Perezida Kagame aganira n’abanyamakuru n’abasesenguzi, mu gihe cyegereje kwizihiza ku nshuro ya 25 Umunsi wo Kwibohora

Perezida Kagame kuri uyu wa 2 Nyakanga 2019, yaganiriye n’abanyamakuru n’abasesenguzi batandukanye, atanga inama zafasha mu kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Mu bitekerezo yatanze, yagarutse ku batabona iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, ahubwo n’uyu munsi bakaba bakirubona mu ndorerwamo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati, “Abadufata uko tutari bazahoraho, ni ikibazo u Rwanda rugihura na cyo, hari abantu bakitubona aho twari turi mu myaka 25 ishize.”

Yunzemo ati, “Ibyo ntibikwiye kugira uwo bica intege. Ahubwo mukwiye kubikuramo amasomo. Mukwiye gukora iyo bwabaga ngo abantu badakomeza kudufata uko tutari.”

Perezida Kagame yavuze ko mbere yo guhindura imyumvire y’abandi, ubuyobozi bukwiye gukora ibituma abaturage batera imbere kugira ngo babushyigikire mu rugamba rw’iterambere.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko adahwema gushaka ibyatuma igihugu gitera imbere, aho mu bibazo bikomeza gushakirwa umuti harimo icy’inkunga z’amahanga.

Yagarutse ku mateka y’igihugu asobanura uko urugamba rwo kukibohora rwabayeho, avuga ko byatewe no kuba bamwe mu banyarwanda bari barabujijwe amahwemo mu gihugu cyabo.

Gusenyera umugozi umwe, Perezida Kagame avuga ko ari byo byimakajwe nyuma yo kubohora igihugu, kugira ngo igihugu kibashe kuva mu bibazo cyarimo, kigire amahoro n’umutekano.

Igikwiye kuzirikanwa na buri munyarwanda, nk’uko Perezida abivuga, ni ukwibuka uko Abakoloni baciyemo ibice Afurika, bagacamo ibice Abanyarwanda, bikabageza kuri Jenoside.

Ati, “Twasaruye ingaruka zabyo, ntidukwiye kwemera ko hagira ahandi biba.”

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hagiyeho politiki y’ubumwe n’ubwiyunge hagamijwe kongera kubaka ubumwe bw’abanyagihugu, kugira ngo habeho iterambere rihuriweho.

Perezida Kagame avuga ku bumwe n’ubwiyunge yagize ati, “Iyo ibintu bibi bibaye hari amahitamo abiri, gucika intege no gutakaza icyizere, cyangwa se bikagukomeza ukabishakamo uburyo bwo kwiteza imbere.”

Mu bifasha guhangana n’ibibazo, Perezida Kagame avuga ko hazamo imiyoborere, Ati, “Imiyoborere ni ingenzi kuko yakemuye ikibazo cyari gihari. Igisigaye kijyanye n’imiyoborere ni ukumenya uburyo imyumvire y’abaturage yahinduka kugira ngo icyo kibazo kibashe cyabonerwa umuti.”

Ku rubyiruko, yarubwiye ko rukwiye guhora rutekereza icyaruteza imbere n’igihugu muri rusange, ntiruhore rutegereje kubwirizwa icyo gukora n’abakuru.

Ati, “Murebe ibyo mushobora gukora mu nshingano zanyu, mubyishakemo, birashoboka ko mwanabibona bikabagirira umumaro kurusha ibyo mwabwirwa n’abandi.”

Yavuze mu bibazo byose bigaragara, abantu bakwiye guhora bashaka uko babyikuramo badahanze amaso abandi ngo baze kubibakemurira, kugeza babikuye mu nzira ubwabo.

Yakomoje no ku kibazo cy’inyunga z’amahanga ziza ziherekejwe n’amananiza, avuga ko abantu bakwiye guhora bashaka uko baca ukubiri na zo, kugira ngo babashe kwigenera ahazaza habo.

Iki kiganiro Perezida Kagame yagitanze mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ku nshuro ya 25 umunsi ngarukamwaka wo Kwibohora wizihizwa kuwa 4 Nyakanga, aho hibukwa urugamba ingabo za RPA yari ayoboye zarwanye n’ingabo za Leta yariho icyo gihe (FAR), rugasozwa muri Nyakanga 1994 hanahagarikwa Jenoside yakorerwaga Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu.

Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.

LEAVE A REPLY