukanye mu gace ka metero nibura 500. Ni abana b’abahungu ndetse n’abajyanama babo bakuru,” uku ni ko umupolisi yabivuze.
Muri Mata 2020, abarwanyi ba Islamic State bishe baciye imitwe abasore 50 kubera ko banze kwinjira muri uwo mutwe.
Muri Werurwe 2020, abo barwanyi batwitse inyubako za Leta mu gasantire ka Mocimboa da Praia, mu wundi mujyi bagaba igitero kuri poste ya Polisi bahazamura idarapo rya Islamic State.
Isooko: Afrik Mag