Nsengiyumva Emmanuel aribuka uburyo we n’abaturanyi be bakuwe mu ngo zabo babwirwa ko bajyanwe kuri Komini Taba.

Interahamwe zabajyanye ku cyobo cya Cyatenga, mu kirombe cy’amabuye y’agaciro giherereye mu Murenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi.

Mu buhamya bwe, Nsengiyumva avuga ko yahawe ubuhiri ngo yice Abatutsi bagenzi be ariko arabyanga, kuko yizera ko uwica wese atazabona ubwami bw’ijuru.

Yategetswe kwijugunya mu mwobo wa metero 55 ariko agezemo asangamo undi muntu wari usobanukiwe imiterere y’uwo mwobo, amuba hafi aramurokora.

Nsengiyumva wavutse mu muryango w’abana 10, ni we wenyine mu muryango wari ufite indangamuntu yanditsemo HUTU. Abashinzwe irangamimerere bayimuhaye bibeshye.

Mu gace k’iwabo iyo ndangamuntu ntacyo yashoboraga kumufasha kuko bari bazi n’ibisekuruza bye, ariko ageze aho batamuzi yaramufashije cyane.

Yavuye muri kiriya cyobo cya Cyatenga ahungira i Bugesera, aza kuzagaruka Jenoside imaze kurangira, Jenoside yahitanye abavandimwe be batanu ndetse n’umubyeyi we.

Muri ubu buhamya bwe urasangamo uruhare rwa Burugumesitiri wa Komini Taba Jean Paul Akayesu mu bwicanyi bwakorewe muri aka gace.

Mu bishengura umutima wa Nsengiyumva, ni ukuba abamwiciye bataratera intambwe ngo basabe imbabazi n’ubu akaba aturanye na bo abanishijwe nabo na politiki ya Leta.

Kurikira ubuhamya bwe muri iyi video

 

LEAVE A REPLY