Aba bose bishwe mu cyumweru gishize muri Kenya

Umuto mu barashwe na Polisi i Nakuru muri Kenya mu cyumweru gishize, yarashwe amasasu icyenda.

Collins Kibet w’imyaka 16 yarashwe amasasu abiri mu mutwe, abiri mu gituza, n’irindi rimwe mu kiganza nk’uko bigaragazwa na raporo ya muganga.

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, nyuma yo gusuzuma raporo ya muganga, zatangaje ko bigaragara ko uwabarashe ari umwe, wakoresheje imbunda imwe.

Hussein Khalid, Umuyobozi Mukuru Nshingwabikorwa w’Umuryango Haki Africa, yamaganye ubu bwicanyi, avuga ko Polisi yishe abantu mu buryo butemewe n’amategeko.

Bwana Khalid yavuze ko aba bantu batakabaye barishwe, ko bagombaga gukurikiranwa mu buryo buteganywa n’amategeko.

Bose biciwe ahitwa Barut mu gace ka Nakuru, kuwa kane w’icyumweru gishize.

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zavuze ko zigiye kwikorera iperereza, ibizarivamo bizashyikirizwa inzego zibishinzwe zikurikirane abapolisi bishe bariya bantu.

Khalid ati, “Ubuzima bw’Abanyakenya bugomba kurindwa no kurengerwa, kandi turasaba ko abaofisiye ba polisi bishe bariya bantu bakurikiranwa mu mategeko.”

“Icyo dushaka kubwira Minisitiri w’Umutekano Dw Mathiangi n’abashinzwe umutekano ni uko nk’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu na sosiyete sisivili dushyigikiye irwanywa ry’ibyaha.”

“Nta wifuza kubona abanyabyaha bidegembya bahohotera abagore bakanabica ariko kurwanya abicanyi ntibishobora gukorwa binyuze mu kubica.”

Isuzuma rya muganga (autopsy) ryakozwe ku mirambo y’abantu bane – barimo abavandimwe babiri Kevin na Dennis – ryerekana ko uwabarashe yari abegereye.

Iryo suzuma ryakozwe n’umuganga wa Leta, Titus Ngulungu.

Vincent Tanui uharanira uburenganzira bwa muntu muri Nakuru, avuga ko bibabaje ko abaturage bishwe n’abashinzwe umutekano bagombaga kubata muri yombi.

Avuga ko amakuru yakuye mu miryango ya ba nyakwigendera no mu baturanyi babo, ari uko ababishe babasohoye mu ngo zabo barabarasa.

Tanui yasabye Urwego rwa Polisi rushinzwe Iperereza (DCI) gukora iperereza ryimbitse abishwe bagahabwa ubutabera.

Nicholas Koech avuga ko umuvandimwe we Kibet yapfuye urupfu rubi nyuma yo kuraswa amasasu atanu.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Nakuru, Peter Mwanzo, ashimangira ko bariya basore bishwe bagerageza kurwanya abapolisi bafite imipanga.

Avuga ko bari bibumbiye muri Nyuki Gang, agatsiko k’amabandi, basagarira abapolisi bacungaga umutekano (patrol).

Imiryango y’ababuze ubuzima ariko yo igahamya ko basohowe mu ngo zabo n’abapolisi bambaye imyenda y’akazi, babajyana mu mahoro, barabatwara.

Nubwo Umuyobozi wa Polisi avuga ko biciwe ku muhanda, Ikinyamakuru Nation kivuga ko cyabonye amafoto y’abishwe ahantu mu nzu.

Mu nkuta z’iyo nzu ngo hanagaragaramo imyenge ifite ingano y’amasasu.

LEAVE A REPLY