“Nta n’ibihumbi 20 nagiraga nta na konti ariko aho nahingiye icyayi ibihumbi 150 mbyibikaho buri kwezi,” Uwamariya Pélagie arasobanura aho icyayi cyamuvanye n’aho kimugejeje.

Uyu mugore wo mu Murenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro, mbere yahingaga ibirayi n’ibigori, agahora mu bukene kuko umusaruro wabyo wabaga ari muto cyane.

“Nta handi wabona amafaranga nko mu cyayi,” uku ni ko yabwiye Popote.rw ubwo yamusuraga aho we n’abandi baturage batatu batunganyiriza ingemwe z’icyayi zo gushyira mu mirima yabo.

“Nahingaga ibirayi ku gice cya hegitari uko wakora kose ibirayi byerera amezi ane, [muri ayo meza ku cyayi] mba nenda kugera kuri miliyoni ariko mu birayi sinasarura n’ibihumbi 200.”

Uwamariya ariko, avuga ko kugira ngo ubuhinzi bw’icyayi buguhire, ugomba “guhinga neza atari ibyo kwikiza, ukabagarira igihe kandi ugasaruria igihe.”

“Natangiranye ubuso bwa are 45 nongeraho biba hegitari, ubu mfite hegitari ebyiri, ndashaka kongeraho izindi ebyiri.”

2020 ni umwaka w’amateka kuri Koperative RUTEGROC ibumbatiye abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Rutsiro abereye umunyamuryango kuko ari wo mwaka yashinzwemo.

Abaturage bishyize hamwe bahinga icyayi, ariko hadaciye kabiri bamwe bacika intege baragita bitewe n’imbogamizi zitandukanye bahuye na zo, zirimo ububi bw’imihanda.

Uwamariya yadusobanuriye imiterere y’ikibazo, ati, “Nta ruganda twagiraga icyayi bakajya bakijyana mu Gisovu, rimwe imodoka ikaza kukijyana ubundi ntize.”

Uruganda rwa Gisovu rwo mu Karere ka Karongi ni rwo rwari hafi yabo. Uwamariya avuga ko hari abakoraga ibirometero bigera mu 100 ngo barugereho. Imvune zari zose.

Uyu munsi, ibintu byarahindutse. Abahinzi begerejwe uruganda ruri muri metero 800 uvuye ku cyicaro cya koperative yabo. Kwegerezwa uruganda byongereye abahinga icyayi.

‘Umunyarwanda ati ‘ukorora acira aba agabanya’; ni byo koko ibibazo bihari ubu si nk’ibyari bihari kera kuko nibura begerejwe uruganda, ariko urugendo ruracyari rurerure.

Abahinzi b’icyayi bo mu Murenge wa Mukura bakoresha nibura amasaha atatu ku modoka kugira ngo bageze umusaruro wabo kuri urwo ruganda kubera ikibazo cy’imihanda mibi.

Ni ahantu hatakabaye hatwara amasaha angana atyo kuko ni mu birometero 35, nk’uko bisobanurwa na Hungurimana Gaspard, Perezida w’agateganyo wa RUTEGROC.

Ati, “Imihanda hirya no hino iratugora kugira ngo tugeze icyayi cyacu ku ruganda.”

“Ikibazo inzego zirakizi, buri munsi duhora dusaba inkunga, badufashije tukabona abaterankunga bakaduha umuhanda.”

Si abahinzi ba Mukura bahangayitse gusa kuko nk’uko Hungurimana abivuga, n’aba Karumbi ndetse na Twabugezi ntiborohewe.

Ati, “Nk’aho mu Twabugezi iyo imodoka ivayo izana icyayi ku ruganda, ibanza kuzenguruka epfo iriya kuri kaburimbo aho ikoresha amasaha 2 kandi umuhanda ukozwe byafata iminota 20.

Usibye imvune z’umubiri ku bagemura icyayi, na cyo ubwacyo kigera ku ruganda cyahiye kuko kiba cyavuye kure, kandi uko cyangirika ni ko kigurwa make, kikamuhombera.

Birumvikana ko umuhinzi wagezweho n’imodoka akererewe ataha bwije rimwe na rimwe akagera iwe nijoro ananiwe, bigatuma iterambere rye rigenda biguru ntege.

Ibi bigira ingaruka no ku bwishyu bw’inguzanyo Koperative RUTEGROC yagiye ifata muri Banki ya BRD kuva mu mwaka wa 2011, nk’uko ubuyobozi bwayo bubihamya.

Inguzanyo ya Miliyari 1 na Miliyoni 528 bayifashe mu byiciro bibiri, ariko kwishyura bibabera ikibazo kuko bigitangira bamwe bikuye mu buhinzi bw’icyayi kubera imvune.

Hungurimana ati, “Dutangira umusaruro twari twiteze ntitwahise tuwubona, bituma amasezerano twari dufitanye na BRD tutishyura neza.”

“Twari twiteze ko abahinzi babyakira neza nyuma bamwe na bamwe bata icyayi bituma kwishyura bitugoye, ubu tumaze kwishyura makeya.”

Hungurimana yaboneyeho gushimira Perezida Kagame, avuga ko uyu mwaka hari icyemezo yafashe cyo kubasonera inyungu z’ubukererwe z’iyo nguzanyo.

Ati, “Ni amahirwe mbonye yo kugira icyo mbaganiriza, ndashimira Nyakubahwa Perezida Repubulika ku nguzanyo yadusoneye, miliyari zari zimaze kuba eshatu ariko BRD itubariye ubukererwe nyakubahwa adukuriraho amafaranga y’ubukererwe miliyoni 280 kuko yabonye ko koperative igikennye. Icyemezo cyo kudusonera twakimenyeshejwe na Meya ubwo yadusuraga mu kwa kabiri.”

Hungurimana agaruka ku nkunga y’umushinga PRICE uharanira iterambere ry’icyaro binyuze mu gufasha abahinzi b’ikawa, icyayi, imbuto n’imboga, akavuga ko wababaye hafi mu bibazo banyuzemo ndetse bakinyuramo.

Uyu mushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi batangiye gukorana na wo mu mwaka wa 2014, ubafasha guhemba abakozi ba koperative, ubaha ibikoresho byo mu biro, ubaha imodoka ndetse n’ibiro bakoreramo ni wo babikesha.

Yanditswe na Janvier Popote

LEAVE A REPLY