Umudugudu wa Karama ugizwe n’inzu 6 z’amagorofa ane

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye umuhango w’itahwa ry’Umudugudu w’Icyitegererezo wa Karama mu Karere ka Nyarugenge, ko Kwibohora kugezweho ari ukwimakaza amajyambere.

Yavuze ko uharaniye kubaho neza wese abigeraho, ko atemeranya n’abibwira ko Abanyarwanda n’Abanyafurika baremewe kubaho nabi, mu gihe abandi batuye Isi babayeho neza.

Ati, “Abemera Imana, mwibwira ko u Rwanda n’Afurika byaremewe kubaho mu bukene no gusabiriza mu gihe ikindi gice cy’Isi cyaremewe gutera imbere? Ibyo ntibiri mu byo nemera.”

Yunzemo ati, “Nizera ko nifitemo ubushobozi n’uburenganzira bwo kubaho neza nk’undi muntu uwo ari we wese kuri iyi Si.”

Dore uko Perezida Kagame yakiriwe n’abaturage ubwo yageraga aho ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage byari biteraniye bimutegereje

Umudugudu wa Karama yatashywe ku mugaragaro, ni umudugudu w’icyitegererezo ugenewe imiryango 240 yimuwe mu manegeka mu Mujyi wa Kigali, aho bamwe basize ubuzima.

Umukuru w’Igihugu asanga kubaka uyu mudugudu biri mu rwego rwo gukomeza kwibohora, haharanirwa imibereho myiza y’abakuwe mu manegeka ngo batere imbere nk’abandi.

Ati, “Ntacyajyana neza n’umunsi wo Kwibohora tugiye kwizihiza kurusha ibi bikorwa biteza imbere imibereho myiza n’amajyambere. Ibikorwa nk’ibi bidusaba gukora byinshi birushijeho. Ni urugero rw’ibindi dukwiriye kuba dukora mu bufatanye.”

Mu Mudugudu wa Karama watashywe, hari igice kimwe cy’inzu zifite ibyumba bibiri, uruganiriro, igikoni cyo mu nzu n’icyo hanze ndetse n’ubwiherero, ifite agaciro k’Amafaranga Miliyoni 22 n’ibihumbi 400.

Hari ikindi gice cy’inzu zigizwe n’uruganiriro, icyumba kimwe cyo kuraramo, igikoni cyo mu nzu n’igikoni cyo hanze, imwe ifite agaciro k’Amafaranga Miliyoni 19 n’ibihumbi 800.

Perezida Kagame yasabye abaturage gufata neza inzu n’ibindi bikorwaremezo bubakiwe, yongeraho ko bazubakiwe mu rugamba rwo gukomeza guharanira iterambere ry’Abanyarwanda.

Ati, “Icyiciro cy’urugamba rwo kwibohora turimo ni icyo guhindura imibereho y’abaturage ikaba myiza, tukaba Abanyarwanda n’Abanyafurika dukwiye kuba bo.”

“Twifuza ko n’uwari ufite intege nke uba wagejejweho ibikorwa nk’ibi n’abandi byabageraho. Ni cyo twifuriza Abanyarwanda bose bataragera kuri urwo rwego rwo kuba batuye kandi babayeho neza.”

Kalimba Gilbert, Umuyobozi Mukuru w’Association d’Exécution des Travaux d’Intérêt Public (ASSETIP) igenzura inyubako zubakwa na Leta, yasobanuye imiterere y’izi nzu.

Asobanura ko igikoni cyo hanze gikoze mu buryo abagikoresha baticwa n’imyotsi, aho cyubatse mu buryo imyotsi izamuka igahinguka hejuru y’inzu ku buryo mu nzu nta myotsi ibamo.

Kalimba yashimangiye ko abaturage banashyiriweho uburyo bwo guhinga bwa kijyambere bwa green houses, aho hubatswe ‘greeen houses’ 6 kuri ubu zihinzemo inyanya na puwavuro.

Hari kandi uburyo bwagenwe bwo korora inkoko mu buryo bwa kijyambere muri uyu mudugudu wa Karama, aho ngo kuri ubu hororewe inkoko ibihumbi 750 zitera amagi.

Uyu mudugudu urimo ikigo cy’amashuri gifite ibyumba 24 n’amashuri yo kwigiramo mu buryo bw’ikoranabuhanga azwi nka smart classrooms, na laboratwari eshatu; iy’ubutabire, ubugenge n’iy’isomo ry’ibinyabuzima (biology).

Kalimba ati, “Icyumba cy’ishuri gishobora kwakira abana 46, tuvuga ko ikigo cyose gishobora kwakira 1.104 kuko hari ibyumba 24. Laboratwari zikoze ku buryo zishobora kwakira abana bari hagati ya 15 na 20, uko ubushobozi bwiyongera ni ko n’umubare ushobora kwiyongera. Naho smart classroom imwe ishobora kwakira abana hagati ya 30 na 40, keretse imwe ishobora kwakira abana 20, ni eshatu.”

Aha hantu hari n’isomero aho abana bashobora kujya bagasoma ibitabo bitandukanye, ndetse n’ibiro by’abayobozi n’aho abarimu bategurira amasomo yabo na parikingi y’imosoka.

Hari kandi aho abana bafatira amafunguro hajyamo abana 600, ariko kuko icyo kigo kizaba gifite abana 1104, bazajya barya mu byiciro, nk’uko Kalimba abisobanura.

Ati, “Uko tugenda tugeza ibi bikorwa ku banyarwanda, umuvuduko tubikoraho ujyana n’amikoro dufite. Aya mikoro agenda yiyongera kandi yongerwa n’umusanzu abaturage batanga mu bushobozi bwabo buke.”

“Ndabakangurira uruhare rwa buri wese, uko ashoboye kose. Bigahera ku gufata neza amacumbi abantu bahawe. Atari ibyo gusa, ahubwo namwe mukifata neza muri ayo amacumbi. Ntabwo wafata inzu neza utabanje kwiheraho. Niko kwibohora, niko gufunguka mu mutwe.”

Uyu Mudugudu wa Karama ni kimwe mu bikorwa bigamije kugabanya umubare w’abaturage batuye nabi, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, ahagaragara icyuho kinini kuko buri mwaka hakenerwa inzu 31,279 ariko hakubakwa izitageze no ku gihumbi.

Icyerekezo cya Guverinoma ni uko muri Kigali hubakwa inzu nshya zo guturamo ibihumbi 310 hagati y’umwaka wa 2017-2032, aho inzu ibihumbi 270 zigomba kubakwa bitarenze 2024.

Muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka Irindwi (2017-2024), Leta yihaye intego yo gukomeza gutuza Abanyarwanda neza bavanwa mu tujagari no mu manegeka. Imiryango igomba kwimurwa mu manegeka ni 10.209; naho igera ku 205.488 izoroherezwa kuva mu tujagari.

Kugira ngo ibi bizashoboke, Leta yiyemeje kongera imbaraga mu guteza imbere gahunda yo kubaka amazu aciriritse hanategurwa uburyo bwiza bwo guteza imbere imiturire yo mu byaro, bityo umubare w’Abanyarwanda bazaba batuye ahantu habugenewe mu cyaro uzamuke ugere kuri 80% uvuye kuri 55,8% bo mu mwaka wa 2014 (EICV4).

Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.

LEAVE A REPLY