Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Edinburgh yo mu Bwongereza bwanditse ibaruwa imenyesha ko bwitandukanyije n’ibitekerezo by’umuyobozi (rector) wayo Kayembe Debora.

Kuwa mbere w’iki cyumweru kigiye gutangira, ubuyobozi bw’iyi kaminuza buzakora inama yiga ku kibazo cyatejwe na Kayembe wavuze ko Paul Kagame ari we wateguye Jenoside.

Mu ibaruwa yasubizaga iyanditswe na Johnston Busingye uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu Bwongereza, ubuyobozi bw’iyi kaminuza buranenga iriya mvugo ya Kayembe.

Buvuga ko busobanukiwe ingaruka zo guhakana Jenoside yemejwe ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye, bukavuga ko ibitekerezo bya Kayembe ari ibye nka we.

Professor Peter Mathieson, Principal w’iriya kaminuza, avuga ko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari bibi, ariko ingaruka zikaremera kurushaho iyo bikozwe muri Mata.

Ubwo Abanyarwanda bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni bwo Kayembe yavuze ko hari ibihamya byinshi byerekana ko Jenoside yateguwe na Kagame.

Ni imvugo yafashwe mu murongo wo guhakana Jenoside no kuyipfobya, ndetse benshi batangira guhuzahuza amakuru ngo bumve isano uyu mugore afitanye na Jenoside.

Abanyarwanda n’inshuti zabo bahise bamwamaganira kure ku mbuga nkoranyambaga, ndetse bakora hashtaga ya #KayembeMustResign basaba ko yegura vuba na bwangu.

Ubwo kandi ni ko basabaga Kaminuza ya Edinburgh kumuhagarika ku kazi, dore ko iyi kaminuza yari yatangaje ko itamushyigikiye ariko ntiyagaragaza aho yo ihagaze.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Businye, yunze mu ryabo, asaba abahagarariye inyungu za kaminuza kugira icyo bakora ngo Kayembe ahanwe.

Busingye yagaragaje ko nubwo Kaminuza yatangaje ko ibyo yavuze ari ibitekerezo bye, ariko kuba ari umuyobozi muri iriya kaminuza hakwibazwa ku masomo ayitangwamo.

Busingye yavuze ko nka kaminuza isanzwe izwiho gutanga uburezi bufatika, ikwiye gutera intambwe ikitandukanya mu buryo bufatika n’uyu mugore ukomoka muri DR Congo.

Kayembe nyuma yo kunengwa, yanditse ubutumwa bwisegura, avuga ko ibyo yanditse yabonye ko byababaje abantu, ariko yisegura mu buryo bwafashwe nka nyirarureshwa.

Mu kwisegura kwe, yiseguye no ku bo yise “Tutsi Community” cyangwa se ihuriro ry’Abatutsi, abakoresha Twitter bamwamaganira kure bavuga ko iryo huriro ritabaho.

Ubutumwa bushinja Perezida Kagame ko ari we wateguye Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ubwisegura, yahise afata umwanzuro wo kubusiba ku rukuta rwe rwa Twitter.

Uyu mugore ukora no mu biro by’Ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), yananenze gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Umunyekongo Debora Kayembe ahamya ko iri mu rwego rwo gucamo ibice Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nubwo nta gihamya n’imwe iherekeza imvugo ze.

Nyuma y’ibaruwa ya Kaminuza ya Edinburgh, Abanyarwanda biragaragara ko bakiriye neza iyi ntambwe, cyane ahavuga ko kuwa Mbere hari inama izaganirirwamo iki kibazo.

Ingabire Egidie Bibio, Umunyamakuru wa RBA, yanditse kuri Twitter ko ategereje kureba ibizava mu myanzuro y’inama yo kuwa Mbere.

Abandi bateye intambwe irenze kunenga Kayembe, ahubwo bagaragaza ko uhakana Jenoside akenshi aba yarayigizemo uruhare cyangwa afitanye isano n’abayigizemo uruhare.

Ni bwo bamwe binjiye mu madosiye, bavuga ko basanze nyina wa Kayembe yari inshoreke ya Mobutu Seseseko wayoboraga Zaire, uyu akaba yari inshuti ya Perezida Habyarimana.

Bavuga ko Kayembe kuri ubu akora iyo bwabaga ngo atagatifuze abajenosideri bafashijwe mu migambi yabo na Mobutu wayoboye Zaire kuva mu 1965-1997.

Ku rundi ruhande ariko hagaragaye abakoze hashtag ya #WeStandWithKayembe y’abashyigikiye Kayembe, batunga urutoki Perezida Kagame bamwita umwicanyi.

Aba ariko bakomeje kubwirwa ko abita Kagame umwicanyi bakamuhuza n’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ari abayigizemo uruhare bashaka kugoreka amateka.

LEAVE A REPLY