Perezida Macron uyu munsi ntiwamubereye mwiza kuko yakubiswe n'umuturage

Nta wari witeze ko Perezida w’u Bufaransa aza gukubitwa urushyi mu maso n’umuturage mu Majyepfo y’u Bufaransa kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Kamena 2021.

Emmanuel Macron yari yasuye agace ka Tain-l’Hermitage kari hafi y’Umujyi wa Valence ubwo umugabo wari wambaye t-shirt y’icyatsi yihanukiraga amutwika urushyi ku itama ry’ibumoso.

Abagabo babiri bahise batabwa muri yombi nyuma y’iryo sanganya.

Video yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana uko Perezida Macron yakubiswe.

Nyuma yo gukubitwa abashinzwe kumurinda bahise bamutwara bamukura hafi y’imbaga y’abaturage, ariko hanyuma aragaruka agaragara aganira na rubanda.

Umugabo wamukubise icyo yamuhoye ntikiramenyekana, ariko we n’undi muntu umwe barimo guhatwa ibibazo nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa perefegitura byabereyemo.

Perezida Macron arindwa n’itsinda ry’abasirikari bibumbiye mu cyitwa Groupe de sécurité de la présidence de la République (GSPR).

GSPR yashinzwe mu 1983, ikaba igizwe n’abantu 77 barimo abagabo n’abagore; bamurinda ahantu hatandukanye.

Macron yakubiswe ari kumwe n’abarinzi 10 bo muri uyu mutwe wa GSPR ariko bose bisanze yamaze gukubitwa batakibasha gutesha.

Abanyepoliti batandukanye bamaganye ikubitwa rya Perezida Macron.

Minisitiri w’Intebe Jean Castex yabwiye Inteko Ishinga Amategeko nyuma yo gukubitwa kwa Macron ko ikubitwa rya Macron ari ihohoterwa ryakorewe demokarasi.

Mukeba wa Macron, Marine Le Pen, na we yanditse ko nubwo demokarasi yemera ubwisanzure ariko nta rimwe ikwiye kwihanganira urugomo.

Perezida Macron yarimo agenda asura ahantu hatandukanye mu rwego rwo kureba uko ubuzima bumeze hirya no hino muri ibi bihe byo kwirinda Covid-19.

LEAVE A REPLY