Umushoferi w’imodoka itwara imirambo (corbillard) afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, nyuma yo gufatwa atwaye imyenda ya caguwa. Afunganwe na ba nyir’iyo myenda.
Umuvugiwa wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco, yabwiye Imvaho Nshya ko bafatanwe imyenda yambawe yaturukaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
“Ni amabalo atatu n’indi myenda yari yahambuwe kugira ngo igire uko itwarika ishobora kuba amabalo abiri, udufuka dutandatu tw’inkweto” nk’uko CP Kabera abisobanura.
Ngo byafashwe ahagana saa 22:30, mu Karere ka Nyamasheke, mu modoka ya Mercedes Benz isanzwe itwara imirambo, yo mu ishyirahamwe ryitwa Dutabarane, yavaga mu Karere ka Rusizi.
Iyo modoka yajyanye umurambo i Rusizi ejo kuwa 4 Nyakanga 2019, mu kugaruka ni bwo abapolisi bayihagaritse nyuma yo gutungirwa agatoki n’abaturage, bayisangamo magendu.
CP Kabera yunzemo ati, “Ikigaragara ni uko kuva iyi myenda ya caguwa yacibwa abantu bagerageza kuyikora magendu, cyane cyane ko muri ibi bihugu duturanye bikiyucuruza, icyagaragaye ni uko noneho abantu bari bashatse kuyitwara mu modokari abantu batatekereza nk’iyo ngiyo itwara imirambo.”
CP Kabera yibutsa abaturage ko ubucuruzi bwa magendu bumunga ubukungu bw’igihugu “ariko n’ibyo ushoyemo nawe ukabihomba kuko urumva nk’abo bantu bashoyemo iyo mitungo yabo bagura caguwa, urumva bagiye kubihomberamo.”
Uyu muyobozi ku rundi ruhande ashimira abaturage batanze amakuru, ati, “Amakuru nk’ayo baba baduhaye, nubwo Polisi mu by’ukuri iba iri muri iyo mihanda, iba ibizi ko magendu zikorwa, ariko amakuru nk’ayo aba ari ingirakamaro, cyane cyane iyo avuga ku kintu nk’icyo kidasanzwe cyo gutwara magendu mu modoka itwara imirambo.”
“Turakangurira n’abandi gukomeza guha amakuru Polisi, kugira ngo ibashe gucunga umutekano no kugira ngo ibikorwa bitemewe bishobora kugira ingaruka ku bantu cyangwa se no ku mikorere y’igihugu bibe byaburizwamo.”
CP Kabera avuga ko ibicuruzwa nk’ibi bya magendu iyo bifashwe bishyikirizwa abashinzwe imisoro n’amahoro ndetse n’abashinzwe ubugenzacyaha, inshingano ya Polisi ikaba gukumira.
Ati, “Iyo myenda twebwe tugiye kuyiha Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiroro n’Amahoro (RRA), hari amategeko agenga ubucuruzi, hari amategeko areba ibya magendu, hari n’urundi rwego rushinzwe iperereza, twebwe inshingano zacu ni ugukumira, ibindi birakurikiranwa n’izindi nzego.”
Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.