- Yasabye abayobozi muri Rayon ‘gufata ibyemezo bibahesha agaciro’
- Yabwiye Aba-Rayon ko bagomba kwima amatwi abababwira ko komite batoye idahari
Munyakazi Sadate uherutse guhagarikwa na FERWAFA amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira, ndetse ikipe ye ya Rayon Sports igahita imushakira uba amusimbuye, yongeye kugenera ubutumwa abakunzi b’iriya kipe avugamo ko ubuyobozi bafite muri ibi bihe ari indagizo ndetse asaba n’abayobozi muri iriya kipe gufata ibyemezo bibahesha agaciro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yoherereje ubutumwa abafana n’abayobozi bo muri iriya kipe abinyujije muri Group ya Whatsapp.
Ati «Nongere mbashimire uburyo mukora ibishoboka byose ngo duteze imbere ikipe yacu, urukundo dukunda Rayon Sports rutuma duharanira icyayiteza imbere nayo ikaduha ibyishimo. »
Ubutumwa bwose:
Equipe ni iyacu twese ni yo mpamvu twatangiye urugendo rwo kuyiteza imbere dushingiye ku musingi (fondation) ukomeye ibi bizandikwa mu mateka yacu twese, duharanire ko buri umwe amateka azamwibuka nk’uwabigezemo uruhare.
Uruhare rwa buri wese rurakenewe kandi birasaba ko dukorera hamwe tukimakaza umuco wo gukorera mu mucyo tuvugisha ukuri kuko ni cyo Abanyamuryango muhagarariye badukeneyeho.
Ubuyobozi dufite aka kanya ni Indagizo twahawe tuzabazwa uko twayikoresheje ni yo mpamvu nkangurira buri muyobozi guharanira ko indagizo afite ayitwaramo neza tugafata ibyemezo biduhesha agaciro, nkuko nabivuze ibyo dukora byose ni amateka yacu kandi ibikorwa byacu ni ko gaciro kacu k’uyu munsi n’ejo hazaza;
Impinduka duharanira muri Equipe ziragoye ariko niba dushaka Equipe ikomeye kandi y’ubukombe tugomba guharanira gushyira ibintu ku murongo ku buryo igihe tuzaba twushe ikivi abandi bazakomerezaho bitabagoye. Impinduka ziravuna ariko iyo zifite abagabo n’abagore nkamwe b’inyangamugayo zirashoboka;
Tunezezwe no kubaka ibirambye kurusha inyungu z’akanya gato, duharanire kwigira no kwihesha agaciro, duhe Equipe banyirayo aribo Abanyarwanda bayikunda kandi bayihebeye tubereke ko ari iyabo kandi ko bagomba gufata iya mbere kugena ibiyikorerwa no kuyifasha kubaho kandi nzi neza ko bazatwumva igihe tuzaba tukiri mu murongo w’Ukuri ndetse dukorera mu mucyo;
Twirinde ibiturangaza n’abadushuka cyane cyane abashaka kubereka ko Komite mwitoreye idahari, turahari kandi ntituzatezuka ku ntego mwaduhaye, Umurongo ni wa wundi ni ugukorera mu mucyo duharanira ukuri.
Isooko: Umuseke