Abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse n’abayoboke bayo mu Rwanda barikoma ubujura bukorerwa mu nsengero.
Mu nsengero cyangwa mu kiliziya hafatwa nk’ahantu hatagatifu cyangwa hera, nyamara hari abahajyanwa n’ubujura bamwe bemeza ko buvuza ubuhuha muri iki gihe.
Umukobwa wiga muri Kaminuza y’u Rwanda aherutse kwibwa mudasobwa igendanwa (laptop) ubwo yari agiye guhazwa.
Iyi mudasobwa yarimo inyandiko y’igitabo uyu mwari yari arangije, gisoza kaminuza ndetse na raporo y’ukwimenyereza (stage) yakoze.
Ubu bujura bwabaye tariki ya 18 Nyakanga 2015, muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero yo mu Cyahafi mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mukobwa yaragarutse asanga aho yasize mudasobw aye ntayihari; ababonye uwayitwaye bakemeza ko ari umuhungu bari bicaranye ntibita ku byo kumufata kuko baketse ko bari baziranye.
Nyuma y’umunsi umwe, ku Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga 2015,Padiri Pam Dennis, wari wasomye misa yabereyemo ubu bujura yaburiye abakirisitu ko bakwiye kwitonda mu gihe baje mu misa kuko ngo ababa baje mu kiliziya bose bataba baje gusenga kuko ngo habamo n’abajura. By’umwihariko ngo mu gihe cyo guhazwa bagomba kwita ku byo bafite.
Uretse uru rugero, umusore witwa Sibomana Innocent ukomoka mu Karere ka Gisagara yabwiye Izuba Rirashe ko na we aherutse kuhibirwa telefoni ye n’amafaranga ibihumbi 10. Uyu ariko avuga ko na we kwiba yari yarabikenetse.
Sibomana yemeza ko nubwo yibwe na we yajyaga yiba telefoni n’amasakoshi muri kiliziya yitiriwe Mutagatifu Mikayire (Cathderale Saint Michel) iherereye mu Mujyi wa Kigali.
Avuga ko yibye telefoni zitari munsi y’ijana mu myaka itanu yamaze ari umwana wo ku muhanda. Nubwo yabikoze igihe ariko ngo yaje kubicikaho nyuma yo kwiba isakoshi y’umugore yarimo amafaranga menshi n’ibindi byangombwa, ubwo yari muri Saint Michel.
Mu isakoshi y’uyu mugore amaze kuyifungura yasanzemo amafaranga arimo n’amadolari menshi ndetse n’ibindi byangombwa.
Icyo gihe ngo yayisubije nyirayo na we ngo avanamo amafaranga make aranamushima, amusaba kureka ubujura.
Sibomana yemeza ko yaje kubicikaho burundu, ubu akaba akorera amafaranga amubeshejeho. Ati “ (Telefoni) ijana narazibye kabisa, ndavuga ngo nkwiriye kuba umuntu muzima ngafata inzira nk’iy’abandi, kandi nsigaye njya gusenga Imana ikabimfashamo nkavayo nta gikuba gicitse.”
Kwiba amaze kubireka yaje kujyanwa kwiga mu kigo cy’imyuga cya Iwawa mu Karere ka Rutsiro ahavana ubumenyi bwo kubaza ubu ngo yinjiza amafaranga amubeshejeho.
Sibomana atanga inama
Mu itorero Zion Temple, abahasengera bakuze gutaka ko bibwe amasakoshi na telefoni. Abibwa cyane ni abagore n’abakobwa.
Intumwa y’Imana Paul Gitwaza uyobora iri torero akunze kwibutsa abahasengera ko mu gihe basenga; bahimbaza bagomba no kwita ku byo bazanye mu rusengero kuko hari n’abahazanwa no kwiba.
Umwe mu Banyamakuru wasengeye mu matorero atandukanye arimo Women Foundation, Miracle Centre, Eglise Vivante, True Vine Church n’ahandi yemeza ko inshuro nyinshi yahasengeraga havugwaga ubujura, abayobozi muri ayo matorero bagasaba abahasengera kwitonda bakita ku byabo.
Mu idini ya Isilamu naho hari abahajya bambaye inkweto ziciriritse bagatwara iza bagenzi babo ziba zihenze.
Diyoseze Gatorika ya Kabgayi mu myaka ishize yaribasiwe
Guhera mu mwaka wa 2013, Kiliziya zitandukanye za Diyoseze ya Kabgayi zagiye zivugwamo ubujura.
Muri Bazirika Nto ya Kabgayi hibwe inanga kimenyabose yari ifite amajwi adasanzwe n’aho bacurangira hatatu hiyongereyeho n’ah’amaguru yo mu bwoko bwa “harmonium”. Abayizi bemeza ko yaba yaraguze miliyoni zirenga 20 nyuma gato ya 1994.
Muri Kamena 2013 kandi muri kiliziya ya Paruwasi Mushishiro mu karere ka Muhanga hibwe inanga na yo yibwe n’abataramenyekana nk’uko Padiri mukuru w’iyi Paruwasi muri icyo gihe Musabyimana Celestin yabibwiye abakirisitu baho akabagaya cyane.
Muri kiliziya ya Paruwasi ya Byimana mu Karere ka Ruhango hari hibwe ibikoresho bya misa n’amafaranga (amaturo) yibwe n’abantu batamenyekanye, icyo gihe hari n’ijoro, biba bayitoboye.
Icyo gihe Musenyeri Mbonyintege Smaragde yavuze ko ubujura buba hose, ariko budakwiye.
Ku ruhande rw’abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda, Musenyeri Mbonyintege Smaragde umuvugizi wa Kiliziya Gatorika mu Rwanda aherutse gutangariza Ikinyamakuru Izuba Rirashe, ko hirya no hino havugwa ubujura ariko aburira abajya mu nsengero kuba maso.
Yagize ati “ N’amagare bajyaga bayibira ku Kiliziya [Kabgayi], umuntu aragoye mu myumvire n’imikorere […] Ntabwo byagutangaza usanze ari n’umukirisitu wabikoze.”
Yasabye abakirisitu kutarangara no kudacika intege mu kubuza abishoye muri ibyo bikorwa kubireka burundu.
Yanditswe na Deus Ntakirutimana, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.