Amwe mu mazu ya Vision City ari mu Karere ka Gasabo

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yongeye kunenga ibigo n’inzego bya Leta bikoresha nabi umutungo w’igihugu, muri raporo nshya y’amapaji 123.

Iyo raporo ivuga ku mikoreshereze y’imari ya Leta mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19 warangiye kuwa 30 Kamena 2019, yagarutse ku mazu ahenze RSSB yubaka akabura abaguzi.

Biraro yanenze icyo yise gukomeza gushora imari mu mishanga itabyara inyungu, avuga ko yari yaratanze inama ko byahagarara muri raporo ze zabanje, ariko amakosa agakomeza gukorwa.

Umushinga wa Vision City wagarutsweho, Umugenzuzi w’Imari ya Leta agaragaza uko wahombeje igihugu bitewe n’inzu zubatswe ntizigurwe kandi zigasaba amafaranga yo kuzitaho.

Avuga ko mu mazu 504 yubatswe, haguzwe 313 gusa, andi asigaye abura abaguzi, asobanura ko kuyitaho adafite abaguzi biteza ibihombo bikomeza kwiyongera.

Ibiciro by’aya mazu byaramanuwe, bituma agurishwa ku giciro gito atakabaye agurishwaho, bituma RSSB yitega igihombo cy’amafaranga Miliyari 10,6 mu mwaka wa 2017 cyiyongereye kikaba Miliyari 12,6 mu mwaka wakurikiyeho.

Biraro asobanura ko ikiguzi cyo kwita ku nzu zitaguzwe cyiyongereyeho Miliyari 1,9, aho cyavuye kuri Miliyari 2,9 mu mwaka wa 2017 kigera kuri Miliyari 4,9 mu mwaka wakurikiyeho wa 2018.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ati, “Kubera inzu zitaguzwe, RSSB izakomeza ihombywe no kwita kuri izo nzu. Ibi bizongera igihombo giterwa n’uyu mushinga. Nubwo uyu mushinga utitezweho kubyara inyungu, ubuyobozi bukwiye gufata ingamba zo kugurisha aya mazu mu rwego rwo kwirinda ibindi bihombo.

Mu Kwakira 2018 RSSB yasohoye itangazo rihanantura ibiciro by’ayo mazu yubatse i Gaculiro mu Karere ka Gasabo ku bakozi ba Leta badafite inzu, aho inzu ifite ibyumba bibiri byo kuraramo yavanwe ku mafaranga Miliyoni 108 ishyirwa kuri Miliyoni 63.

Inzu y’ibyumba bitatu ubusanzwe yaguraga amafaranga Miliyoni 163 yaramanuwe igezwa kuri Miliyoni 94, iy’ibyumba bine yaguraga Miliyoni 187 ishyirwa kuri Miliyoni 108.

Biraro avuga ko abayobozi ba RSSB bakabaye bashyiraho uburyo bunoze bwo gushora imari kandi bwiganywe ubushishozi, hagamijwe inyungu z’igihe gito n’igihe kirekire.

RSSB yanenzwe kandi ko hari amasosiyete umunani yaguzemo imigabane, ariko menshi muri ayo masosiyete akaba ari mu bihombo by’amamiliyari, bityo RSSB ntigire inyungu ikuramo.

Igihombo cy’imigabane ya RSSB muri ayo masosiyete uko ari umunani, Umugenzuzi w’Imari ya Leta avuga ko cyavuye ku mafaranga Miliyari 19 mu mwaka wa 2017, kigera kuri Miliyari 28 mu mwaka wa 2018.

Biraro ati, “Muri ayo masosiyete umunani, ane yagize ibihombo mu myaka ine ikurikiranye, ibyo bigatuma hibazwa niba mu gihe kiri imbere azunguka” bikagirira umumaro RSSB.

“Nk’uko biri mu byo RSSB ishinzwe, byo gucunga neza amafaranga y’abanyamuryango no kuyashorana ubushishozi buhambaye, birakwiye ko hatekerezwa ku mishanga ikora nabi hagamijwe ko RSSB ishora imari mu mishanga ifite umumaro. Hakenewe ingamba zihamye zo kureba niba izi sosiyete zikora mu buryo bujyanye n’icyo RSSB izitegerejeho.”

Pansiyo

Ikindi kibazo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje akavuga ko cyabaye karande muri RSSB, ni icy’abakoresha bamaze imyaka myinshi badatangira abakozi babo amafaranga y’ubwizigame bw’izabukuru (Pension).

Igenzura ryagaragaje ibirarane by’amafaranga 17,977,901,438, ibyo bikaba ari ibirarane byagiye byiyongera ku bindi mu gihe kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu.

Obadiah Biraro asanga kuba hari abakoresha badatangira abakozi imisanzu y’ubwizigame bituma RSSB itabona amafaranga ikeneye ngo ikore ibikorwa by’ishoramari bizana inyungu, atanga inama ko bene abo bakoresha bajya bahabwa ibihano byo mu rwego rw’amategeko.

Yanditswe na Janvier Popote.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY