Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron

Ugira amabanga menshi muri telefone yawe, amwe utifuza ko hagira undi muntu uyamenya? Ugira abo muvugana utifuza ko ibyo muvugana bijya hanze?

Telefone ubitsa amabanga yagukuraho amaboko ukumirwa. Ibyo byose uyipakiramo ejo cyangwa ejo bundi ushobora kubisanga ahandi, cyangwa se bikaba bihari utabizi.

Yewe n’ibyo utabitse muri telefone, bimwe uganira n’inshuti n’abavandimwe muzi ko muri ahiherereye nta wundi muntu ubumva, smartphone yawe ipfa kuba ikwegereye!

Emmanuel Macron uyobora u Bufaransa yabiguhamiriza.

Uti bishoboka bite?

Ni agaporogaramu k’ikoranabuhanga gakoreshwa mu kuneka (Spyware) kitwa Pegasus.

Wakita kabi ukagatuka uko ushaka kuko nta wifuza kunekwa, ariko ubwiza bwako wabuhamirizwa n’amaleta agakoresha mu kuneka abo adashira amakenga.

Kakozwe n’Ikigo cy’Abanya-Isiraheli cyitwa NSO Group, kamaze koherezwa mu matelefone y’abantu bagera mu bihumbi 50 hirya no hino ku Isi batizewe n’ibihugu bimwe na bimwe.

Iri koranabuhanga rihambaye rigurishwa amaleta binyuze mu bigo byayo ngo arikoreshe mu gukurikiranira hafi abakekwaho ibyaha bitandukanye ndetse n’iterabwoba.

Gusa iperereza ry’ibitangazamakuru 17 biyobowe na Forbiden Stories, igitangazamakuru cyo mu Bufaransa, rirerekana ko ayo maleta arenga ku masezerano agirana na NSO Group.

Ibi bitangazamakuru bifatanyije na Amnesty International Security Lab byagaragaje imyirondoro y’abantu bagaragara ku rutonde rw’abashobora kuba banekwa.

Harimo abanyamakuru, impirimbanyi za demokarasi, abanyamategeko, abaminisitiri, abaminisitiri b’intebe, abakuru b’ibihugu, banekwa n’ibihugu byabo cyangwa amahanga.

Muri bo harimo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron uvugwaho kunekwa na Leta ya Morocco kuva muri 2019.

Uko Pegasus ikora, yoherezwa muri telefone y’muntu, ibyo ayikoreraho byose akibeshya ko ari we ubibitse gusa kumbe hari undi muntu ubifataho kopi!

Mbere byasabaga ko nko kuri Whatsapp hoherezwa link wayikandaho Pegasus ikabona kwinjira muri telefone yawe, ariko ibya link ni ibintu bishaje.

Nimero yawe ishyirwa ku rutonde rw’abadashirwa amakenga, Pegasus ikoherezwa mu nziramugozi yawe ukabana na yo utabizi, igufite aho ujya hose.

Iyo yageze muri telefone yawe, uwayoherejemo abona ubutumwa bwose (SMS) wohereza n’ubwo wakira, emails, amafoto, amajwi, ndetse n’aho uherereye (GPS location).

iPhone yarashimagijwe biratinda ngo umutekano wayo urizewe, ngo ntishobora guhakingwa, ariko byaje kugaragara ko ntacyo Pegasus itakura muri iPhone.

Whatsapp na yo ivuga ko ubutumwa abantu bohererezanya bayikoresheje ari bo bonyine babubona (encryption) ariko Pegasus yerekanye ko nta mugati ukomera imbere y’icyayi.

Si Macron gusa uvugwaho kunekwa na Morocco, na Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora Ishami rya Loni ryita ku Buzima (WHO) na we ni uko. Kuva muri 2019.

Gusa, NSO Group ivuga ko kuba nimero ya kanaka yagaragara ku rutonde rw’ibanga rwagiye hanze, bitavuze ko anekwa, ngo hari izindi mpamvu zatuma irushyirwaho.

Ibi bitangazamakuru byakoze icukumbura ariko bikavuga ko kuba nimero yashyirwa na Leta kuri urwo rutonde bivuga ko uwo muntu atizewe, ari uwo gukurikiranira hafi.

Mu bandi bantu barugaragaraho hari;

  • Saad Hariri weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe wa Lebanon mu cyumweru gishize, ngo yashyizwe ku rutonde na United Arab Emirates muri 2018 na 2019,
  • Charles Michel, Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, watoranyijwe na Morocco muri 2019 akiri Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi,
  • Umwami wa Morocco Mohammed VI bigaragara ko washyizwe ku rutonde n’inzego z’umutekano z’igihugu cye muri 2019,
  • Saadeddine Othmani, Minisitiri w’Intebe wa Morocco na we washyizwe ku rutonde n’abashinzwe umutekano b’ibihugu cye
  • Imran Khan, Minisitiri w’Intebe wa Pakistan washyizwe ku rutonde n’u Buhinde muri 2019,
  •  Felipe Calderón wahoze ari Perezida wa Mexico. Nimero ye yongewe ku rutonde n’urwego rwo muri Mexico muri 2017 ubwo umugore we yiyamamarizaga umwanya ukomeye mu buyobozi bw’igihugu

Ibyananiye Pegasus, ni ukwinjira muri telefone y’umuntu uri muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika kubera ikoranabuhanga riri ku rwego rwo hejuru Amerika ifite.

Mu yandi magambo, umuntu uri muri Amerika ntiyanekwa na Pegasus.

Ni ibintu bihangayikishije Amerika ariko kuko nubwo uri muri Amerika atanekwa,  abadipolomate b’Amerika bari mu bindi bihugu bashobora kunekwa.

NSO ivuga ko Macron atanetswe hakoreshejwe Pegasus, ikongeraho ko iyo ihaye Leta runaka iyi porogaramu uburyo ikoreshwa n’abo ikoreshwaho bigenwa na Leta.

Morocco yahakanye ko ineka Macron, ariko iperereza rirerekana ko usibye Macron, hari abandi bantu basaga 10 bo mu Bufaransa banekwa na Morocco.

Iperereza ryerekanye ko muri nimero 67 zigaragara kuri ruriya rutonde, 37 zagaragaje ko zahakinzwe hakoreshejwe Pegasus, harimo iz’abanyamakuru n’abanyamategeko.

Mexico n’u Rwanda byahakanye gukoresha iri koranabuhanga rya Pegasus, ndetse ibi bihugu byongeraho ko usibye no kurikoresha bitanarifite.

Ku rutonde rwa bariya bantu ibihumbi 50, hagaragaraho abaperezida batatu, abaminisitiri b’intebe 10 ndetse n’umwami umwe.

NSO Group ivuga ko ifite abakiliya 60 (inzego za Leta) bari mu bihugu 40.

NSO ivuga ko iri koranabuhanga rya Pegasus rigamije gutahura ibyaha birimo gusambanya abana, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, iterabwoba n’ibindi bihungabanya sosiyete.

Yongeraho ko ibuza abakiliya bayo kurikoresha mu kuneka abaturage bubahiriza amategeko cyangwa abakozi ba Leta bakora imirimo yabo isanzwe.

Kuneka ni ibintu bikorwa n’ibihugu byose, ariko birahangayikisha iyo Leta imenye ko abayobozi bayo banekwa n’igihugu cy’amahanga.

Muribuka muri 2013 Edward Snowden wari mu bashinzwe umutekano b’Amerika ubwo yatangazaga ko Amerika ineka Minisitiri w’Intebe w’u Budage Angela Merkel.

Abantu bacitse ururondogoro, haba muri Amerika no mu Budage, ndetse bikurura umwuka mubi mu mibanire ya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

Kuri ruriya rutonde rw’ibanga rwagiye hanze rw’abashobora kuba banekwa hakoreshejwe Pegasus, hongeweho Minisitiri w’Intebe w’u Burundi Alain-Guillaume Bunyoni muri 2018.

Ruriho kandi abambasaderi b’Umuryango w’Abibumbye, n’abakozi b’amaleta atandukanye basaga 600 bari hirya no hino ku Isi.

Si nimero z’abantu bakomeye gusa zashyizwe kuri ruriya rutonde; hariho n’iz’abavandimwe babo, abo bashakanye, abo bakorana bya hafi kabone nubwo baba bafite amazina mato.

Yiyamamaza mu matora yaje gutsinda muri 2018, Perezida wa Mexico Andrés Manuel López Obrador umugore we, abahungu be, umushoferi we n’umuganga be bongewe ku rutonde.

Nimero ya Macron yo yongewe ku rutonde rwa Morocco ubwo yari agiye gusura ibihugu bitandukanye by’Afurika birimo Kenya na Ethiopia.

Kuri urwo rutonde hahise hongerwaho na nimero z’abaminisitiri be 14.

Abanyepolitiki bakomeye mu Bufaransa bizwi ko bakoresha amatelefone afite ikoranabuhanga rihambaye, ariko bakanakoresha iPhones na telefone za Android.

Usibye iPhone ye, Macron agira ubundi buryo burindiwe umutekano aganiriramo ibijyanye n’akazi, nk’uko bitangazwa n’abakozi be ba hafi.

Iyo iPhone ngo ikaba ari yo ifite umutekano muke akoresha, ndetse inimero yayo akaba yarayihaye abanyamakuru bamukenera ataratorerwa kuyobora igihugu.

Abayobozi bamuri hafi bagahamya ko adakoresha telefone iyo aganira ibintu by’amabanga kuko ahora akekwa ko haba hari abantu bamwumviriza.

2 COMMENTS

  1. Urakoze Popote kubisobanuro. Ariko se ko wavuze ko umuntu muri USA Pegasus itamuneka kandi Carine Kanimba twamwumvise mubanetswe na Pegasus? Haba hari ikidasobanutse neza mubyo utubwiye.

    • Uriya mukobwa yavuze ko bamunetse ari mu Bubiligi bakoresheje nimero y’imbiligi, ntibigeze bamuneka ari muri Amerika ngendeye ku byo yavuze na details ziri muri iyi nkuru

Leave a Reply to Ernestine Cancel reply