Abatuye ahitwa Kanembwe mu Karere ka Rubavu bavuga ko iyo bapfushije umuntu bahangiyikishwa n’aho kumushyingura kuko bibasaba kugura irimbi cyangwa bagakora urugendo rw’amasaha 3 bajya ku irimbi rusange.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko iki kibazo kiri hafi kubonerwa umuti,
ngo umwaka utaha aba baturage bimuwe ku musozi wa Rubavu no mu ishyamba rya Gishwati bakabona aho bashyingura nk’abandi.
Aho aba baturage batuye, i Kanembwe, bahaba batagira aho gushyingura ababo. Ku buryo ngo hari ushobora kumarana umurambo we icyumweru agisiragira aho yagura isambu yo
kumushyinguramo.
Abaganiriye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe bavugako iki kibazo kibahangayikishije ku buryo iyo umuntu apfuye aho kubabazwa n’urupu apfuye batangira guhangayikishwa n’uburyo
bazamushyingura.
Musoni Epimaque, ni umusaza utuye aha Kanembwe, avuga ko yigeze gupfusha umuntu
akamumarana iminsi igera kuri ine ataramushyingura bitewe no kutagira irimbi.
Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize ati, “Mu mwaka wa 2012 nigeze gupfusha umwana, nshaka aho mushyingura ndahabura mumarana iminsi ine yose nkimubitse mu nzu. Uwangeragaho wese bandangiye ko ashobora kungurisha aho nshyingura umwana wanjye yambwiraga ko ngomba gutegereza imyaka ikabanza yasarurwa kuko ahenshi
habaga hahinze”
Uyu musaza avuga ko kugira ngo abone aho ashyingura umuhungu we yabifashijwemo
n’umuvandimwe we usanzwe atuye mu Mujyi wa Gisenyi, ngo andi mahitamo yari afite
kwari ukujya gushyingura mu irimbi rusange riherereye ku mupaka w’u Rwanda na
Congo rizwi nka Karundo. Avuga ko aha bahagenda
amasaha agera muri 3.
Ati “ Iyo ntagira umugabo w’inshuti yacu wiyemeje kuduha ku ipariseri ye tukahashyingura umwana wacu, byagombaga kudusaba kugenda twikoreye umurambo tukagenda amasaha 3 yose”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yijeje abaturage batagira irimbi ko ikibazo cyabo kiri mu nzira zo gukemuka burundu n’ubwo cyari kimaze imyaka igera kuri 6.
Nyirasafari Kereniya, na we avuga ko umwaka ushize wa 2014 atazibagirwa uburyo
yahamaze iminsi igera kuri itatu akibitse umurambo w’umwana we wari wishwe
n’impanuka, ngo kugeza ubwo bamwe mu bari baje kumuherekeza bitahiye kuko bategereje ko igihe cyo gushyingura kigera bakabona bitinda.
Ati “Umwaka ushize twahuye n’ibyago bikomeye, twapfushije umwana, inshuti n’abavandimwe baza kudufata mu mugongo ariko biza kurangira abenshi batamushyinguye kubera ko twari twagiye ahantu henshi dushaka irimbi ariko tugaheba”
Uyu mubyeyi avuga ko bari bateganyije gushyingura ku Cyumweru kuko umuntu wabo yari yitabye imana ari ku wa Gatanu, ariko ngo kubona irimbi bibabera ihurizo ku buryo abenshi ngo batashoboye kwihanganira gutegereza igihe aho gushyingura hazabonekera.
Ati “Abenshi mu bari baje kutuba hafi muri ibyo bihe, byage ku Cyumweru baritahira batubwira ko nk’ejo ku wa Mbere bafite akazi kandi badashobora kugasiba, kuko bwari
bumaze kuba nimugoroba ntitwari kujya gushyingura mu irimbi ryo ku mupaka kuko na ho tuhagenda amasaha menshi, cyane ko nta n’umuhanda dufite ugerayo”
Uyu mubyeyi kimwe n’abaturiye aka gace bavuga ko kuba btagira irimbi ari imbogamizi ikomeye cyane, ngo mu gihe umuntu apfusha akababazwa n’uwe wapfuye, aba bo ngo iyo bapfushije ikibazo cya mbere batangira guhangana na cyo ni aho baza gushyingura uwa bo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko iki kibazo cyari gihangayikishije akarere, ariko ubu ngo Akarere kashyizeho itsinda ryiga uburyo iki kibazo kigomba kubonerwa umuti.
Ati “Ni koko ikibazo cy’aba baturage twari tukizi, ariko twashyizeho ikipe ishinzwe kudushakira aho babonerwa irimbi, turateganya ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha
ari bwo tuzashyiramo amafaranga yo gukemura iki kibazo”
Aba baturage batujwe Kanembwe bakuwe mu ishyamba rya Gishwati mu mwaka wa 2009 mu rwego rwo kwirinda ibiza byiganjemo imvura yagwaga mu misozi igatembana
ubutaka, igasenya amazu ndetse rimwe na rimwe igatwara ubuzima bw’abantu.
Yanditswe na Désiré Muhire, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.